Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubaha No Gushima Abatangije Uyu Murimo

    Bake cyane mu batwaraga ibendera ry’umucyo ba kera baracyariho. Ndifuza cyane ko basaza banjye na bashiki banjye bazajya bubaha abo batangije umurimo. Tubashyize imbere yanyu nk’abantu bazi icyo ibigeragezo ari cyo. Nabwirijwe kuvuga nti, ‘Nimureke buri mwizera wese yubahe abantu bagize uruhare rukomeye mu minsi ya mbere y’ubutumwa, kandi bihanganiye ibigeragezo, imiruho n’ubukene bwinshi. Imvi z’abo bantu zabaye uruyenzi bari mu murimo. Vuba aha bidatinze bazahabwa ingororano yabo... ‘lmana yifuza ko abagaragu bayo bamereye imvi mu kwamamaza ukuri bahagarara ari indahemuka n’abanyakuri, bagatanga ubuhamya bwabo bashyigikiye amategeko y’Imana.UB2 179.3

    Ntabwo abagaragu b’Imana bahuye n’ibigeragezo bakwiriye gushyirwa ahakomeye. Abantu bakoreye Umwami wabo igihe umurimo wari ugoye, abihanganiye ubukene kandi bagakomeza kuba indahemuka bakunda ukuri igihe twari tukiri umubare muto, bagomba guhabwa icyubahiro. Nimutyo abayobotse ukuri mu myaka ya vuba aha bumvire aya magambo. Imana yifuza ko abantu bose bumvira uyu muburo. -Letter 47, 1902.UB2 180.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents