Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 31 — Ibiba Ku Muntu Mu Buryo Bwihariye

    Ibyabaye Mu Myuzo Ya Mbere Mu Kuvura Umusonga

    Mu itumba ry’umwaka wa 1864, akana kanjye kitwa Willie kafashwe n’umuriro utewe n’umusonga mu buryo butunguranye kandi bukomeye. Twari twaramaze gushyingura umuhungu wacu w’imfura azize iyi ndwara, kandi twari duhangayikishijwe cyane na Willie dutinya ko nawe ashobora gupfa. Twafashe umwanzuro ko tutagomba gutumira umuganga ko ahubwo twe ubwacu tumukorera ibyo dushoboye byose dukoresheje amazi kandi tukingingira Imana umwana wacu. Twatumiye abantu bake bari bafite kwizera kugira ngo baze bafatanye natwe gusenga. Twumvaga dufite icyizere ko Imana iri kumwe natwe kandi ko dufite imigisha yayo.UB2 243.1

    Ku munsi wakurikiyeho Willie yari arembye cyane. Yaravugaguzwaga. Igihe navuganaga nawe, yasaga n’utambona cyangwa ngo anyumve. Umutima we ntiwateraga uko bisanzwe, ahubwo wateraga wihuta cyane. Twakomeje kumusabira ku Mana, kandi dukomeza gushyira amazi ku mutwe we ndetse dukajya tunakandakanda ku gatuza ke. Bidatinze yabaye nk’ugaruye ubwenge nka mbere. Yababaraga cyane mu ruhande rw’iburyo kandi ntiyashoboraga kururyamira n’akanya gato. Ubwo buribwe twabworoheje dukoresheje gukandisha amazi akonje, tugenda duhindura ubushyuhe bw’amazi dukurikije uko umuriro afite umeze. Twarigengeseraga cyane kugira ngo ibiganza bye n’ibirenge bikomeze gushyuha.UB2 243.2

    Twari twiteze ko ubwo burwayi buzageza ku munsi wa karindwi. Muri icyo gihe cy’uburwayi bwe twagize igihe gito cyane cyo kuruhuka, kandi mu ijoro rya kane n’irya gatanu byabaye ngombwa ko tumuha abandi ngo bamwiteho. Ku munsi wa gatanu njye n’umugabo wanjye twarahangayitse cyane. Wa mwana yarutse amaraso kandi arakorora cyane. Umugabo wanjye yatwaye umwanya munini asenga. Iryo joro umwana wacu twamweguriye ibiganza by’Imana. Mbere yo kuryama umugabo wanjye yasenze isengesho rirerire kandi ashimikiriye. Mu buryo butunguranye wa mutwaro wo gusenga yari afite wamuvuyeho,kandi byasaga nk’aho hari ijwi rivuganye nawe riramubwira riti, “Genda uryame, umwana ndamwitaho.”UB2 243.3

    Nari nananiwe nabaye nk’umurwayi kandi sinashoboraga gusinzira bitewe no guhangayika amasaha menshi. Nananiwe guhumeka neza. Nubwo nari ndyamye mu cyumba kigari, narabyutse mfungura urugi maze mpita numva nsubijwemo imbaraga bityo mu kanya gato ndasinzira. Narose umuganga w’inararibonye ahagaze iruhande rw’umwana wanjye, areba umwuka wose ahumeka ukuboko kumwe kurambitse ku mutima w’umwana naho ukundi kuri kumva uko umutima utera. Yaraduhindukiriye aratureba maze aravuga ati, “Kwa kumererwa nabi kwarangiye. Amajoro mabi cyane yarangiye. Mu kanya kihuse umwana arahaguruka kubera ko adafite ingaruka mbi z’imiti agomba gukira. Imbaraga ikorera mu byaremwe yakoze umurimo wayo irinda umubiri ibyawanduza.” Namubwiye uko nacitse intege, uko nananiwe guhumeka neza ndetse n’uburyo nasubijwemo intege ubwo nakinguraga urugi.UB2 243.4

    Yaravuze ati, “Icyagusubijemo intege kirazahura umwana wawe. Akeneye umwuka. Watumye agira ubushyuhe bwinshi. Umwuka ushyushye uturuka mu ifuru utera ingorane, kandi iyo hataba umwuka winjira unyuze mu myenge y’amadirishya, uriya mwuka uva mu ifuru wari kuba uburozi maze ukica abantu. Ubushyuhe bw’ifuru bwica ubushobozi bw’umwuka bwo kubeshaho abawuhumeka maze ugaca ibihaha intege. Ibihaha by’umwana wawe byaciwe intege n’uko icyumba cyari gishyushye cyane. Abantu barwaye bacibwa intege n’indwara kandi bakeneye umwuka wose ubasubizamo imbaraga kugira ngo babashe gutuma imyanya y’umubiri ikomeye ishobora guhangana n’uburwayi. Nyamara kandi akenshi umwuka n’umucyo bikunze kutemererwa kwinjira mu cyumba cy’abarwayi nk’aho ari abanzi gica kandi ari cyo gihe bikenewe cyane.”UB2 244.1

    Izi nzozi ndetse n’ibyabaye ku mugabo wanjye byaraduhumurije twembi. Bukeye twabonye umwana wacu yamaze ijoro atagohetse. Yasaga n’uwari ufite umuriro mwinshi cyane kugeza ku manywa y’ihangu. Hanyuma wa muriro wamushizemo maze amererwa neza uretse ko yari afite intege nke. Mu minsi itanu yari amaze arwaye yari yarariye akagati gato cyane. Yakize mu buryo bwihuse, kandi yagize ubuzima kurusha uko yari ameze mu myaka myinshi yari ishize. Ibi byabaye byatubereye ingirakamaro. -Spiritual Gifts, vol 4, pp. 151-153 (1864).UB2 244.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents