Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukururwa N’ubutungane Bw’urwiyerurutso

    Umutima wanjye ubabajwe cyane no kubona uburyo abantu bamwe bigeze kugira umucyo n’ukuri bazemera ibinyoma bya Satani vuba kandi bagakururwa n’ubutungane bwurwiyerurutso. Igihe abantu bateye umugongo ibirango Imana yashyizeho kugira ngo tubashe gusobanukirwa aho tugeze nk’uko hagaragazwa mu buhanuzi, baba bajya aho batazi.UB2 315.3

    Nibaza niba kwigomeka nyako kujya gushira. Nimusome mu Abakurambere n’Abahanuzi ibyerekeye kwigomeka kwa Kora, Datani na Abiramu. Uku kwigomeka kwakwiriye hose gufata abantu barenze aba babiri.22Iri gereranya ryakozwe aha rihereye ku kwigomeka kwa Kora ndetse n’ubuhakanyi bwari buyobowe n’abagabo babiri ahantu hamwe. Kwari kuyobowe n’abatware b’iteraniro magana abiri na mirongo itanu, bari abagabo b’ibyamamare. Kwigomeka mukwiriye kuguha izina rikwiye n’ubuhakanyi mubwite uko buri, hanyuma muzirikane ko ibyo abantu b’Imana ba kera banyuzemo ari byo bikomeza kwisubiramo mu mateka y’isi. Ibyanditswe biravuga biti, “Ibyo...byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe” (l Abakorinto 10:11). Niba abagabo n’abagore bazi ukuri bitandukanyije cyane n’Umuyobozi wabo ukomeye kandi bakazafata umuyobozi ukomeye w’ubuhakanyi bakamwita Kristo gukiranuka kwacu, bizaterwa n’uko batacukumbuye ngo barengerwe mu birombe by’ukuri. Ntabwo bashobora gutandukanya amabuye y’agaciro n’ibindi bidafite akamaro.UB2 316.1

    Nimusome imiburo yatanzwe ku rugero runini mu Ijambo ry’Imana yerekeye abahanuzi b’ibinyoma bazadukana ibinyoma byabo kandi byashoboka bakayobya n’intore. Mu gihe hari iyo miburo ni mpamvu ki itorero ridatandukanya ukuri n’ibinyoma. Abantu baba barigeze kuyobywa mu buryo ubwo ari bwo bwose bakeneye kwicisha bugufi imbere y’Imana,kandi bakihana bamaramaje kubera ko bayobejwe mu buryo bworoshye butyo. Ntabwo babashije gutandukanya ijwi ry’Umwungeri nyakuri n’iry’undi. Nimureke abo bose bongere bagenzure iki gice cy’imibereho yabo.UB2 316.2

    Mu gihe kirenga imyaka mirongo itanu, Imana yagiye iha ubwoko bwayo umucyo binyuze mu buhamya bwa Mwuka wayo. Mbese nyuma y’iki gihe byashoboka ko haba ahasigaye abagabo bake n’abagore babo bayobya itorero ryose ry’abizera bavuga ko Ellen G. White ari umuriganya numushukanyi? “Muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:20).UB2 316.3

    Abantu bashobora kwirengagiza ibihamya byose Imana yabahaye, maze uwo mugisha bakawuhinduramo umuvumo, bakwiriye guhindishwa umushyitsi n’amahoro y’imitima yabo. Keretse gusa nibihana naho ubundi ibitereko byabo by’amatabaza bizakurwa ahabyo. Uhoraho yaratutswe. Ibendera ry’ukuri ry’ubutumwa bwa marayika wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu ryarambitswe mu mukungugu. Niba abarinzi baremerewe kuyobya abantu bene ako kageni, Imana izaryoza abantu bamwe kuba barananiwe kumenya ubwoko bw’ibyo kurya bagaburiraga umukumbi wayo.UB2 316.4

    Habayeho ubuhakanyi kandi Imana yemeye ko ibintu nk’ibi bibaho mu gihe cyashize kugira ngo yerekane uburyo ubwoko bwayo buzayobywa mu buryo bworoshye igihe bwishingikiriza ku magambo y’abantu aho kwiyigira Ibyanditswe ku giti cyabwo nk’uko ab’i Beroya babigenzaga kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ukuri. Imana yemeye ko ibintu nk’ibi bibaho kugira ngo imiburo ibashe gutangwa ivuga ko ibintu nk’ibyo bizabaho.UB2 316.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents