Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubundi Buryo Amakara Yakoreshejwe

    Gukira mu buryo bwihuse.- Mwene data umwe yazanywe arwaye yabyimbye amara kandi yituma ibivanze n’amaraso. Ntabwo uwo mugabo yakurikizaga impinduka mu byo kwitungira ubuzima ahubwo yategekwaga n’inda. Twiteguraga kuva i Texas aho twari tumaze amezi menshi dukorera, kandi twari dufite amagare akururwa n’amafarashi yari yiteguye gutwara uyu mwene data n’umuryango we ndetse n’abandi benshi bari barwaye malariya. Njye n’umugabo twatekerejo ko tugomba kwishyura ikiguzi ibyo byari gutwara aho kugira ngo tubone abatware b’imiryango myinshi bapfa maze bagasiga abagore n’abana batagira kivurira.UB2 238.7

    Abagabo babiri cyangwa batatu bajyanywe baryamishijwe mu igare rinini. Nyamara wa mugabo wari wabyimbye amara yantumyeho ngo njye kumureba. Njye n’umugabo wanjye twafashe umwanzuro ko kumwohereza ntacyo bimaze. Abantu bafashwe n’ubwoba ko yamaze gucika intege. Byabaye nk’aho ijwi ry’Imana rimvugiyemo maze ngira igitekerezo cyo gufata ifu y’amakara maze nkayivanga n’amazi nkabiha uyu mugabo akabinywa. Nafashe kandi igitambaro gihambiyemo ifu y’amakara maze ngishyira ku nda y’uwo mugabo. Twari tugeze hafi ku kirometero kimwe n’igice ngo twinjire mu mujyi wa Denison maze umwana w’umuhungu w’uwo mugabo wari urwaye ajya ku iduka ry’umucuruzi, agurayo amakara arayasya akajya ayakoresha akurikije amabwiriza namuhaye. Umusaruro wavuyemo wabaye ko mu gihe cy’igice cy’isaha hari hamaze kubaho impinduka wa mugabo atangiye koroherwa. Byabaye ngombwa ko dukomeza urugendo rwacu maze uwo muryango tuwusiga inyuma. Nyamara twaje gutagazwa n’uko ku munsi wakurikiyeho twabonye igare ryabo rije riduhitaho. Wa mugabo wari urwaye yari aryamye muri iryo gare. Umugisha w’Imana wari wakoranye n’uburyo bworoheje bwakoreshejwe. Ibaruwa 182, 1899 (Iyi baruwa yandikiwe umukozi wari mu murimo mu gihugu cya kure).UB2 239.1

    Amakara n’imbuto z’ikimera cyitwa falakisi (flax).- Dukeneye ibitaro cyane. Hari kuwa gatanu maze Sara McEnterfer7Uyu yari umuforomo wabyigiye kandi wari ufite ubunarirobonye muri uyu murimo. Yaherekezaga Ellen White kandi yamufashaga ahamagarirwa kujya kureba niba hari icyo ashobora gukorera akana k’agahungu k’uwitwaga B. kari kamaze umwaka n’igice. Uwo mwana yari amaze imyaka myinshi ababazwa no kubyimba mu ivi bakekaga ko yaba yararumwe n’agasimba kagira ubumara. Igitambaro gifungiyemo ifu y’amakara ivanzwe n’imbuto z’ikimera cyitwa flakisi cyashyizwe kuri icyo kibyimba maze umwana ahita yoroherwa. Uwo mwana yararaga aborozwa no kubabara ijoro ryose ariko igihe ibyo byakoreshwaga yarasinziriye. Uwo muforomo yagiye kureba uwo mwana incuro ebyiri. Yapfukuye icyo kibyimba kabiri maze gisesa amashyira n’amaraso. Uwo mwana yakize ubwo bubabare bukomeye yari afite. Turashima Imana ko dushobora kuba abanyabwenge dukoresha ibintu byoroheje biri hafi yacu kugira ngo tworoshye uburibwe kandi impamvu zibutera zikurweho. -Manuscript 68, 1899.UB2 239.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents