Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntidukwiriye Kugira Ubwoba

    Ntidukwiriye gushidikanya cyangwakugira ubwoba ko umurimo utazagera ku nsinzi. Imana ni yo iyoboye umurimo kandi izashyira ibintu byose kuri gahunda. Niba hari ingingo zikeneye gutunganywa ku ruhembe rw’imbere rw’umurimo, Imana izahashyira ubufasha kandi igire icyo ikora ngo ikosore amafuti yose. Nimutyo twizere ko Imana igiye gutwara ubwato bw’agaciro kenshi butwaye ubwoko bw’Imana bukabugeza ku mwaro mu mahoro.UB2 313.2

    Mu myaka myinshi yashize ubwo navaga i Portland muri Maine nerekeza i Boston, twahuye n’umugaru maze imiraba ikomeye idukoza hirya no hino. Amatara yatumurikiraga yaraguye kandi amasanduku yarimo ibintu byacu yikozaga hirya no hino nk’imipira. Abagenzi bagize ubwoba kandi benshi bavuzaga induru biteguye urupfu.UB2 313.3

    Hashize akanya gato umuyobozi w’ubwato yaraje. Umusare mukuru yahagaze hafi y’uwayoboraga ubwato ubwo yari afashe uruziga ruyobora ubwato maze akavuga ibiteye ubwoba ku byerekeye akaga ubwato bwari bwerekejeho. Uyoboye ubwato yarabajije ati, ” Mbese urayobora ubwato?” Ntabwo umusare mukuru yari yiteguye gukora ibyo kubera ko yari azi ko nta bunararibonye afite.UB2 313.4

    Bityo bamwe mu bagenzi barasakuje, bavuga ko batinya ko uwo musare mukuru [udafite ubunararibonye] ashobora gutuma basekura ibitare. Uwo musare mukuru yarababajije ati, “Mbese murafata uruziga?” Nyamara bari bazi ko badashobora gukora kuri urwo ruziga.UB2 313.5

    Igihe mutekereza ko umurimo uri mu kaga, nimusenge muti, “Mwami, hagarara ku ruziga ruyobora ubwato. Tuyobore mu biduhangayikisha. Tugeze ku mwaro amahoro.” Mbese nta mpamvu dufite yo kwizera ko Uhoraho azabitunyuzamo tukavamo tunesheje?UB2 313.6

    Imbere yanjye hari benshi bamaze igihe mu murimo. Nzi bamwe bo muri mwe kuva mu myaka mirongo itatu ishize. Bavandimwe mbese ntitwabonye akaga kaza gakurikiye akandi kaba mu murimo, kandi ntabwo Uhoraho yakatunyujijemo kandi akagira icyo akora kubw’ikuzo ry’izina rye? Mbese ntimushobora kumwizera? Mbese ntimushobora kumuragiza umurimo? Ntimushobora gusobanukirwa imikorere y’ubuntu bwose bw’Imana mwifashishije intekerezo zanyu zifite iherezo. Nimureke Imana ubwayo yite ku murimo wayo.- The Review and Herald, Sept. 20, 1892.UB2 314.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents