Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugaragaza Ibyiringiro

    “Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya” (2Abakorinto 7:16). Kandi nubwo numva mbabajwe cyane n’inyifato abantu bamwe bafite ku byerekeye ingamba z’ingenzi zifitanye isano n’iterambere ry’umurimo w’Imana ku isi, ariko kandi mfite no kwizera gukomeye kubw’abakozi bari hirya no hino, kandi nizera ko ubwo bahurira hamwe bakicisha bugufi imbere y’Uhoraho maze bakongera kwiyegurira umurimo we, bazashobozwa gukora ibyo ashaka. Na n’ubu hari bamwe batabona ibintu nk’uko biri, ariko abo bakwiriye kurebera ku bakozi bagenzi babo, kandi bakwiriye kwirinda gukora amakosa akomeye kubwo gushaka Uhoraho by’ukuri muri iki gihe no kwegurira ubushake bwabo bwose mu bw’Imana.UB2 322.5

    Natangajwe cyane n’ibyo mperutse kubona mu nzozi za nijoro. Hasaga n’ahariho gutera intambwe gukomeye. Wari umurimo w’ububyutse wajyaga mbere ahantu henshi. Abantu bacu bazaga mu murongo bitaba guhamagara kw’Imana. Bavandimwe, Uhoraho ari kuvugana natwe. Mbese ntabwo tuzumvira ijwi rye? Mbese ntabwo tuzacana amatara yacu, kandi ngo dukore nk’abategereje ko Umwami wabo aza? Iki ni igihe gisaba gutwara umucyo ngo hagire igikorwa.UB2 323.1

    ” Nu ko ndabinginga,...ngo mugende u ko bi k wiye ibyo mwahamagariwe, mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo, mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro” (Abefeso 4:l-3).-General Conference Bulletin, May 19, 1913, pp. 33,34.UB2 323.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents