Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mugenzurane Ubushishozi Igikorwa Cyose

    Nimutyo buri muntu wese agenzurane ubushishozi ye kuba nk’umuntu uvugwa mu mugani watangiye kubaka kandi ntabashe kurangiza. Nta ntambwe n’imwe ikwiriye guterwa cyangwa ikindi cyose kijyana nayo bitagenzurany we ubushishozi ngo ikintu cyose gishyirwe ku munzani ... Umuntu wese yahawe umurimo agomba gukora uhuje n’ubushobozi bwinshi afite. Bityo nimutyo ye kugenda ashidikanya, ahubwo agende ashikamye kandi yicishije bugufi yiringiye Imana.UB2 290.3

    Hashobora kubaho abantu bazahubukira kugira icyo bakora, kandi bakagira ibyo bajyamo batagira icyo babiziho. Ntabwo ibi ari byo Imana isaba. Nimutekereze mu kuri, musenga mwiga Ijambo ry’Imana mufite ubushishozi bwose no gusenga, intekerezo n’umutima bikangukiye kumva ijwi ry’Imana....Gusobanukirwa ubushake bw’Imana ni ikintu gikomeye....UB2 290.4

    Ndabwira aya magambo itorero ry’i Battle Creek ngo rigendere mu nama z’Imana. Hakenewe ko benshi muri mwe bava i Battle Creek ariko na none hakenewe ko mugira gahunda isobanutse neza y’icyo muzakora nimuva I Battle Creek. Ntimukihutire kugenda mubihubukiye mutazi ibyo mukora...Ku bakwiye kujya ku ruhembe rw’imbere, nibabe abanyabwenge, bashishoza kandi b’ingirakamaro, abantu bafite ibitekerezo bizima bazaba abajyanama bizewe, abantu basobanukiwe kamere y’umuntu, bazi kuyobora no gutanga inama bafite kubaha Imana.UB2 290.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents