Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugabane Wa Umunane — Inama Rusange

    Ijambo Ry’ibanze

    Iteka ryose inama z’Umwuka w’ubuhanuzi ni ingirakamaro. Mu byo Ellen White yanditse dusangamo inama n’amabwiriza bivuga hafi kuri buri gice cyose cy’imibereho ya Gikristo n’ibyo abantu banyuramo muri iyo mibereho. Nubwo amabwiriza menshi yatanzwe avugwa mu Bihamya no mu bindi bitabo bya Ellen G. White, ishakiro rishya ry’ibitabo bitagisohorwa ubu ndetse n’iry’inyandiko zandikishijwe intoki zitarasohorwa mu bitabo ryagaragaje ingingo zirimo inama mu mirongo imwe n’imwe. Muri iki gihe izo nama zigenda ziba ingirakamaro cyane bijyanye n’uko ibintu bishya kandi bikomeye bigenda bibaho. Izo ngingo zizagira icyo zongera mu buryo bufatika ku mutungo w’amabwiriza Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bafite ubu.UB2 247.2

    Nk’urugero twatanga ni amagambo atarashyizwe mu gitabo yavuzwe mbere ku kibazo cyo gusinziriza abarwayi. Mu bigo bimwe by’ubuvuzi uko gusinziriza abarwayi bifatwa nk’uburyo bwiza bwo kuvura. Inama zihariye kandi zumvikana Ellen G. White yatanze ku byerekeye gukoresha gusinziriza mu gihe cyo kuvura abarwayi ndetse n’ingorane zo gukoresha ubwo buryo, ibyo byose ni ingirakamaro cyane muri iki gihe.UB2 247.3

    Uyu mugabane w’iki gitabo usoresha inama zirarikira Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi kuzirikana agaciro ko kubaka ingo zabo ahantu h’icyaro. Izo nama zakuwe mu zindi nyandiko zitari ibitabo byashyizwe ku mugaragaro, nyamara zaravuzwe mbere mu gatabo gato kiswe Imibereho yo mu cyaro [Country Living] gashimangira cyane akamaro ko kugendana ubwitonzi n’ubushishozi mu guhitamo aho umuntu akwiriye gutura mu cyaro ndetse n’ahitaruye imijyi ituwe cyane. Izo nama zigaragara muri iki gitabo kandi zibasha kwifashishwa.UB2 247.4

    Abashinzwe Kurinda Inyandiko Za Ellen G. White.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents