Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubuhungiro Bw’ahantu Ho Mu Cyaro

    Nimureke ababyeyi basobanukirwe ko kurera abana babo ari umurimo w’ingenzi mu gukiza imitima. Mu cyaro bazahasanga imyitozo myinshi kandi y’ingirakamaro bazabona igihe bakora ibintu bakeneye gukora, kandi bizatuma bagira imibiri ifite amagara mazima igihe imyakura n’imihore by’umubiri bizaba bikura. “Musohoke mu mijyi” ubu nibwo butumwa mbaha kugira ngo abana bacu babone uburere.UB2 285.1

    Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere ibyabafasha kugira ngo habeho uburere nyakuri igihe yababwiraga guhinga ubutaka kandi bakita ku busitani bari batuyemo. Icyaha kimaze kuza bitewe no kutumvira ibyo Uhoraho yari yarabasabye, umurimo wagombaga gukorwa bahinga ubutaka wariyongereye bikomeye kubera ko bitewe n’umuvumo isi yamejeje ibitovu n’amahwa. Nyamara ntabwo umurimo ubwawo watanzwe bitewe n’icyaha. Umutware ukomeye ubwe yahiriye umurimo wo guhinga ubutaka.UB2 285.2

    Ni umugambi wa Satani kurehereza abagabo n’abagore kuba mu mijyi, kandi kugira ngo agere ku ntego ye ahimba amoko yose y’ibintu bishya n’ibirangaza ndetse n’ibituma abantu batwarwa. Kandi imijyi yo muri iki gihe igenda ihinduka nk’uko imijyi ya mbere y’umwuzure yari imeze UB2 285.3

    Ni nde uzaburirwa? Twongeye kuvuga tuti, ” Musohoke mu mijyi.” Ntimugafate ko kuba mwajya kuba mu misozi ari igihombo gikomeye, ahubwo mushake aho hantu ho kuruhukira aho mushobora kwihererana n’Imana mwenyine, mukiga ubushake n’inzira yayo....UB2 285.4

    Ndagira inama abantu bacu ngo gushaka ibya Mwuka babigire akamenyero mu mibereho yabo. Kristo ageze ku rugi. Iyi ni yo mpamvu mbwira abantu bacu nti, “Ntimugafate ko ari igihombo igihe muhamagarirwa kuva mu mijyi maze mugasohoka mukajya mu cyaro. Aho mu cyaro hari imigisha myinshi itegereje abazayakira. Kubwo kwitegereza ibiba mu byaremwe, kubwo kwiga umurimo w’intoki z’Imana, muzahindurwa muse na yo mu buryo butabagaragarira.”- Manuscript 85, 1908.UB2 285.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents