Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Guhora Rinesha

    Itorero rigomba kwiyongera mu mikorere kandi rikagura imbibi zabwo. Umuhati wacu w’ivugabutumwa ugomba kwaguka; tugomba kwagura imbibi zacu ......Nubwo hagiye habaho gutsindwa gukomeye mu muhati wo kugumana ikituranga kidutandukanya n’abandi, nk’Abakristo bemera Bibiliya, twakomeje kujya tunesha. -Letter 170, 1907. (May 6, 1907.)UB2 318.4

    Ubuhamya twabonye guhera mu myaka mirongo itanu ishize tubana na Mwuka w’Imana, budutera gutsinda ibigeragezo bizanwa n’abantu bajya mu ruhande rw’umwanzi kurwanya ubutumwa bwiza bw’ Imana.UB2 318.5

    Bavandimwe mbandikiye ibi nubwo mwese mudashobora kubisobanukirwa. Iyaba ntarizeraga ko ijisho ry’Imana rihora ku bwoko bwayo ntabwo nashoboraga kugira ubutwari bwo kwandika ibintu bimwe inshuro nyinshi... Imana ifite ubwoko iyoboye kandi yigisha. — Letter 678, 1907. (Nov. 11, 1907).UB2 318.6

    Nahawe amabwiriza yo kubwira Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ku isi yose ko nk’ishyanga, Imana yaduhamagariye kuyibera ubutunzi bwihariye. Yateguye ko itorero ryayo ku isi rizashikama ritunganye mu Mwuka n’inama z’Uhoraho nyir’ingabo kugeza ku mperuka y’ibihe,- Letter 54, 1908. (Jan. 21, 1908).UB2 319.1

    Nta kintu kuri iyi si Imana ikunda cyane nk’itorero ryayo. Mu kubitaho mu buryo bukomeye, Imana irinda abayishaka. Nta kintu cyibasira Imana nk’abagaragu ba Satani barwanira kwambura ubwoko bw’Imana uburenganzira bwabwo. Ntabwo Uhoraho yatereranye abantu be. Satani yerekana amakosa bakoze, kandi agerageza kubatera kwizera ko muri ubwo buryo bitandukanyije n’Imana. Abamalayika babi bashakisha mu nzira zose uko baca intege abantu baharanira kunesha icyaha. Bashyira imbere yabo ibibi byabo by’igihe cyashize maze bakerekana ko ibyabo nta garuriro bifite. Nyamara dufite Umucunguzi ushobora byose. Kristo yavuye mu ijuru yihinduye umuntu kugira ngo abe kuri iyi si ashyira mu bikorwa amahame y’ubutungane. Yari yarahawe imbaraga zo gukorera abantu bose bari kumwemera nk’Umucunguzi wabo no gutabara abantu bihana babaga bemeye ububi bw’icyaha. “Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha” (Abaheburayo 4:15).-Letter 136, 1910. (Nov. 26, 1910.)UB2 319.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents