Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibindi Bimera Bivura Byavuzwe

    Umubumbe w’imbuto z’umutini zakoreshejwe kuri Hezekiya.- Igihe Hezekiya yari arwaye, umuhanuzi w’Imana yamuzaniye ubutumwa bumubwira ko agiye gupfa. Umwami Hezekiya yaririye Imana, maze Imana iramwumva imuha isezerano ko yongerewe imyaka cumi n’itanu yo kubaho. Ijambo rimwe riturutse ku Mana, gukozwaho urutoki rumwe n’Imana byari bihagije kugira ngo Hezekiya ahite akira. Nyamara aho kugira ngo bibe bityo, yahawe amabwiriza yo gukora umubumbe w’imbuto z’umutini maze akawushyira ku rugingo rwari rurwaye. Ibi byarakozwe maze Hezekiya arakira. Byaba byiza guha agaciro uyu muti Imana yategetse ko ukoreshwa, tukawukoresha kuruta uko tuwukoresha. -Manuscript 29, 1911.UB2 239.3

    Akamaro k’amavuta y’inturusu.- Mbabajwe no kumenya ko mushiki wacu C atamerewe neza. Nta bundi bufasha namugiraho inama kuri iyo nkorora ye kirenze umutobe w’inturusu n’ubuki. Mu karahuri k’ubuki shyiramo ibitonyanga bike by’umutobe w’inturusu, ubivange neza maze igihe cyose inkorora ije ujye unywaho. Nagiye ngira ibibazo bikomeye mu mihogo ariko igihe cyose nakoreshaga iyi mvange mpita nkira mu buryo bwihuse. Nkoresha uwo mutobe incuro nke gusa maze inkorora8mu ngendo ze akanamubera umunyamabanga wihariye. -ABAKUSANYIJE INYANDIKO. igakira. Nukoresha uyu muti, uzihindukira umuganga. Nugerageza ubwa mbere ntukire, uzongere ugerageze. Igihe cyiza cyo kunywa uwo mutobe ni mbere yo kuryama. Ibaruwa 348, 1908.UB2 240.1

    Namaze kukubwira ku muti nkoresha igihe ndwaye mu mihogo. Nywa ikirahuri cy’ubuki butetse maze nkavangamo ibitonyanga bike by’umutobe w’inturusu. Igihe ngiye gukorora, mfata ikiyiko cy’iyi mvange maze nkoroherwa mu buryo bwihuse. Igihe cyose nagiye mbikoresha kandi bigatanga umusaruro mwiza. Ndagusaba gukoresha uwo muti igihe umerewe nabi n’inkorora. Uyu muti ushobora kugaragara ko woroheje ku buryo wumva nta cyizere uwufitiye, ariko nawugerageje imyaka myinshi kandi nshobora kugira abantu inama yo kuwukoresha nkomeje.UB2 240.2

    Na none kandi jya wogesha ibirenge amazi ashyushye yatekanywe n’ibibabi by’inturusu. Ibyo bibabi bifite umumaro ukomeye, kandi nubigerageza uzabona ko ibyo nkubwira ari ukuri. Umutobe w’ibibabi by’inturusu ni ingirakamaro by’umwihariko igihe hari uburwayi bw’inkorora n’igihe umuntu ababara mu gituza n’ibihaha. Nshaka ko ugerageza uyu muti woroheje kandi utagira ikiguzi ugusaba. Ibaruwa 20, 1909. (Iyi baruwa yandikiwe umukozi wandikiwe iyi iri haraguru).UB2 240.3

    Ibiti bifite ibyangombwa byo kuvura.- Uhoraho yagiye ampa umucyo ku byerekeye ibintu byinshi. Yanyeretse ko amavuriro yacu akwiriye kubakwa ahantu hirengeye kugira ngo agere ku musaruro mwiza, ndetse akwiriye gukikizwa n’imirima migari irimbishijwe uburabyo n’ibiti.UB2 240.4

    Ahantu hamwe, hari imyiteguro yakorwaga yo gutunganya ahantu ho kubakwa ivuriro. Nahawe umucyo ko mu mpumuro y’ibiti by’amasederi, n’amasipure. Hari andi moko menshi y’ibiti bifite ibyangombwa byo kuvura indwara bikaba intandaro y’ubuzima bwiza. Ntimugatume ibiti nk’ibyo bitemwa mutabyitayeho.... Mubireke bibeho. -Ibaruwa 95, 1902 (Iyi baruwa yandikiwe abakozi bakoreraga mu majyepfo).UB2 240.5

    « Ikinyobwa cyanjye gikorwa mu byatsi » — Ntabwo dukeneye kujya mu Bushinwa ngo tuboneyo icyayi dukeneye, cyangwa ngo tujye i Java ngo tuboneyo ikawa. Abantu bamwe baravuze bati, « Mushiki wacu akoresha icyayi, akibika mu nzu ye; » kandi bavuze ko yakibahaye ngo bakinywe. Ntabwo bavuze ukuri kubera ko ntajya nywa icyayi, kandi nta n’ubwo nkibika mu nzu yanjye. Igihe kimwe ubwo nambukaga inyanja nari ndwaye kandi nta kintu nashoboraga kurya. Nk’umuti, nanyoye icyayi gike cyane kidakarishye, ariko ntabwo nshaka ko hagira umuntu n’umwe muri mwe wongera kuvuga ko mushiki wabo White anywa icyayi. Nimuza iwanjye mu rugo nzabereka agafuka gato karimo ibyatsi nywa. Ndatuma bakanshakira i Michgan mu misozi, maze nkabona romarini. Ku byereke ikawa, sinshobora rwose kuyinywa. Bityo abantu bavuze ko mushiki wabo Ellen White anywa ikawa bakoze ikosa. -Manuscript 3, 1888 (Ikibwirizwa cyabwiririjwe ahitwa Oakland, California).UB2 241.1

    Romarini cyangwa timu. Hari icyo nshaka gusaba. Mbese bariya bana bazankusanyiriza romarini cyangwa timu nyinshi kuruta uko babikoze mu mwaka ushize? Nibashobora kubinkorera bazaba bangiriye neza. Aha ndi sinshobora kubikora. Ntabwo ku butaka bw’iwacu romarini cyangwa timu Imbuto zayo za mbere ni zo zaba nziza, ariko izo mbuto nizitinda, izizera ubwa kabiri zizabikwe. Ibaruwa 1, 1872 (Yandikiwe umuryango wari utuye i Michgan).UB2 241.2

    Icyayi gikoreshwa nk’umuti, si ikinyobwa.-Ntabwo nywa icyayi cyaba gisa n’icyatsi cyangwa urukara. Nta n’ikiyiko na kimwe cyinjiye mu kanwa kanjye mu myaka myinshi uretse igihe nambukaga inyanja, kandi kuva ubwo mbereye aha inshuro imwe gusa ni yo nanyoye icyayi ndi kugikoresha nk’umuti ubwo nari ndwaye ndi kuruka. Mu bihe nk’ibyo icyayi kirafasha.UB2 241.3

    Ntabwo nigeze nkoresha icyayi igihe mwari kumwe natwe. Igihe cyose nagiye nkoresha romarini cyangwa timu nk’uko nababwiye. Narayibahaye kandi nababwiye ko ari ikinyobwa cyiza, cyoroheje kandi cy’ingirakamaro.UB2 241.4

    Ntabwo nigeze ntanga n’igiceri na kimwe ngura icyayi mu myaka myinshi. Kubera ko nzi ingaruka zacyo, ntabwo nari guhangara kugikoresha uretse igihe naba nduka cyane ni bwo nakinyoye nk’umuti atari ikinyobwa…..UB2 241.5

    Ntabwo mbwiriza abantu ikintu kimwe ngo nkore igihabanye nacyo. Ntabwo nigisha abanyumva amategeko y’ubuzima bakwiriye gukurikiza mu gihe njyewe nkora ibihabanye n’ibyo…..UB2 241.6

    Nta kosa rimpama ryo kunywa icyayi icyo ari cyo cyose uretse igikozwe muri timu kandi ndamutse nkunda inzoga, icyayi, n’ikawa, sinshobora kunywa ibyo binyobwa bikangura umubiri bikawangiza, kubera mpa agaciro ubuzima kandi ngashyigikira gutanga urugero rwiza muri ibyo byose. Nshaka kuba icyitegererezo cyo kwirinda no kugirira abandi neza. -Ibaruwa 12, 1888 (Yandikiwe umugabura wari ku Nkengero y’Uburengerazuba).UB2 241.7

    Ikawa nk’Umuti.- Ntabwo nigeze nywa igikombe cy’ikawa mbizi mu gihe cy’imyaka makumyabiri. Keretse gusa nk’uko nabivuze, nanyweye igikombe cy’ikawa ngifata nk’umuti igihe nari ndwaye. Yari ikaze imeneyemo amagi mabisi.-Ibaruwa 20, 1882 (Yayandikiye incuti ze).UB2 241.8

    Umutobe w’imizabibu n’amagi. — Nahawe umucyo ko mwangiza umubiri wanyu muwugaburira indyo ituzuye.... Kubura ibyo kurya bikwiriye ni byo byabateye kubabara cyane bene ako kageni. Ntabwo mwariye ibyokurya bikenewe byo kubaka imbaraga z’umubiri wanyu ufite intege nke. Ntabwo mugomba kwigomwa ibyokurya byiza kandi by’ingirakamaro Mujye murya amagi y’inkoko zifite ubuzima bwiza. Mujye muyarya atetse cyangwa ari mabisi. Mujye muyavanga mu kinyobwa cyiza kidasembuye mushobora kubona. Ibi bazaha umubiri wanyu ibyo ukeneye. Amagi arimo ibyangombwa bifasha mu kurwanya uburozi.- Counsels on Diet and Foods, pp. 203, 204 (Bwari ubutumwa bwandikiwe Dr. D. H. Kress, 1901).UB2 242.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents