Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukemura Ikihutirwa

    Igihe muretse abakozi banyu bashoboye umurimo bakagenda bitewe n’uko umutungo ari muke kugira ngo mubahe ibyo bakeneye, mu kanya gato muzifuza ko bagaruka. Ikibazo kigendana n’imari kigomba gukemurwa neza niba abakozi bose bazaba bifuza kwemera umushahara muto igihe umutungo ukenewe cyane. Iri niryo hame Uwiteka yampishuriye kugira ngo rikoreshwe mu macapiro yacu. Hazabaho ibintu byinshi bigomba gukorwa kandi umurimo wanyu uzakanera abo bantu. Mbese ntitwari dukwiriye kuba twiteguye kugabanya ibyo twifuza igihe amafaranga yabaye ingume?UB2 163.4

    Jye n’umugabo wanjye twakoze dukurikiza iri hame. Twaravuze tuti, « Icapiro ni ikigo cy’Uwiteka, kandi tuzakoresha umutungo neza dukora uko bishoboka kose tukagabanya ibyo dusohora.” Uwiteka asaba abagaragu be bose kwitanga kugira ngo umurimo we utere imbere kandi ugere ku musaruro ushimishije. Nimucyo buri mukozi wese akore ibimushobokera byose kugira ngo ashyigikire kandi arinde icapiro ryacu. Ntimutekereze ko Uwiteka azashimishwa no kubona uyu mwuka ari wo uganje mu bigo byacu byose. Tugomba kugira ihame tugenderaho mu murimo. Yesu yaravuze ati, « Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire » (Luka 9 :23). Mbese twiteguye gukurikira Kristo? -Letter 25, 1896.UB2 163.5

    Ibigo byacu bigomba kuba munsi y’ubuyobozi bw’Imana. Byashinzwe binyuze mu bwitange kandi muri ubwo bwitange niho umurimo wabyo ushobora kujya mbere ukagera ku ntego.- Letter 129, 1903.UB2 163.6

    Ubwenge bwa kimuntu buzatandukanya umuntu no kwiyanga no kwitanga, kandi buzagambirira ibintu byinshi bituma ubutumwa bw’Imana buba imfabusa.-The Review and Herald, Dec.13, 1892.UB2 164.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents