Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingaruka Zo Kwimuka Hutihuti

    Haramutse hagize abimuka bakava i Battle Creek hanyuma bakazahura n’ingorane, ntabwo bayibaraho, kuko bimutse hutihuti, ahubwo bazabigereka ku bandi babashinja ko baba barabashyizeho igitutu. Ibibaruhije hamwe n’ingorane zabo babishinja abo badakwiriye kubyitirira…..UB2 291.3

    Ubu muri iki gihe tugezemo, ni igihe akaga ko mu minsi iheruka kagenda katwizingiraho, kandi dukeneye abantu b’abanyabwenge bo kutugira inama. Ntabwo ari abantu bazumva ko ari ngombwa guteza umuvurungano, ahubwo ni abantu bazatanga inama nziza kandi bagategura ko ikibaho cyose cyazana gahunda ahari urujijo, kikazana ikiruhuko n’amahoro binyuze mu kumvira Ijambo ry’Imana. Nimutyo buri muntu wese abe mu mwanya we nyakuri, agire icyo akorera Umwami we akurikije ubushobozi bwe bwinshi....UB2 291.4

    Ni mu buhe buryo ibi bizakorwa? Yesu Kristo wabaguze amaraso ye y’igiciro cyinshi, mukaba muri abagaragu be n’umutungo we yaravuze ati, «Mwikorere umutwaro mbaha, munyigireho ; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima ; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Kuko kunkorera bitaruhije n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11 :29, 30). Umuntu wese uzasanga Yesu afite umwuka wo kwigishwa, afite umutima umenetse, uwo aba afite intekerezo zishobora kwigishwa no kwigira kuri Yesu ndetse no kumvira amabwiriza ye .UB2 292.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents