Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umuburo Werekeye Imyanya Y’icyubahiro

    Hariho abantu bamwe bari bafite ubushobozi bwo kunganira itorero, nyamara bari bakeneye kubanza bashyira imitima yabo kuri gahunda. Bamwe bagiye bazana ibipimo by’ibinyoma, kandi bagiye bagira ibitekerezo byabo n’ibyo bazi urugerongenderwaho, bagatubura ingingo zoroheje maze bakazigira ibipimo by’ubuyoboke bwa Gikristo bityo bakikoreza abandi imitwaro iremereye. Muri ubwo buryo ni bwo umwuka wo kunenga, gushaka amakosa ku bandi no kwirema ibice waje, kandi wakomerekeje itorero cyane. Bityo abatizera beretswe isura ko Abadiventisiti bubahiriza Isabato ari itsinda ry’abaka n’abahezanguni, kandi ko kwizera kwabo kudasanzwe kwabahinduye abantu batagira impuhwe, badakundana ndetse batari Abakristo mu mico. Muri ubwo buryo imikorere y’abahezanguni bake yabujije imbaraga y’ukuri kugera ku bantu.UB2 254.1

    Bamwe bashyiraga imbere ikibazo cy’imyambarire, bagahinyura imyambaro abandi bambara kandi bakaba biteguye guciraho iteka umuntu wese utarakoraga ibihuje n’ibitekerezo byabo. Bamwe baciraho iteka amafoto bavuga ko abuzanyijwe n’itegeko rya kabiri, kandi bakavuga ko ikintu cyose kimeze gityo gikwiriye gukurwaho.UB2 254.2

    Abo bantu batava ku izima nta kindi kintu bashobora kubona uretse gushimangira ikintu kimwe kiba mu ntekerezo zabo. Mu myaka myinshi yashize, twahanganye n’umwuka nk’uyu n’imikorere nk’iyi. Hahagurutse abantu bavuga ko boherejwe bahawe ubutumwa buciraho iteka amafoto kandi basaba ko ikintu cyose kimeze gityo gikwiriye gukurwaho. Barakabije kugeza ubwo baciraho iteka n’amasaha manini ashushanyijweho.UB2 254.3

    Dusoma muri Bibiliya ko hariho abantu bafite imitekerereze myiza kandi hariho n’abagira imitekerereze mibi. Hari bamwe bakabya muri byose bagatuma Ubukristo buba umutwaro nk’uko Abayahudi bari baragenje kubahiriza Isabato. Imiburo Yesu yahaye abanditsi n’Abafarisayo ireba n’iri tsinda ry’abantu: “Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyiragasogereza n’imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana!” (Luka 11:42). Umuntu umwe w’umwaka ufite umwuka wo kwikakaza n’ibitekerezo bitava ku izima, azaremerera intekerezo z’abashaka kuba intungane kandi azateza ingorane ikomeye. Itorero rikeneye kwezwaho ibyo byose.UB2 254.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents