Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwigomeka N’ubuhakanyi

    Kwigomeka n’ubuhakanyi biri mu mwuka duhumeka. Nituterekeza imitima yacu y’impezamajyo kuri Kristo kubwo kwizera, ibyo bizagira icyo biduhinduraho. Niba abantu babasha kuyobywa mu buryo bworoshye muri iki gihe, mbese bazabasha gushikama bate ubwo Satani azihindura nka Kristo maze agakora ibitangaza? Ni nde utazatembanwa n’uko kwiyoberanya kwe agaragaza ko ari Kristo kandi ari Satani wigize nka Kristo, kandi mu buyo bugaragara agakora ibikorwa nk’ibya Kristo? Ni iki kizarinda ubwoko bw’Imana kumvira ba kristo b’ibinyoma? “Ntimuzabakurikire” (Luka 17:23).UB2 317.1

    Abantu bagomba gusobanukirwa inyigisho mu buryo bwuzuye. Abantu bemerewe kubwiriza ukuri bagomba kuba bashikamye ubwo ni bwo ubwato bwabo buzabasha guhangana n’umugaru n’umuraba kubera ko igitsikabwato kibakomeje. Ubushukanyi buziyongera, kandi tugomba kuvuga ubwigomeke mu izina ryabwo nyakuri. Tugomba guhagarara twambaye intwaro zose. Ntabwo muri iyi ntambara duhangana n’abantu gusa, ahubwo duhangana n’abatware n’abanyabushobozi. Ntabwo dukirana n’abafite umubiri n’amaraso. Nimutyo mu matorero yacu Abefeso 6:10-18 hasomanwe ubwitonzi kandi bishishikariwe.UB2 317.2

    Abantu bazana ubuhakanyi bavuga amagambo y’ikiyoka. Tugomba guhangana n’abakozi ba Satani bajya kurwanya intore z’Imana. “Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 12:17). Abantu bayoboka ubuhakanyi bava mu bwoko bw’Imana nyakuri kandi bw’indahemuka maze bakunga ubumwe n’abari mu mwanya wa Baraba. “Muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:20). Nandika ibi bitewe n’uko mbona ko abenshi mu itorero babona abantu nk’aho ari ibiti bigenda. Bakeneye kugira ubundi bumenyi bwimbitse mbere y’uko basobanukirwa imitego itezwe ngo ibafatire mu rushundura rw’umushukanyi. Ubu ntihakwiye kubaho umurimo ukozwe by’igice. Umwami wacu arahamagara abagabo n’abagore bashikamye, bamaramaje kandi batunganye mu mitima kugira ngo basibe icyuho kandi babe uruzitiro. (Yesaya 58:12-14).UB2 317.3

    Hari ubuhamya budakebakeba bugomba gutangwa n’abagabura bose mu matorero yacu yose. Imana yemeye ko ubuhakanyi bubaho kugira ngo yerekane uburyo nta kwishingikiriza ku muntu gukwiriye kubaho. Tugomba guhora iteka duhanze Imana amaso. Ntabwo Ijambo ryayo ari Yego na Oya, ahubwo ni Yego na Amena.- Undated Manuscript 148.UB2 317.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents