Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 30 — Uburyo Bworoheje Ellen G. White Yavurishaga

    Ellen White avuga cyane uburyo bworoheje bwo kuvura. Atubwira mu buryo bwumvikana icyo aba yerekejeho iyo avuze umwuka mwiza, umucyo w’izuba, kwifata mu biribwa n’ibinyobwa, ikiruhuko, imyitozo ngororangingo, indyo ikwiriye, gukoresha amazi no kwiringira imbaraga y’Imana. Icyiyongora kuri ibi ni uko hamwe na hamwe Ellen G. White mu mabaruwa ye bwite yagiye yandika yagiye avuga ku miti yoroheje yari azi kandi yakoresheje. Akenshi buri muti wagiye uvugwaho rimwe gusa. Mu nyandiko yanditse kandi yagiye avuga ku burwayi budasanzwe mu bihe bidasanzwe bwihutirwaga rimwe na rimwe bwatumye akoresha imiti atashoboraga gukoresha keretse igihe amerewe nabi cyane.UB2 233.1

    Mu kugenzura ibyo yagiye avuga ku miti runaka, hari ingingo enye umusomyi yakwitaho:UB2 233.2

    Amapaji akurikiraho agaragaza amagambo afite agaciro gakomeye aho Ellen G. White avuga imiti runaka yoroheje ku rwego rw’uko ibyo yavugaga byari bizwi mu gihe izi nyandiko zakusanywaga.UB2 233.3

    Amapaji make cyane ashyira ku mugaragaro ibyo yavuze. Amapaji cumi n’imwe uyagereranyije n’andi menshi arenga 2000, yakoreshejwemo kugaragaza mu buryo bwumvikana inama ku buzima nk’uko tuzisanga mu bitabo bya Ellen G. White.UB2 233.4

    Mu gihe cy’imyaka 50 Ellen White yanditse byinshi byagombaga gusohorwa mu bitabo, abyandika avuga ku ngingo y’ubuzima no kwita ku barwayi. Nyamara ni igihamya gitangaje kandi gikomeye ko, uretse aho yavuze mu magambo make ku «mubumbe w’imbuto z’umutini » wo kuvura ikibyimba cya Hezekiya, n’uko yakomoje ku buryo yakoresheje « ibyatsi byoroheje » mu burwayi bw’umwana we w’umuhungu ntibigire icyo bimara (soma Spiritual Gifts, volume II, P.104), ntabwo yavuze ku kuvura hifashishijwe ibimera cyangwa ngo avuge ku bundi buryo bwihariye kandi bworoheje bwo kuvura mu byo yanditse. Mu magambo make, ibi ntabwo bitanga uburenganzira bwo gufata umwanzuro ko gukoresha ibimera ari byo by’ingenzi muri gahunda yose y’iby’ubuzima Ellen White yagaragaje muri ubwo buryo burambuye.UB2 233.5

    Mu kuvuga kuri iyo miti yoroheje, nta hantu na hamwe Ellen G. White avuga ko nta yindi miti irushijeho kuba ingirakamaro ishobora kuboneka. Bitewe n’ibyo abantu bamwe bemera ko inyandiko za Ellen White zidashyigikira ibimera gusa ko ahubwo izi nyandiko zibifata nk’aho ari bwo buryo shingiro bwo guhangana n’indwara, kandi ko hari inyandiko nyinshyi zitarajya ahagaragara zivuga kuri iyi ngingo, abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White bizera ko ubumenyi bw’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi buzunganirwa kandi ko izo nyandiko zabikwa neza hasohowe ingingo zikurikira mu nyandiko. Mu kuri kose, ntabwo umusomyi akwiriye guha agaciro gakomeye cyane izo ngingo kuruta ako umwanditsi ubwe yazihaye, we wandikiye abantu bose muri rusange amahame yagutse agomba gukurikizwa mu kuvura umurwayi. [ABAKUSANYIJE INYANDIKO]UB2 233.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents