Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akaga Kazakomoka Ku Itegeko Ryo Kuruhuka Ku Cyumweru

    Mu gihe cya nijoro mu ntekerezo zanjye nasaga n’aho ntondekanya ibihamya dufite byo gushyigikira ukwizera kwacu. Tubona ko abashukanyi bakomeza kugenda bakaza umurego. Tubona ko isi iri gukora yifashishije itegeko kugira ngo ishyireho isabato y’ikinyoma, kandi iyigire igipimo gipima abantu bose. Iki kibazo kigiye gushyirwa imbere yacu bidatinze. Isabato y’Imana izakandagirwa, kandi isabato y’ikinyoma izererezwa. Mu itegeko ryo kuruhuka ku cyumweru, bishoboka ko ku bantu bubahiriza Isabato yo ku munsi wa karindwi hazabaho umubabaro ukomeye. Ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi ya Satani rizazanira akarengane ubwoko bw’Imana. Nyamara ntabwo abagaragu b’Imana b’indahemuka bakeneye gutinya ingaruka z’iyo ntambara. Nibakurikiza urugero bahawe mu mibereho ya Kristo, nibaba indahemuka ku byo Imana ibasaba, ingororano yabo izaba ubugingo buhoraho, ubugingo bugereranywa n’ubw’Imana.UB2 300.2

    Muri iki gihe, umurimo ukomeye wo kubaka imico ukwiriye gukomeza gutera imbere mu bantu bacu. Tugomba kugaragariza abatuye isi imico iranga Umukiza. Ntibishoboka ko twanezeza Imana tudashyize mu bikorwa ukwizera nyakuri kandi kweza. Twe ubwacu dukwiye gukomera ku kwizera kwacu. Ukwizera nyakuri ntabwo ari ukwizera kuzatsindwa n’igishuko n’ikigeragezo. Ni impano Imana iha ubwoko bwayo. -The Review and Herald, Sept, 30, 1909.UB2 300.3

    Niba hari igihe dukeneye kugaragaza ubugwaneza n’urugwiro nyakuri ni iki gihe. Dushobora gusaba twingingira imbere y’inama z’abacamanza dusaba uburenganzira bwo kuramya Imana dukurikije uko umutimanama wacu utubwira. Muri ubwo buryo, Imana mu kugira neza kwayo yagambiriye ko ibyo amategeko yayo asaba bizagezwa ku bantu bari mu myanya y’icyubahiro. Ariko igihe duhagaze imbere y’abo bantu, ntabwo tugomba kugaragaza uburakari. Tugomba guhora dusaba ubufasha bukomoka ku Mana. Imana yonyine ni yo ibasha gufata imiyaga ine kugeza igihe abagaragu bayo bazarangiriza gushyirwa ikimenyetso mu ruhanga.-The Review and Herald, Feb. 11, 1904.UB2 300.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents