Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umurimo Ukoreshwa Imbaraga N’ubwenge Warashyigikiwe

    Inshuro nyinshi abavandimwe bacu mu kwizera bazaga kutugisha inama. Ntabwo umugabo yashakaga kugira umuntu n’umwe abona. Akenshi iyo abantu benshi bazaga yahitagamo kujya mu kindi cyumba. Nyamara akenshi mbere y’uko abona ko hari umuntu waje, namuzaniraga umushyitsi dufite maze nkamubwira nti, « Mugabo wanjye, dore umuvandimwe mu kwizera uje kutubaza ikibazo kandi kubera ko ushobora kugisubiza neza kundusha, ndamukuzaniye. » Birumvikana ko atashoboraga kwicecekera ngo ye kugira icyo akora. Yegamaga ku cyumba maze agasubiza ikibazo yabajijwe. Muri ubu buryo ndetse no mu bundi bwinshi natumye akoresha intekerezo ze. Iyo ataza gufashwa gukoresha intekerezo ze, ziba zaraserengeteye burundu mu gihe gito.UB2 245.6

    Buri munsi umugabo wanjye yajyaga kugendagenda hanze y’imihira. Mu muhindo haje imvura ikaze ivanze n’amahindu maze yibwira ko adashobora kujya hanze mu mugaru n’amahindu. Nasanze umuvandimwe wacu mu kwizera witwa Root maze ndamubwira nti, « Root, mbese waba ufite inkweto za bote udakoresha ? » Yaransubije ati, « Yego ». Naramubwiye nti, « Nashimishwa n’uko wazintiza muri iki gitondo. » Nambaye izo nkweto maze njya gutembera hanze y’imuhira. Nagenze hafi metero magana ane ngenda mu rubura rwinshi. Ngarutse nasabye umugabo wanjye kugendagenda. Yavuze ko adashobora kujya hanze ikirere kimeze gityo. Naramusubije nti, « Ni byo, wabishobora, rwose washobora kunyura aho nanyuze.» Yari umugabo wubaha abagore cyane maze abonye aho nanyuze atekereza ko niba umugore ashobora kugenda muri urwo rubura, nawe arabishobora. Icyo gitondo, yakoze urugendo rwe nk’uko bisanzwe.UB2 245.7

    Mu itumba ahariho ibiti byera imbuto byagombaga kubagarirwa kandi hari n’ubusitani bwagombaga gukorwa. Nabwiye umuhungu wacu nti, « Willie, ndagusabye ugure amasuka atatu na rato [“rato” ni kimwe mu bikoresho byifashishwa mu buhinzi] eshatu. Ubyiteho ugure bitatu bitatu kuri buri bwoko. » Igihe yabinzaniraga , namubwiye gufata isuka imwe na se akamuha indi. Umugabo wanjye yashatse kwanga ariko afata isuka imwe. Nanjye nafashe indi maze dutangira gukora, kandi n’ubwo ibiganza byanjye byarwaye amabavu narabikoresheje ndahinga. Ntabwo umugabo wanjye yashoboraga gukora byinshi, ariko yashyigikiye ibitekerezo byacu. Uburyo nk’ubwo nibwo nakoresheje maze ngerageza gukorana n’Imana mu gutuma umugabo wanjye agarukana amagara mazima. Mbega uburyo Uhoraho yaduhaye umugisha!UB2 246.1

    Igihe cyose iyo ngiye ntwaye imodoka njyana n’umugabo wanjye. Kandi igihe najyaga kubwiriza ahantu aho ari ho hose najyanaga nawe. Nagiraga amateraniro ahoraho agenda akurikirana. Sinashoboraga kumwemerera kujya kwicara mu ntebe igihe nabwirizaga. Amaherezo nyuma y’amezi menshi naramubwiye nti, « Noneho mugabo wanjye, uyu munsi urajya kwicara mu ntebe y’umubwiriza.” Ntiyashakaga kuhajya ariko sinamwemereye. Naramufashe turazamukana tujyana muri iyo ntebe. Uwo munsi yabwirije abantu. Nubwo inzu yaberagamo amateraniro yari yuzuye abatizera, sinashoboraga kwihangana igice cy’isaha ntasheshe amarira. Umutima wanjye wabaga wasabwe n’ibyishimo no gushima. Nari nzi ko insinzi yagezweho.UB2 246.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents