Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugera Mu Za Bukuru Ariko Ugakomeza Guhamya Imana

    Kuri Musaza Wanjye G. I. Bulter:
    Nifuza cyane ko abasirikari bageze mu zabukuru, bamereye imvi mu murimo w’Umwami wacu bakomeza gutanga ubuhamya bwabo kugeza ubwo abakiri bato mu byo kwizera basobanukirwa ko ubutumwa Uhoraho yaduhaye mu gihe cyashize ari ingirakamaro cyane muri iki gihe amateka y’isi agezemo. Nta kintu na kimwe cyabayeho mu gihe cyashize cyatakaje agace na gato k’imbaraga zacyo. Ndashimira Uhoraho kubw’ijambo ryose n’ingingo nkuru yose yanditswe mu Ijambo Ryera. Ntabwo nshobora guhuga ibikomeye byatubayeho.
    UB2 182.1

    Ntabwo ugomba gukora ibirenze imbaraga zawe. Ndibwira ko mu gihe kizaza ibizaba byaratubayeho bizaba bitandukanye; ariko ntekereza ko igihe wowe nanjye dusazira mu murimo wa Kristo dukora ibijyanye n’ubushake bwe, tuba tugira ubunararibonye bwo mu rwego rwo hejuru kandi bw’agaciro gakomeye cyane.UB2 182.2

    Imanza z’Uhoraho ziri mu gihugu. Tugomba gukorana ubudahemuka bwacu bwose, tukarundurira ubuzima bwacu bwose mu byo dukora kugira ngo dufashe abandi gutera intambwe bajya mbere kandi bazamuka. Reka turwane urugamba twerekeza ku marembo. Reka twitegure kuvuga amagambo yo gutera ubutwari abahagarika gukora umurimo n’abananiwe. Dushobora kugenda nta kituziga igihe gusa tugendana na Kristo. Reka he kugira igicogoza ubutwari bwawe. Fasha abo muhura kugira ngo bakorane ubuubudahemuka.UB2 182.3

    Ndiringira ko mu gihe kiri imbere nshobora kuzahurira nawe muri amwe mu materaniro yacu. Wowe nanjye turi bamwe mu bantu bakuru cyane bakiriho bakomeye ku kwizera igihe kirekire. Nibidashoboka ko dukomeza kubaho tukabona ukuza k’Umwami wacu, nyamara kubera ko twakoze umurimo twashinzwe, tuzarambika intwaro zacu dufite ishema rizira amakemwa. Reka dukore uko dushoboye kose kandi tubikore mu kwizera n’ibyiringiro. Umutima wanjye wuzuye gushima Imana kubera ko yarinze ubugingo bwanjye igihe kirekire. Ukuboko kwanjye kw’iburyo kuracyashobora kwandukura ingingo z’ukuri kwa Bibiliya kudasusumira. Bwira abantu bose ko ukuboko kwa mushiki wabo Ellen G. White kugishobora kwandika amagambo yo guhugura abantu. Ubu ndi kurangiza ikindi gitabo kivuga amateka yo mu Isezerano rya Kera. [Aha yerekezaga ku gitabo cyitwa Abahanuzi n’Abami]UB2 182.4

    Uhoraho aguhire kandi agukomereze mu byiringiro n’ubutwari. — Letter 130, 1910.UB2 183.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents