Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Tuzongera Kubona Abacu

    Amagambo yo guhumuriza yandikiwe umubyeyi igihe umwana we yari yapfuye Igihe wavugaga ibyakubayeho mu rupfu rw’umwana wawe, n’uburyo wapfukamaga ugasenga maze ubushake bwawe ukabwegurira ubushake bwa So wo mu ijuru, ukamutura ikibazo cyawe, numvise umutima wanjye wa kibyeyi ukozweho. Na njye nahuye n’ibyo wanyuzemo.UB2 205.3

    Ubwo umuhungu wanjye w’imfura yari afite imyaka 16, yararwaye araremba. Yari amerewe nabi cyane maze araduhamagara tujya iruhande rw’uburiri bwe aratubwira ati, “Data nawe Mama, bizabakomerera cyane gutandukana n’imfura yanyu. Niba Umwami wanjye abona ko ari byiza kurokora ubugingo bwanjye, byanezeza ku bwanyu. Niba kandi ari kubw’inyungu zanjye no kubw’ikuzo ry’Umwami wanjye ko ubuzima bwanjye bwarangira ubu, navuga nti, ‘Nguwe neza mu mutima.’ Data genda wenyine, na we Mama ugende wenyine; maze musenge. Bityo muri buze kubona igisubizo kijyanye n’ubushake bw’Umukiza wanjye mukunda kandi nanjye nkunda.” Yatinyaga ko nidupfukama tugasengera hamwe, impuhwe zacu zari kuturusha imbaraga maze tugasaba ibitari kuba byiza byo gutangwa n’Umwami wacu.UB2 205.4

    Twakoze nkuko yabidusabye, kandi amasengesho yacu yari ahwanye rwose n’ayo yasenze. Nta gihamya twabonye cy’uko umwana wacu ashobora koroherwa. Yarapfuye, apfa ashyira ibyiringiro bye byose mu Mukiza Yesu. Urupfu rwe rwaratubabaje bikomeye ariko byari insinzi no mu rupfu kubera ko ubugingo bwe bwari buhishanwe na Kristo mu Mana.UB2 206.1

    Mbere y’urupfu rw’umuhungu wanjye w’imfura, agahinja kanjye kararwaye kugeza gapfuye. Twarasenze, kuko twibwiraga ko Imana ishobora kugakiza nyamara twamuhombetse amaso amaze gupfa maze tumushyingura aho aruhukira muri Yesu kugeza ubwo Umutangabugingo azazira gukangura abakunzi be bagahabwa kudapfa mu ikuzo.UB2 206.2

    Na none umugabo wanjye, umugaragu w’indahemuka wa Yesu Kristo, yari yarabaye iruhande rwanjye mu gihe cy’imyaka mirongo itatu n’itandatu, yarapfuye aransiga maze nsigara nkora njyenyine. Asinziriye muri Yesu. Nta marira mfite yo gusuka ku gituro cye. Ariko, mbega uburyo mukumbura! Mbega uburyo nkumbura amagambo ye yo kungira inama kandi yuzuye ubwenge! Mbega uburyo nkumbura kumva amasengesho ye afatanyije n’ayanjye dusaba guhabwa umucyo no kuyoborwa, dusaba ubwenge bwo kumenya uburyo bwo gufata ingamba no gutegura umurimo w’Imana!UB2 206.3

    Ariko Uhoraho yambereye Umujyanama kandi na we azaguha imbaraga zo kwihanganira gupfusha uwo ukunda.UB2 206.4

    Wibaza niba umwana wawe azabona agakiza. Amagambo Kristo yavuze akubere igisubizo: “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo” (Luka 18:16).UB2 206.5

    Ibuka ubuhanuzi, “Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: ‘Ijwi ryumvikaniye i Rama ry’umuborogo no kurira gushavuye, ni irya Rasheli yaririraga abana be yanga guhozwa... ,’Uku ni ko Uwiteka avuga ati, ‘Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n’amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga; “kandi bazagaruka bave mu gihugu cy’ababisha. Kuko hariho ibyiringiro by’amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo”. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 31:15-17).UB2 206.6

    Iri sezerano ni iryawe. Ushobora guhumurizwa kandi ukiringira Uhoraho. Inshuro nyinshi Uhoraho yambwiye ko abana bato benshi bazapfa mbere y’igihe cy’akaga. Tuzongera kubona abana bacu. Tuzongera duhure nabo kandi tuzabamenya tugeze mu ijuru. Iringire Uhoraho, kandi ntugire ubwoba. -Letter 196, 1899.UB2 206.7

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents