Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa Bwagenewe Amatorero Y’l California

    Ku bavandimwe b’l California:
    Mu ijoro ryakeye nahawe amabwiriza yo guha abantu bacu. Byasaga n’aho nari ndi mu materaniro aho abantu bivovoteraga umurimo w’inzaduka wa mwene Data L, n’umugore we. Namenyeshejwe ko uwo wari umurimo usa n’uwakozwe i Maine ndetse n’ahandi henshi nyuma yo kurangira kw’ibihe byo mu mwaka wa 1844. Nategetswe kwamagana uyu murimo w’ubwaka ntajijinganya.
    UB2 37.4

    Neretswe ko Mwuka w’Imana atari we wamurikiraga mwene Data n’umugore we, ko ahubwo ari mwuka w’ubwaka uhora ushaka uko wakwinjira mu itorero ryasigaye. Uko bashyigikiza Ibyanditswe imikorere yabo idasanzwe ni ugukoresha Ibyanditswe mu buryo bubi. Umurimo wo kuvuga abantu bafashwe n’imyuka mibi maze hanyuma ugasengana nabo usa n’uwirukana imyuka mibi, ni ubwaka buzatuma itorero ryose ryemera uwo murimo ritiringirwa.UB2 37.5

    Neretswe ko tutagomba gushyigikira uko kwiyerekana, ko ahubwo tugomba kurinda abantu twifashishije ibihamya nyakuri tukabarinda ibishobora gushyira ikizinga ku izina ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi, kandi bigasenya ibyiringiro abantu bafite mu butumwa bw’ukuri bagomba kugeza ku batuye isi. Imana yakoreye ubwoko bwayo umurimo ukomeye ibushyira ahantu hirengeye. Ni inshingano y’itorero kuzirikana imbaraga rifite. Aya magambo ni ay’agaciro kenshi, “Murondora mu byanditswe; kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya” (Yohana 5:39). Amagambo yahumetswe n’Imana niyiganwa ubushishozi kandi akumvirwa mu mwuka wo gusenga, azatunganyiriza umuntu gukora imirimo myiza yose.UB2 38.1

    Nk’itorero, tugomba guhora turushaho gushaka Imana kugira ngo ituyobore. Turiho mu gihe kibi. Akaga gakomeye ko mu minsi y’imperuka karadusatiriye. Kubera ko icyaha kigwiriye, Satani azana inyigisho ziyobya z’uburyo bwose mu bantu bagerageza kugendana n’Imana bicishije bugufi kandi bazinutswe inarijye. Mbese abantu biyemera b’abaka bazasanga abo bicishije bugufi babemeze ko bafashwe n’imyuka mibi, maze nyuma yo gusengana nabo bahamye ko birukanye iyo myuka? Uko si ukwigaragaza kwa Mwuka w’Imana, ahubwo ni uk’undi mwuka.UB2 38.2

    Ndararikira buri torero ryose kwitondera kuba imitekerereze mibi y’abatinya ko badafite Mwuka Muziranenge bitewe n’uko batazinutswe inarinjye. Hariho abantu bakurikiye inzira zabo bwite, aho gukurikira inzira z’Imana. Ntabwo bigeze bamenya umucyo Imana yatangiye ubuntu; kandi kubera ibi batakaje imbaraga yo gutandukanya umwijima n’umucyo. Hariho abantu benshi bumvise byinshi byerekeye inzira bari bakwiye gukurikira ariko basuzuguye ibyo Imana ibasaba. Umucyo wabo ntumurika mu mirimo igaragaza amahame y’ukuri n’ubutungane. Mu gihe cy’ishungurwa, iri tsinda ry’abantu niryo rizemera inyigisho z’ibinyoma n’ubuyobe mu cyimbo cy’ukuri kw’Imana.UB2 38.3

    Ubwoko bw’Imana bwahawe umucyo ukomeye. Nimureke abantu bacu bakanguke, maze bajye mbere basatira ubutungane. Muzahura n’ibinyoma by’abakozi ba Satani. Hazaza imiraba iteye ubwoba y’ubwaka ariko Imana izarokora abantu bazayishaka babikuye ku mutima kandi bakiyegurira umurimo wayo. — Pacific Union Recorder, Dec. 31, 1908.UB2 38.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents