Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 44 — Akaga Gaterwa No Gusinziriza Abantu 18Izi ni inama ziyongera ku zatanzwe mu bitabo bikurikira : Medical Ministry, pp 110-117 ; Testimonies, vol. 1, pp.290-302 ; The Minitry of Healing, pp. 241-258.

    Umuburo Wahawe Abaganga Bakoresha Uburyo Bwo Gusinziriza Abarwayi

    Muvandimwe N, na mushiki wacu, mu izina ry’Umwami wacu ndabasaba kwibuka ko nimudahindura ibyo muzi ku byerekeye ubumenyi bwo kuvura intekerezo kandi mwe mwembi mugafata ingamba ngo intekerezo zanyu zihane zinahinduke rwose ,naho ubundi muzaba amabuye asitaza, mube ibishungero imbere y’abamarayika n’abantu.UB2 280.1

    Ukuri kwabahinduyeho agace gato. Ni akaga ku muntu uwo ari we wese, uko yaba ari mwiza kose, gushishikarira gutera impinduka intekerezo z’undi muntu kugira ngo abone uko azikoresha icyo ashatse. Reka mbabwire ko kuvura intekerezo ari ubuhanga bwa Satani. Mwamaze kugera kure bikabije muri ibyo kugeza ubwo mwashyize mu kaga mu buryo bukomeye ahazaza hanyu. Kuva igihe byinjiriye mu ntekerezo zanyu bwa mbere kugeza ubu byabaye iterambere riteza akaga. Keretse gusa mubashije kubona ko Satani ari we nyirabayazana wahimbye ubu buhanga, naho ubundi ntabwo bizababera ikibazo cyoroshye nk’uko muteganya kwitandukanya nabyo nk’uko imizi n’amashami bitandukanye. Ubwenge bwose buhanitse buri muri ubu bumenyi ni ubuhanga bukomeye bw’ubushukanyi bwa Satani. Kubw’inyungu z’ubugingo bwanyu, nimwitandukanye n’ikintu cyose giteye gityo. Igihe cyose mushyize ibitekerezo byerekeye ubu buhanga mu ntekerezo z’undi muntu, kugira ngo mwigarurire intekerezo ze, muba muri mu ruhande rwa Satani, mwamaramaje gukorana nawe. Kubw’inyungu z’ubugingo bwanyu nimwitandukanye n’uyu mutego w’umwanzi.UB2 280.2

    Nta n’umwe muri mwe wari ukwiye kwiga ubuhanga mwashishikariye kumenya. Kwiga ubu buhanga ni ugusoroma imbuto ku giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi. Imana ibuza mwe ndetse n’undi muntu wese kwiga no kwigisha ubuhanga nk’ubwo. Kuba hari icyo wakoresheje ubu bumenyi ubwabyo byagombye kuba bihagije kugira ngo bikwereke kuba uri umuntu udahamye mu kaba umuganga uyobora abandi ku ivuriro…..UB2 280.3

    Ubwo wajyaga mu buganga bwo kuvura intekerezo, wariye ku giti cy’ubwenge kimenyekanisha icyiza n’ikibi Imana yakubujije gukoraho. Igihe kirageze ngo utangire kureba kuri Yesu, kandi ngo kubwo kwitegereza imico ye muhindurwe muse n’ab’ijuru.UB2 281.1

    Nimwitandukanye n’ikintu cyose gifitanye isano no gusinziriza intekerezo, kuko ubu ari ubuhanga abakozi ba Satani bifashisha. — Ibaruwa 20, 1902.UB2 281.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents