Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ku Mavi Mupfukamye

    Kandi nimuterana kugira ngo muramye Imana, muzirikane kandi mupfukame imbere yayo. Nimureke iki gikorwa kigaragaze ko umutima wose, umubiri n’umwuka byose byumvira Mwuka w’ukuri. Ni nde wasomye Ijambo ry’Imana abyitondeye ngo akuremo ingero n’amabwiriza ku byerekeye iyi ngingo? Ni ba nde dukwiriye kwiringira tukabagira abarezi mu mashuri yacu muri Amerika no mu bihugu by’amahanga? Mbese nyuma y’imyaka myinshi yo kwiga abanyeshuri bazasubira mu bihugu byabo bafite ibitekerezo bigoretse ku byerekeye icyubahiro n’ikuzo bikwiriye guhabwa Imana, kandi bakumva nta nshingano bafite yo kubaha abageze mu za bukuru, abantu bafite ubunararibonye, abagaragu batoranyijwe n’Imana bamaze hafi imyaka yose yo kubaho kwabo bakora umurimo w’Imana? Ndagira inama abiga muri Amerika cyangwa ahandi aho ari ho hose nti, ‘Ntimukakire umwuka wo kutubaha. Mumenye neza ko musobanukiwe uburere mukeneye kugira ngo mushobore kwigisha abandi kugira imico ikwiye izabasha gutsinda ikigeragezo kiri hafi kugera ku batuye isi bose. Mukomeze kwifatanya n’Abakristo b’indakemwa. Ntimugahitemo abarimu cyangwa abanyeshuri biyoberanya, ahubwo muhitemo abafite ubutungane bwimbitse, abantu bafite umwuka w’ubwenge mu byerekeye Imana.’UB2 250.3

    Turiho mu bihe bishishana. Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bavuga ko ari ubwoko bw’Imana bwumvira amategeko; nyamara bagenda batakaza umwuka wabo wo kuramya. Uyu mwuka wo kubaha Imana wigisha abantu uburyo bakwiriye kwegera Umuremyi wabo bafite ubutungane no kwiyoroshya mu kwizera, nyamara atari ukwiyizera ubwabo ahubwo bizera Umuhuza wabo n’Imana. Muri ubwo buryo umuntu akomezwa mu byo yanyuramo uko byaba bimeze kose. Umuntu akwiriye kuza agapfukama, yiringiye guhabwa ubuntu, akaza asaba yegereye intebe y’ubuntu. Uko buri munsi yakira ubuntu buva mu biganza by’Imana, mu mutima we ahora ashima kandi abigaragariza mu magambo yo gushima no guhimbaza kubw’ineza yagiriwe atayikwiriye. Abamarayika bagiye barinda inzira anyuramo mu mibereho ye yose, kandi ntabwo yigeze abona imitego myinshi yarokowe. Kubw’uku kurindwa no kwitabwaho n’amaso atigera agoheka kandi ngo asinzire, muri buri sengesho asenga umuntu agomba kuzirikana umurimo Imana imukorera.UB2 251.1

    Mu mibereho yabo y’impezamajyo no mu byo kakenera buri munsi abantu bose bari bakwiriye kwishingikiriza ku Mana. Bakwiriye gukomeza kwicisha bugufi, bakaba maso kandi basenga. Gusingiza no gushima bikwiriye guturuka imbere mu mutima byuzuye gushima n’urukundo nyakuri umuntu akunda Imana.UB2 251.2

    Abantu bakwiriye gusingiza Imana isumba byose bari mu iteraniro no mu mbaga y’abagenda batunganye. Abantu bose bazirikana umubano muzima bafitanye n’Imana bakwiriye guhagarara imbere y’Uwiteka bamuhamya, bavuga urukundo, imbabazi n’ubugwaneza by’Imana. Nimureke amagambo avuzwe avuganwe ukuri, abe yoroheje, avuye ku mutima, yuzuye ubwenge, umutima ugurumana urukundo rw’Imana, iminwa yereshejwe ikuzo ry’Imana atari ukugira ngo amenyekanishe imbabazi z’Imana gusa ahubwo ari no kugira ngo ayibere umuhamya ahantu hose. Abatuye isi bagomba kumenya ko Uhoraho ari Imana nyakuri yonyine kandi nzima.UB2 251.3

    Hakwiriye kubaho ubwenge bw’uburyo bwo kwegera Imana mu kwiyoroshya no kuyubaha bijyana n’urukundo rwo kuramya. Kubaha Umuremyi wacu bigenda birushaho kubura, kandi kwirengagiza gukomera kwe n’icyubahiro cye birushaho kwiyongera. Nyamara Imana ivugana natwe muri iyi minsi ya nyuma. Twumva ijwi ryayo mu mugaru no mu nkuba zihinda. Twumva ibiza yemera ku bibaho mu bishyitsi, mu gusandara kw’amazi ndetse no ku bindi birimbura ibintu byose bigenda imbere yabyo. Twumva iby’amato arohama mu nyanja ihorera. Rimwe na rimwe Imana ibwira imiryango yanze kuyimenya ibinyujije mu muyaga wa serwakira n’ishuheri, rimwe na rimwe ikavugana nayo imbona nkubone nk’uko yavuganye na Mose. Na none kandi yongorera urukundo rwayo umwana muto uyiringira ndetse n’umukambwe. Bityo umunyabwenge wo ku isi agira ubwenge iyo yitegereje ibitabonwa.UB2 251.4

    Igihe ijwi rituje ryakurikiye umuyaga w’ishuheri na serwakira yanyeganyeje ibitare ryumvikanye, nimutyo abantu bose bipfuke mu maso kuko Imana iri hafi. Nimutyo bihishe muri Yesu Kristo kuko ari we bwihisho bwabo. Umututu mu rutare uhishwa n’ikiganza cye cyatewemo imisumari mu gihe umushaka yicishije bugufi amutegereza yunamye ngo yumve ibyo Uhoraho abwira umugaragu we.- Manuscript 84b, 1897.UB2 251.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents