Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 25 — Ubutwari Mu Bihe By’imibabaro

    Nl Iki Gitera Iyi Mibabaro ?

    [Ahagana mu mpera z’umwaka wa 1891, mu rwego rwo kubahiriza ibyari byasabwe n’Inteko Nkuru Rusange, Ellen G. White yagiye muri Australia gufasha no gukomeza umurimo wari uhatangiye vuba. Yahamaze imyaka icyenda. Nyuma y’igihe gito agezeyo ,yafashwe n’indwara imubabaza, ayimarana igihe kirekire. Amagambo akurikira agaragaza ubutwari bwe muri uyu mubabaro. Zirikana amasomo yigiye muri ibi byamubayeho- ABAKUSANYIJE INYANDIKO.]UB2 185.1

    Ubutumwa bwose bwatwaraga ipaji imwe kugera kuri magana abiri, kandi ubwinshi muri bwo bwagiye bwandikwa igihe kimwe negamiye umusego ndi mu buriri, ntaryamishije umubiri wose, cyangwa nsa n’uwicaye, cyangwa se negamye mu ntebe ndende.UB2 185.2

    Kumera nk’uryamye kandi nicaye bimbabaza cyane amayunguyungu ndetse n’umugabane wo hasi w’uruti rw’umugongo. Iyaba za ntebe nziza mufite mu ivuriro zabonekaga muri iki gihugu {Australia}, bakagombye guhita bangurira imwe n’ubwo yagura amadorari mirongo itatu... Nshobora kwicara neguye umutwe maze bikananiza cyane. Ngomba kuwuruhura negamiye umusego w’intebe, meze nk’uberamye. Uko ni ko merewe ubu.UB2 185.3

    Nyamara ntabwo nshitse intege rwose. Ndumva ko buri munsi nshigikiwe. Mu masaha maremare ananije ya nijoro, igihe gusinzira byabaga byananiranye, mfata umwanya munini nsenga; kandi igihe imyakura yose isa n’itabaza kubera uburibwe, igihe iyo nitekerejeko bi sa n’aho nakavugije induru kubera kubabara, icyo gihe amahoro ya Kristo yagiye aza mu mutima wanjye ku buryo nagiye nuzura gushima. Nzi ko Yesu ankunda kandi nanjye ndamukunda. Hari amajoro amwe nagiye nsinzira amasaha atatu, ayandi ngasinzira amasaha ane, kandi akenshi nasinziraga amasaha abiri gusa. Nyamara muri ayo majoro maremare yo muri Australia, mu mwijima, ibintu byose byamberaga nk’umucyo maze ngashimishwa no gusabana n’Imana kunejeje.UB2 185.4

    Ubwo ubwa mbere nisangaga mu mibereho yo kubura hepfo no haraguru, nicujije cyane kuba narambutse inyanja ngari. Naribazaga nti, ‘Ni kuki ntari muri Amerika? Ni kuki ndi muri iki gihugu mbabara bene aka kageni?’ Incuro nyinshi nashoboraga kubika umutwe mu gitanda maze nkarira bikomeye. Nyamara sinamaze igihe kirekire mbogoza amarira.UB2 185.5

    Naribwiye nti, “Ellen G. White, mbese umaze iki? Mbese aho ntiwaje muri Australia bitewe n’uko wumvise ko yari inshingano yawe kujya aho inama yabonye ko ari byiza ko wajya? Mbese uko si ko wabigenje?”UB2 186.1

    Naravuze nti, ” Yego.”UB2 186.2

    “None se kuki wumva umeze nk’uwatereranwe kandi wacitse intege? Mbese ibi si umwanzi uri kubitera?”UB2 186.3

    Naravuze nti,« Niringiye rwose ko ari we.”UB2 186.4

    Nahanaguye amarira yanjye vuba vuba maze ndavuga nti, “Birahagije; Sinzongera kureba ku ruhande rw’ibibi na rimwe. Kwaba kubaho cyangwa gupfa, ubugingo bwanjye mburagije uwampfiriye.”UB2 186.5

    Bityo, niringiye ko Uhoraho yari gukora ibintu byose bikagenda neza, kandi muri aya mezi umunani yo kubabara gukabije, ntabwo nigeze ngira uguhagarika umutima cyangwa ngo nshidikanye. Ubu mbona iki kibazo nk’umugabane umwe wa gahunda ikomeye y’Imana, kubw’inyungu z’abantu bayo muri iki gihugu, ku bari muri Amerika ndetse no ku nyungu zanjye. Ntabwo nshobora gusobanura impamvu n’uko bimeze ariko ndabyizera kandi mu mubabaro wanjye ndanezerewe. Niringiye Data wo mu ijuru. Sinzashidikanya urukundo rwe. Mfite umurinzi uhora anyitaho amanywa na nijoro kandi nzasingiza Uwiteka kuko ishimwe rye riri ku minwa yanjye kubera ko rituruka mu mutima wuzuye gushima. — Letter 18a, 1892.UB2 186.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents