Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 49 — Izina Ryihariye N’abantu Bihariye

    Ntabwo Dutewe Isoni N’izina Ryacu

    Turi Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Mbese duterwa isoni n’izina ryacu? Igisubuzo cyacu ni, “Oya, oya! Ntabwo duterwa isoni na ryo. Ni izina Uhoraho yaduhaye. Ryerekana ukuri kugomba kuba igipimo cy’amatorero.”-Ibaruwa 110, 1902.UB2 309.1

    Turi Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi kandi ntidushobora na hato guterwa isoni n’iri zina. Nk’ishyanga tugomba gushikama ku kuri n’ubutungane. Ubwo ni bwo tuzahesha Imana ikuzo. Tugomba kurokorwa mu bibi, ntitugwe mu mitego cyangwa ngo twanduzwe n’abantu. Tugomba guhora duhanze amaso Yesu we Nkomoko yo kwizera kwacu kandi akaba ari na we ukunonosora. -Ibaruwa 106, 1903.UB2 309.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents