Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntugahe Urwaho Amayobera Y’ubugome

    Nimutyo n’iyo byaba guceceka, abafite ukuri nk’uko kuri muri Yesu be kwemera umurimo w’amayoberane y’ubugome. Nimutyo be gucogora kuvuga umuburo. Nimutyo kwigisha no guhugura abizera b’amatorero yacu bikorwe mu buryo abana n’urubyiruko baturimo babasha gusobanukirwa ko hadakwiriye kubaho kwifatanya n’iyi mbaraga, ari yo Sekibi. Mubigishe ko nubwo igihe kizagera tukarwana intambara dutakaza umutungo wacu n’umudendezo, urugamba rugomba kurwanwa mu mwuka n’ubugwaneza bya Kristo. Ukuri nk’uko kuri muri Kristo kugomba gukomerwaho kandi kugashyigikirwa. Ubutunzi, icyubahiro, kugubwa neza n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose, bikwiriye guhabwa umwanya wa kabiri. Ntabwo ukuri kugomba guhishwa, ntabwo kugomba guhakanwa cyangwa ngo gutwikirirwe ahubwo gukwiriye kuvugwa mu buryo bwuzuye kandi kukamamazanywa gushira amanga.UB2 296.1

    Uhoraho afite abarinzi b’indahemuka bari ku nkike za Siyoni bagomba kurangurura ntibitangire, bakarangurura amajwi yabo nk’impanda, maze bakereka ubwoko bw’Imana ibicumuro byabwo, n’ab’inzu ya Yakobo ibyaha byabo. Uhoraho yemereye umwanzi w’ukuri gukoresha imbaraga ikomeye akarwanya Isabato yo mu itegeko rya kane. Binyuze muri ubu buryo, Uhoraho agambirira gukangura umugambi ushikamye kuri iki kibazo cy’ikigeragezo cyo mu minsi iheruka. Ibi bizafungurira inzira ubutumwa bwa marayika wa gatatu kugira ngo buvuganwe imbaraga.UB2 296.2

    Nimutyo he kugira umuntu n’umwe wizera ukuri uceceka. Ubu nta muntu n’umwe ukwiriye kutagira icyo yitaho. Reka abantu bose berekeze amasengesho yabo ku ntebe y’ubuntu, basaba gusohorezwa iri sezerano ngo, “Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora” (Yohana 14:13). Ubu ni igihe cy’akaga. Niba iki gihugu cyirata umudendezo kiri gutegura kwirengagiza ihame ryose ryo mu Itegekonshinga ryacyo, kigatuma amategekoteka asimbura umudendezo mu by’iyobokamana, kandi kigatiza umurindi ubushukanyi n’ubuyobe bw’ubupapa, ubwoko bw’Imana bukeneye kubwira ibyifuzo byabwo Ishoborabyose bufite kwizera. Mu masezerano yatanzwe n’Imana harimo uguhumurizwa kose kugenewe abayiringira. Ntabwo kwitega ko umuntu ku giti cye azagira akaga bikwiriye gutera umubabaro no gucika intege, ahubwo bikwiriye gukangura imbaraga n’ibyiringiro by’ubwoko bw’Imana kubera ko igihe cy’akaga kabo ari cyo gihe Imana irushaho kubagaragariza imbaraga zayo.UB2 296.3

    Ntabwo tugomba kwicara dutuje dutegereje kurenganywa n’ibirushya, ngo twipfumbate tutagira icyo dukora ngo tubuze ibibi kubaho. Nimutyo amajwi yacu yo kwinginga ashyize hamwe azamurwe mu ijuru. Musenge kandi mukore, ndetse mukore kandi musenge. Ariko mureke he kugira umuntu ukora adatekereje. Mumenye ko mugomba kuba abagwaneza kandi mukaba mworoheje mu mitima kuruta uko bisanzwe. Ntabwo mugomba kugira uwo mwinubira mumurega, baba ari abantu bihariye cyangwa amatorero. Nimwige kwihanganira abantu nk’uko Kristo yabikoraga. Rimwe na rimwe ibintu bikomeye bigomba kuvugwa, ariko mumenye neza ko Mwuka Muziranenge w’Imana ari mu mitima yanyu mbere y’uko muvuga ukuri kumvikana kandi kwahuranya. Bityo nimureke gukomeretsa kwahuranye kwishakira inzira. Ntabwo mugomba gukomeretsa.UB2 296.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents