Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwitandukanya N’icyaha

    Nimureke icyaha cy’ubwibone kizibukirwe. Nimureke gukabya kose mu myambarire gutsindwe kandi kwihana ku Mana bikorwe kubwo kuyiba umutungo wagombye kuba warashyizwe mu bubiko bwayo kugira ngo ushyigikire umurimo w’Imana aho ukorerwa. Nimureke umurimo wo kuvugurura, umurimo wo guhinduka nyakuri ugirwe nyambere kandi ukorerwe abantu. Nimureke ibikorwa byacu n’inyifato yacu bihuze n’umurimo ugomba gukorwa muri iki gihe bitume tubasha kubwira abantu tuti, “Nimunkurikire nk’uko nkurikira Kristo.” Nimutyo tworoshye imitima yacu imbere y’Imana ku bwo kwicisha bugufi, kwiyiriza ubusa no gusenga, kwihana icyaha no kukizinukwa.UB2 304.2

    Ubu ijwi ry’umurinzi nyakuri rikwiriye kumvikana muri aya magambo ngo, “Bugiye gucya bwongere bwire” (Yesaya 21:12). Impanda igomba kuvuga ijwi ryihariye kubera ko turi mu munsi ukomeye wo kwitegura Uwuteka Hari inyigisho nyinshi z’inzaduka muri iyi si yacu. Hari amadini menshi y’inzaduka afite abayoboke ibihumbi byinshi cyane, nyamara hariho rimwe gusa rifite ikimenyetso cy’Imana. Hari idini y’umuntu n’idini y’Imana. Imitima yacu igomba kuba ishikamye ku Rutare rw’iteka. Ikintu cyose kiri mu isi yaremwe n’Imana, byaba abantu n’inyigisho ndetse n’isanzure ubwaryo, gisohoza ijambo ry’ubuhanuzi nyakuri ry’Imana kandi kigasohoza umurimo wayo ukomeye kandi uheruka wo muri aya mateka y’isi.UB2 304.3

    Tugomba kwitegura no gutegereza amabwiriza y’Imana. Amahanga azahuriza hamwe. Gushyigikira abamamaza amabwiriza rukumbi y’Imana yerekeye ubutungane, ari na cyo gipimo rukumbi cy’imico bizakurwaho. Kandi abantu bose batazumvira iteka ryaciwe n’inama z’igihugu ndetse ntibanumvire amategeko y’igihugu yo kwerereza isabato yashyizweho n’umunyabugome asuzuguye umunsi wera w’Imana, ntabwo bazagerwaho n’imbaraga irenganya y’ubupapa yonyine, ahubwo ifatanije niy’ Ubuporotesitanti ari bwo gishushanyo cy’inyamaswa.UB2 305.1

    Satani azakora ibitangaza bye kugira ngo ayobye abantu; azakoranyiriza imbaraga ze hamwe ngo zirute izindi. Itorero rishobora kugaragara nk’iryenda kugwa, nyamara ntiryigera rigwa. Rigumaho, igihe abanyabyaha bo muri Siyoni bagosorwa maze umurama ugakurwa mu ngano nziza. Iki ni ikintu gikomeye kandi kibabaje nyamara uko byagenda kose kigomba kubaho. Nta bantu bazabaranwa n’indahemuka n’abanyakuri, badafite ikizinga cy’icyaha cyangwa ngo bagire uburiganya mu kanwa kabo uretse abaneshesheje amaraso y’Umwana w’intama n’ijambo ryo guhamya kwabo. Tugomba kwamburwa ubutungane bwacu twihangiye maze tukambikwa ubutungane bwa Kristo.UB2 305.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents