Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inzira Ijya Mu Ijuru Irafunganye Kandi Ikarushya

    Mbese inzira yacu ijya mu ijuru ni iyihe? Mbese ni umuhanda urimo ibitworoheye byose? Oya. Ahubwo ni inzira ifunganye kandi igaragara ko iruhije. Ni inzira irimo intambara, ibigeragezo, kurenganywa n’umubabaro. Nta kintu Umuyobozi wacu Yesu Kristo yaduhishe cyerekeranye n’urugamba tugomba kurwana. Arambura ikarita imbere yacu kandi akatwereka inzira. Aravuga ati, « Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe » (Luka 13 :24). « Kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. » (Matayo 7 :13). « Mu isi mugira umubabaro, ariko muhumure nanesheje isi » (Yohana 16 :33). Intumwa Pawulo asubiramo amagambo ya Kristo ati, « Dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana » (Ibyakozwe n’intumwa 14 :22). None se ibiduca intege ni byo tugomba gushyira imbere y’intekerezo zacu ?....UB2 194.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents