Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ikimenyetso Cyihariye Kituranga

    Ibendera rya marayika wa gatatu ryari ryanditsweho ngo, “Amategeko y’Imana no kwizera Yesu.” Ibigo byacu byafashe izina rigaragaza imiterere y’ukwizera kwacu kandi ntabwo tugomba guterwa isoni n’iri zina na gato. Neretswe ko iri zina risobanuye byinshi, kandi mukuryemeza twayobowe n’umucyo twahawe uvuye mu ijuru... Isabato ni urwibitso Imana yashyizeho rwerekaana umurimo wayo w’irema kandi ni ikimenyetso kigomba gushyirwa imbere y’abatuye isi. Ntabwo hagomba kubaho kwifatanya n’abaramya isabato y’ikigirwamana. Ntabwo tugomba gupfusha igihe cyacu ubusa tujya impaka n’abantu bazi ukuri kandi barasiwe n’umucyo wako igihe bima ukuri amatwi bagahindukirira imigani y’ibihimbano. Nabwiwe ko abantu bazakoresha ubushobozi bwose kugira ngo batume itandukaniro riri hagati y’ukwizera kw’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi n’abubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru ritagaragara neza. Isi yose izajya muri uru rugamba kandi igihe ni kigufi. Ntabwo iki ari igihe cyo kurambika hasi ibituranga.UB2 309.3

    Neretswe itsinda ryari rifite izina ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi batangaga inama ko ibendera cyangwa ikimenyetso gituma tuba abantu bihariye kidakwiriye gushyirwa ahagaragara; kuko bavugaga ko atari gahunda nziza yatuma ibigo byacu bigera ku ntego. Iri bendera ridutandukanya n’abandi rigomba kujyanwa mu isi yose kugeza ku iherezo ry’igihe cy’imbabazi. Mu kuvuga ibiranga ubwoko bw’Imana bwasigaye Yohana yaravuze ati, “Ni ngombwa rero ko intore z’Imana zigumya kwihangana zigakurikiza amategeko yayo, zigakomeza kwizera Yesu” (Ibyahishuwe 14:12). Aya ni amategeko n’ubutumwa bwiza. Isi n’amatorero birifatanyiriza hamwe mu kwica amategeko y’Imana, mu gukuraho ikimenyetso cy’Imana, ndetse no kwerereza isabato yashyizweho ikimenyetso cy’umunyabugome. Nyamara Isabato y’Uhoraho Imana yawe igomba kuba ikimenyetso cyerekana itandukaniro hagati y’abumvira n’abatumvira. Nabonye bamwe baramburira amaboko yabo gukuraho ibendera ry’Imana no gukuraho ubusobanuro bwaryo....UB2 309.4

    Iyo abantu bemeye kandi bakerereza isabato y’ikinyoma kandi bagatuma abantu batizera kandi ngo bayoboke Imana, abo bantu bazagera aho abo mu gihe cya Yesu bageze..... Mbese none hari umuntu uzahitamo guhisha ibendera rye no kureka ukwitanga kwe? Mbese abantu Imana yahaye icyubahiro, ikabaha umugisha no kumererwa neza bazanga gutanga ubuhamya bwerekeye urwibutso rw’Imana igihe ubuhamya nk’ubwo buzaba bugomba gutangwa? Mbese ntabwo amategeko y’Imana azarushaho guhabwa agaciro cyane igihe abantu bayasuzugura?- Manuscript 15, 1896.UB2 310.1

    Abantu bubahiriza amategeko y’Imana bavugwa n’umuhanuzi ko ari “abantu abandi batangarira.” Tugomba kuba abantu batandukanye n’ab’isi. Ab’isi baduhanze amaso kandi twitegerezwa n’abantu benshi tutazi. Hari abafite icyo bazi ku nyigisho tuvuga ko twizera kandi bareba ingaruka ukwizera kwacu kugira ku mico yacu. Bategereje kubona imbaraga ihindura tugaragaza kandi ndetse n’uburyo twitwara imbere y’abatizera.UB2 310.2

    Abamarayika bo mu ijuru baratwitegereza. “Twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu” (l Abakorinto 4:9). The Review and Herald, June 18, 1889.UB2 310.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents