Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Hantu Hadakwiriye Gusengerwa

    Nta gihe cyangwa ahantu bidakwiriye ko umuntu yabwira Imana ibyifuzo bye....Haba mu mbaga y’abantu mu nzira, kaba mu iguriro, dushobora kubwira Imana ibyifuzo byacu, kandi tugasaba kuyoborwa nayo nk’uko Nehemiya yabikoze ubwo yasabaga ari imbere y’umwami Aritazerusi. -Step to Christ (Pocket ed.), p. 99.UB2 252.1

    Dushobora kuvugana na Yesu igihe tugenda mu nzira, kandi aravuga ati, ‘Ndi iburyo bwawe.’ Dukwiriye gusabana n’Imana mu mitima yacu; kandi dukwiriye kugendana na Kristo. Igihe dukora imirimo yacu ya buri munsi, dukwiriye gusohora icyifuzo cy’umutima wacu kitumvwa n’umuntu uwo ari we wese; nyamara ntabwo iryo jambo ryayisoba cyangwa ngo rizimire. Nta kintu gishobora guhaza icyifuzo cy’umutima. Icyo cyifuzo kiratumbagira kikarenga urusaku rwo mu nzira n’urw’ibyuma bisakuza. Imana niyo tuba tubwira kandi isengesho ryacu rirumvwa. -Gospel Workers, p. 258.UB2 252.2

    Ntabwo igihe cyose ari ngombwa gupfukama kugira ngo usenge. Imenyereze kuvugana n’Umukiza igihe uri wenyine, igihe ugenda n’igihe uhugiye mu mirimo yawe ya buri munsi. -The Ministry of Healing, pp. 510, 511.UB2 252.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents