Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ahantu H’icyaro Hakwiriye Ibigo

    Amabwiriza aracyakomeza gutangwa ngo, “Muve mu mijyi. Nimwubake amavuriro yanyu, amashuri yanyu n’amazu mukoreramo kure y’imijyi.” Ubu abantu benshi bazasaba kuguma mu mijyi, nyamara igihe kizagera bidatinze ubwo abantu bose bifuza kwirinda kubona no kumva ibibi bazajya mu cyaro kubera ko ubugome no kwangirika biziyongera kugera ku rwego rw’uko umwuka urangwa mu mijyi uzaba wanduye. — Ibaruwa 26, 1907.UB2 286.3

    Imana yagiye yohereza imiburo ikurikirana ivuga ko amashuri yacu, amacapiro yacu n’amavuriro yacu agomba kubakwa ahatari mu mijyi, ahantu urubyiruko rushobora kwigishwa neza icyo ukuri ari cyo. Nimucyo he kugira umuntu n’umwe ugerageza gukoresha Ibihamya ngo ashyigikire gushingwa kw’ibigo bigari bizana inyungu mu mijyi. Ntimuhindure ubusa umucyo watanzwe kuri iyi ngingo.UB2 286.4

    Hazahaguruka abantu bazaza bavuga amagambo mabi, kugira ngo basenye amatsinda Uwiteka ayoboye abagaragu be ngo bakore. Nyamara igihe kirageze ngo abagabo n’abagore batekereze ku mpamvu yabyo n’ingaruka bitera. Igihe cyo gushinga ibikorwa byagutse mu mijyi cyarashize rwose, kandi guhamagarira abasore n’inkumi kuva mu cyaro bakajya mu mijyi byarangije igije cyabyo. Mu mijyi hagenda haduka imibereho izatuma bikomerera cyane abo duhuje kwizera ngo babe bayigumamo. Bityo byaba ari ikosa rikomeye gushora amafaranga mu gushinga ibikorwa ubizana mu mijyi. — Manuscript 76, 1905.UB2 286.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents