Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ikiranga Umurimo Urimo Ingorane

    Urebye umurimo mugari ugomba gukorwa, abakozi bacu bari bakwiriye kuba bifuza gukorera umushahara uciriritse. Nubwo ushobora kubona umushahara munini, ukwiriye kuzirikana urugero rwa Kristo aza kuri iyi si yacu maze akabaho ubuzima bwo kwiyanga. Muri iki gihe iby’imishahara isabwa n’abakozi bisobanuye byinshi. Iyo usabye kandi ugahabwa umushahara munini, abandi nabo baba bakinguriwe urugi rwo gukora batyo. Gusaba imishahara minini kwabaye mu bakozi b’i Battle Creek ni ko kwabaye imbarutso yo kwica umurimo wahakorwaga. Abagabo babiri bafashe iya mbere muri iki gikorwa kandi abandi batatu cyangwa bane bifatanyije nabo bityo umusaruro wabaye kwishyira hamwe mu gikorwa cyashoboraga kurimbura kimwe mu biranga umurimo w’ubu butumwa iyo kiza kwemerwa n’abantu benshi. Umurimo wo kwamamaza ukuri kw’iki gihe wari wubakiye ku kwiyanga no kwitanga. Uyu mwuka wo kwikanyiza no kwikubiraho umutungo uhabanye rwose n’amahame y’uyu murimo. Umeze nk’ibibembe byica bizatera umubiri wose kurwara nyuma y’igihe runaka. Uyu mwuka unteye ubwoba. Dukwiriye kuba maso nibitaba bityo tuzatakobwa umwuka wo kwiyoroshya no kwitanga waranze umurimo wacu mu itangira ryawo.UB2 155.4

    Nukorana kutikanyiza, ntusabe ibihembo ubusanzwe wibwiraga ko wagombaga guhabwa, Uwiteka azagushyigikira mu murimo ukora. Nyamara ku rundi ruhande, nusaba umushahara munini, n’undi wese azatekereza ko afite uburenganzira bwo gusaba umushahara munini nkawe kandi nibigenda bityo, hazakoreshwa umutungo wari ukwiriye gukoreshwa mu guteza imbere umurimo wo kwamamaza ukuri kw’iki gihe mu tundi turere.UB2 156.1

    Mu gufata imyanzuro ikomeye, twari dukwiriye kwiga neza buri ngingo y’iki kibazo. Tugomba guhora twibuka ko twahawe umwanya mu murimo w’Imana wo gukora nk’abakozi bafite inshingano. Abantu bamwe bashobora gukurikiza urugero rw’ab’isi rwo guhembwa imishahara yabo minini; nyamara ntabwo Uwiteka abona ibintu nk’uko babibona. Uwiteka abona inshingano zacu n’imirimo yacu mu mucyo w’urugero rwa Kristo rwo kwiyanga. Ubutumwa bwiza bugomba kubwirwa abatuye isi ku buryo amabwiriza y’imikorere n’imyitwarire ahuza n’urugero dutanga.UB2 156.2

    Ntabwo amavuriro yacu agomba kuyoborwa hakurikijwe imigenzereze y’ab’isi. Ntibikwiriye no kuba ngombwa ko n’umuyobozi mukuru w’abaganga ahembwa umushahara w’akarenga cyane. Turi abagaragu b’Imana. -Letter 370, 1907.UB2 156.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents