Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Iringire Imana- Uyishikamisheho Umutima Wawe

    Ku muvandimwe wanjye S. N. Haskell:
    Muri iki gihe ubwo udashobora rwose kugira icyo ukora kandi ubumuga bukaba bukugarije, ibyo Imana igusaba gusa ni ukuyiringira. Yegurire kurindwa k’ubugingo bwawe yo Muremyi udahemuka. Imbabazi ze ni ukuri kandi isezerano rye rihoraho iteka. Hahirwa umuntu ufite ibyiringiro mu Uhoraho Imana ye, agakomera ku kuri iteka ryose.
    UB2 183.4

    Reka intekerezo zawe zakire amasezerano y’Imana kandi ziyashikameho. Niba udashobora kwibuka neza ibyiringiro biri mu masezerano y’agahozo, yategere amatwi igihe undi ayavuga. Mbega ukuzura, mbega urukundo n’ibyiringiro biboneka muri ayo magambo yavuye mu kanwa k’Imana ubwayo, ivuga urukundo rwayo, imbabazi zayo n’ibyo yifuza ku bana bayo yitaho:UB2 183.5

    “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha” (Kuva 34:6,7).UB2 184.1

    Uhoraho yuzuye imbabazi agirira abe bababazwa. Ni ibihe byaha bikomeye cyane atababarira? Ni umunyambabazi kandi ahora yiteguye ndetse anezezwa cyane no kubabarira aho guca iteka. Ni umunyabuntu, ntabwo ashakisha ikibi muri twe ; aratuzi ; yibuka ko turi umukungugu musa. Mu mbabazi ze zitagira akagero n’impuhwe adukiza gusubira inyuma kwacu, akadukunda igihe tukiri abanyabyaha, ntatwime umucyo we ahubwo ukaturasira ku bwa Kristo.UB2 184.2

    Mbese muvandimwe wanjye uziringira Yesu iteka, we gukiranuka kwawe? Urukundo rw’Imana rusakazwa mu mutima wawe na Mwuka Muziranenge uhererwa ubuntu. Uri umwe na Kristo kandi azakugirira ubuntu ngo ube umwiringirwa, azakugirira ubuntu kugira ngo utsinde kubura umutuzo. Azasusurukisha umutima wawe Mwuka we, azabyutsa ubugingo bwawe buve mu ntege nke burimo. Dusigaranye iminsi mike cyane yo kuba muri iyi si turi abagenzi n’abimukira, dushaka igihugu kirushaho kuba cyiza ari cyo cyo mu ijuru. Iwacu ni mu ijuru. Kubw’ibyo, komereza ubugingo bwawe mu kwiringira Imana. Imitwaro yawe yose yikoreze Imana.UB2 184.3

    Mbega uburyo umutima wawe wakozweho n’ubwiza bwo mu maso y’Umukiza inshuro nyinshi, ukareshywa n’ubwiza bw’imico ye, kandi ukoroshywa no gutekereza imibabaro ye! Ubu ashaka ko umwikoreza impagarike yawe yose. Ndaguha igice cyo kugukomeza iminsi yose. “Uwo munsi uzavuga uti, ‘Uwiteka, ndagushima yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize warampumurizaga. Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.’ Nicyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza”UB2 184.4

    (Yesaya 12:1-3). (Yesaya 12:1-3). -Letter 14b, 1891.UB2 184.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents