Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukira Kwa James White10Aya ni amagambo yavugiwe mu nama yabereye ahitwa Elms-haven, St. Helena, California kuwa 13 Mata 1902

    Mu myaka myinshi ishize mu 1865, igihe umugabo wanjye yari afite inshingano zikomeye i Battle Creek, yatangiye kuremererwa n’akazi. Ubuzima bwe bwagiye buyonga buhoro buhoro. Amaherezo yaje gutentebuka rwose mu ntekerezo n’umubiri maze aba atakibasha kugira ikintu na kimwe akora. Incuti zanjye zarambwira ziti, ” Madamu White, ntabwo umugabo wawe ashobora kubaho.” Niyemeje kumujyana ahantu hameze neza hamufasha koroherwa. Mabukwe yarambwiye ati, “Ellen, ugomba gusigara ukita ku muryango wawe.”UB2 244.3

    Naramusubije nti, “Mubyeyi, sinzemera na gato ko buriya bwenge butagereranywa bw’umugabo wanjye buserengetera burundu. Nzakorana n’Imana kandi n’Imana izakorana nanjye kugira ngo dukize ubwonko bw’umugabo wanjye.”UB2 245.1

    Kugira ngo tubone ibyo kudufasha mu rugendo rwacu, nazinze imikeka myiza (amatapi) yanjye maze ndayigurisha.... Amafaranga yavuyemo nayaguze igare ritwikiriye rikururwa n’indogobe maze nitegura urugendo, nsasa umufariso matora muri iryo gare kugira ngo umugabo wanjye aryameho. Twafashe urugendo twerekeza Wright, i Michgan duherekejwe na Willie agahungu kacu kari gafite imyaka cumi n’umwe.UB2 245.2

    Igihe twari mu rugendo, Willie yagerageje gushyira mu kanwa k’indogobe ibyuma bifasha kuyiyobora ariko aza gusanga atabishoboye. Nabwiye umugabo wanjye nti, ” Shyira ukuboko kwawe ku rutugu rwanjye maze uze ushyiremo biriya byuma.”UB2 245.3

    Yavuze ko atabishobora. Naramusubije nti, ” Yego wabishobora, haguruka maze uze.” Yarabikoze maze abasha gushyira bya byuma mu kanwa k’indogobe. Kuva ubwo yamenye ko azabikora n’ubutaha.UB2 245.4

    Iteka nakomezaga gutuma umugabo wanjye akora ibintu bito nk’ibyo. Sinari kumwemerera gukomeza gutuza ntacyo akora, ahubwo natumye akomeza kujya agira icyo akora. Iyi ni gahunda abaganga n’abafasha babo bari bakwiriye gukurikiza mu mavuriro yacu. Muyobore abarwayi mugendane intambwe ku ntambwe mutume intekerezo zabo zigira ibyo zihugiramo ku buryo batabona igihe cyo gutekereza ku burwayi bwabo.UB2 245.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents