Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugabane Wa Icyenda — Igihe Twegereza Iherezo

    Ijambo Ry’ibanze

    Mu gutegura igitabo gikubiyemo inama zitandukanye zashyizwe ahagaragara mu myaka myinshi nyuma y’urupfu rwa Ellen G. White, bikwiriye kwitegwa ko impapuro zimwe zizibanda ku kaga kegereje ndetse n’ibyo itorero rizahura nabyo mu gihe twegereje ukugaruka kwa Kristo. Inama zikubiye muri iki gice zakomotse cyane mu ngingo zitandukanye zanditswe na Ellen G. White nk’uko zagiye ziboneka mu binyamakuru byacu bitandukanye ndetse mu ngingo zanditswe mu dutabo twItwa Notebook Leafles.UB2 293.1

    Ubu butumwa bukora ku mutima ntibugira icyo bwigisha gishya kidasanzwe, kandi harimo aho gitekerezo kimwe cyagiye gisubirwamo kenshi. Nyamara ku bantu biteguye gusanganira Umwami wabo bidatinze, buri gitekerezo cyose cyerekeje ku kaga kari imbere yacu kizasomanwa umuhati mwinshi cyane.UB2 293.2

    Igice giheruka kivuga, « Ubutumwa buheruka bwahawe Inteko Nkuru Rusange » kigaragaza ubutumwa bw’uburyo bubiri madamu Ellen White yateguye kandi akabwohereza ngo busomerwe inama y’Inteko Nkuru Rusange yo mu 1913 yabayeho bwa nyuma akiriho. Imigabane mito mito y’ubwo butumwa uko ari bubiri yagiye icapwa ikaboneka hirya no hino. Birakwiriye ko amagambo yose yavuze yari akwiriye gushyirwa muri iki gice akagaragaza icyizere Ellen G. White yari afitiye abayobozi b’itorero ndetse no kunesha kw’itorero guheruka.UB2 293.3

    Abashinzwe Kurinda Inyandiko Za Ellen G White.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents