Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Tegereza Umuryango Uzongera Guhura Wishimye

    Ubutumwa bwo guhumuriza umugabo wapfushije umugore we

    Muvandimwe wanjye nkunda,
    Twumvise amakuru y’urupfu rw’umugore wawe, nyamara ntabwo amakuru asesenguye yerekeye uburwayi bwe.
    UB2 209.1

    Tubabaranye nawe. Turasaba Imana ngo iguhumurize kandi iguhe ku buntu bwayo kugira ngo we kuzashengurwa n’intimba. Reka dushimire Imana ko amaso yacu arangamiye umurage twasezeraniwe. Reka tuyishimire ko agakiza kayo kari bugufi katari kure.UB2 209.2

    Uko witegereza abana bawe abo umufasha wawe yakoreye inshingano ze akiranutse nk’umubyeyi, ukwiriye kugira impamvu yo kwishimira ko yakoze ibyo yari ashoboye gukora kugira ngo abarere abitaho kandi abagira inama ziva ku Mwami wacu. Umukiza mwiza wacigatiye abana bato mu maboko ye akabaha umugisha, ntabwo azigera asiga abana bawe na we ubwawe atabahumurije. Ubu ugize inshingano ebyiri. Uhoraho agenderere imitima y’abazita kuri izi ntama zo mu cyanya cya Kristo, kugira ngo bazazifate neza, mu bwitonzi n’urukundo kugira ngo intambwe zazo zikiri nto kandi zitarasobanukirwa byinshi zibashe kuyoborwa mu kugendera mu bitunganye.UB2 209.3

    Bana nkunda, Mushiki wacu White arabakunda kandi azabasabira Umukiza abahe umugisha, kubera uwo Mukiza abakunda nk’abana be.UB2 209.4

    Musaza wanjye E, nzi ko uzababara cyane kubera ko washyinguye uwo umutima wawe wakundaga cyane. Ariko se Ibyanditswe bivuga iki? “Aho niho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu. Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti, Andika uti, ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ Umwuka nawe aravuga ati, ‘ Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye.’ ” (Ibyahishuwe 14:12-13).UB2 209.5

    Tuzakomeza kugusabira wowe n’abana bawe ukunda kugira ngo kubwo gukomeza gukora ibyiza mwihanganye, mubashe kwerekeza amaso yanyu n’intambwe zanyu mu ijuru. Tuzasaba ngo mu kuyobora abana bawe uzabashe kugira ubushobozi kandi ugere ku ntego, kugira ngo wowe na bo muzahabwe ikamba ry’ubugingo, kandi ngo mu rugo rwo mu ijuru turi gutegurirwa, wowe n’umufasha wawe n’abana bawe muzabe umuryango wongeye guhurira hamwe wishimye kandi unezerewe ubutazongera gutandukana. -Letter 143, 1903.UB2 209.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents