Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Yesu Aravuga Ati, “Munyiringire”

    Amagambo yabwiwe ababyeyi bari bapfushije abana barohamye munyanjaUB2 207.4

    Nabatekerejeho inshuro nyinshi cyane.... Amagambo yo guhumuriza ari mu Byanditswe arakomeye; yuzuye guhoza abafite intimba n’abapfushije ababo, abarwaye n’abababazwa. Babyeyi, bisa n’aho mbona Yesu ababwira ati: “Munyiringire cyane, nzabakomeza. Ntabwo ukuboko kwanjye kuzigera kubarekura. Gufite imbaraga yo kubatera ubutwari mukabasha guca ahakomeye. Nimunyiringire gusa muzayoborwa mu mutuzo kandi muhabwe gushikama.”UB2 207.5

    Mbega uburyo Bibiliya ihebuje! ukuri kwayo kuzuye ubugingo. Dukwiriye kuzirikana no kwishimira umucyo uva mu masezerano yayo.UB2 207.6

    Ni amagambo anejeje yavuzwe n’Imana ihoraho. Ijwi ryayo rivuganira natwe mu Ijambo ryayo. Niringiye ko mufite ubutwari bukomeye.UB2 208.1

    Ntimushobora gusobanukirwa uyu mubabaro mwagize! Ibintu byose bishobora gukomeza kuba amayobera akomeye kugeza igihe inyanja izaruka abo yamize. Ariko mureke umutima wanyu we gucogozwa n’agahinda kubera ko abo bapfuye ari ab’Imana kandi izakora ibyo ishaka ku bayo. Ibi tubizi neza ko urukundo rw’Imana rukomeye cyane kuruta urwacu, kandi Yesu yarabakunze ku buryo byatumye atanga ubugingo bwe kugira ngo abacungure. Kubw’ibyo rero, nimureke biruhukire kandi mureke imitima yanyu irusheho kurangamira Yesu kugira ngo ahaze abashonje kandi bamushaka n’umutima wabo wose.UB2 208.2

    Uko mwaba mumerewe kose, uko inzira z’Imana zaba zijimye cyangwa ari amayobera kose, nubwo yaba inyura imuhengeri, kandi ibigeragezo no gupfusha abacu bikabasha kutubabaza byiyongeranya, dukomeza guhabwa ibyiringiro ngo, “Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza” (Abaroma 8:28). “Nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi” (2Timoteyo 1:12).- Letter 32, 1893.UB2 208.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents