Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Bose Nl Umwe Muri Kristo

    Abantu bose biyegurira Kristo, abantu bose bumva ukuri kandi bakakumvira, bahinduka abana bo mu muryango umwe. Abaswa n’abanyabwenge, abakire n’abakene, abapagani n’inkoreragahato, abera n’abirabura abo bose Yesu yishyuye igiciro cy’ubugingo bwabo.UB2 273.6

    Nibamwizera, amaraso ye yeza azabuhagira. Izina ry’umwirabura ryandikwa mu gitabo cy’ubugingo iruhande rw’iry’umwera. Bose ni umwe muri Kristo. Aho umuntu yavukiye, urwego ariho, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’umubiri we ntibishobora gushyira abantu ku rwego rwo hejuru cyangwa kubatesha agaciro. Imico ni yo igize umuntu. Iyo uw’ibara ritukura (umuhindi w’umunyamerika), umushinwa cyangwa umunyafurika yeguriye Imana umutima we afite kumvira no kwizera, Yesu amukunda atitaye ku ibara rye. Amwita umuvandimwe we ukundwa.- Manuscript 6, 1891.UB2 274.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents