Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 35 — Gushaka Ubushobozi Wifashishije Ubufindo

    [Iyi ni inama yagiriwe umucuruzi ku byerekeye uburyo yakoreshaga afata imyanzuro ikomeye.]UB2 259.1

    Ugerageza kugera ku myanzuro itunganye ku byerekeye inshingano mu by ‘iyobokamana, ndetse no gufata imyanzuro yerekeye ubucuruzi ukoresheje kunaga igiceri hejuru maze uko kiguye hasi akaba ari byo biguha umwanzuro w’icyo uzakora. Nabwiwe ko ngomba kuvuga ko tutagomba gushyigikira uburyo nk’ubwo. Ubwo buryo buramenyerewe cyane, bumeze nko gukoresha ikiganza mu buriganya. Ntabwo ari uburyo bwemewe n’Imana kandi abantu babwishingikirizaho ngo babone amabwiriza y’icyo bakora bazatsindwa banacike intege. Uretse ko ubwo buryo nta kindi buvuze kitari ubufindo, kubwifashisha mu byerekeye inshingano bikorerwa kuyobora intekerezo kwishingikiriza ku gufinda mu gihe umurimo wacu wose n’imigambi dufatira umurimo w’Imana bikwiriye kuba bishingiye ku rufatiro nyakuri rw’Ijambo ry’Imana.UB2 259.2

    Ubwoko bw’Imana bushobora kugera ku gusobanukirwa neza inshingano yabwo binyuze gusa mu gusenga bivuye ku mutima no gushakana umwete gutunganywa na Mwuka Muziranenge. Nibashaka neza amabwiriza yerekeye icyo bakwiriye gukora, ntabwo bazemera izo nzira zidasanzwe kandi zitizewe. Ntabwo bazakora umurimo urimo gufindafinda, kandi ntibazahura n’urujijo ruhora iteka ari umusararo wo kwishingikiriza ku migambi y’abantu....UB2 259.3

    Abizera bacu ndababwira nti, ‘Nimutyo he kugira umuntu n’umwe utandukira amahame mazima kandi yumvikana yatanzwe n’Imana kugira ngo ayobore ubwoko bwayo, ngo yishingikirize ku buryo nk’ubwo bwo kunaga igiceri igihe ashaka inama.’ Imikorere nk’iyo inezeza umwanzi w’abantu kuko akora kugira ngo ayobore igiceri bityo bitewe n’icyo gikoze agasohoza imigambi ye. Nimutyo he kugira umuntu ushukwa mu buryo bworoshye nk’ubwo ngo yiringire ibipimo nk’ibyo. Nimutyo he kugira umuntu utesha agaciro ibyo azi yitabaza izo nzira z’agaciro gake mu gushaka inama ku ngingo z’ingenzi zifitanye isano n’Umurimo w’Imana.UB2 259.4

    Ntabwo Imana ikora mu buryo bw’ubufindo. Yishake ubishishikariye mu isengesho. Izamurikira intekerezo kandi izaguha icyo uvuga. Ubwoko bw’Imana bugomba kwigishwa kutiringira ibihimbano by’abantu n’ibipimo bitizewe nk’uburyo bwo kumenya ubushake bw’Imana kuri bo. Satani n’abakozi be bahora biteguye kwinjira aho babona hose hakinguye hazateshura abantu ku mahame atunganye y’Ijambo ry’Imana. Abantu bayoborwa kandi bigishijwe n’Imana ntibazigera baha umwanya imigambi itarangwamo iri jambo ngo, “Uku ni ko Uhoraho avuga.”UB2 259.5

    Nimureke abantu bose bavuga ko biteguye kugaruka k’Umukiza bicishe bugufi maze bamusabe kubamenyesha ubushake bwe, kandi bamusabe umwuka ufite ubushake bwo kugendera mu mucyo wose atanga. Nk’ishyanga, twahawe amabwirizamenshi yerekeye inshingano yacu yo kwishingikiriza ku Mana ngo iduhe ubwenge kandi itugire inama. Nimutyo tugishe inama Ijambo ry’Imana. Umukiza aravuga ati, “Nimurondore mu byanditswe.” Dukeneye gucisha bugufi imitima yacu kandi tukeza ubugingo bwacu buri munsi, igihe cyose tukiga kugendera mu kwizera k’Umwana w’Imana.UB2 260.1

    Bavandimwe, nimureke ibipimo bito mushobora gushukishwa gukora, maze mupimishe umwuka wanyu ubuhamya bwo mu Ijambo ry’Imana. Nimwige iryo Jambo kugira ngo mubashe kumenya ubushake n’imico by’Imana. Ni ngombwa ko umwizera wese afata ukuri kwa Bibiliya kukamubera umuyobozi n’umurinzi. Ndahamiriza umusore wese n’inkumi ndetse n’abakuze ko kwiga Ijambo ry’Imana ari yo ngabo ikingira umuntu uzahagarara ashikamye kugeza ku iherezo. — Special Testimonies, Series B, No. 17, pp 25-29.UB2 260.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents