Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ijambo Ry’ibanze

    Inyandiko zigabanyijemo ingingo esheshatu zifite umutwe w’amagambo uvuga ngo “Indwara n’Ibizitera” zigize zimwe mu nyandiko nyinshi zirambuye zanditswe mbere na Ellen G. White ku ngingo y’ubuzima. Dore amateka yazo: Mbere na mbere habayeho inzozi zabaye amateka zo ku wa 6 Kamena 1863 zerekeye ivugurura ku buzima. Icyakurikiyeho ni uko mu 1864 Ellen G. White yasohoye inyandiko ye ya mbere avuga kuri iyo ngingo ayishyira mu nyandiko y’amapaji 30 yitwaga “Ubuzima” maze ishyirwa mu gitabo cyitwa “Impano za Mwuka” (Spiritual Gifts, volume IV). Hanyuma y’aho mu 1865, yanditse ingingo imwe imwe kuri buri gatabo gato mu dutabo dutandatu twari twarakusanyijwe twanditswe n’abanditsi batandukanye maze izo ngingo zisohoka zifite umutwe uvuga ngo Ubuzima, cyangwa Uburyo bwo Kubaho. Izo ngingo esheshatu zanditswe na Ellen G. White zari amagambo arambuye y’ingingo yari yanditswe mu mapaji 30 yo mu gitabo cyitwa Impano za Mwuka cyo mu 1864. Ellen G. White nta yandi magambo y’inyongera yashyize ku dutabo duto twitwaga Uburyo bwo Kubaho (How to Live).UB2 329.1

    Kugira ngo huzuzwe inyandiko zose Ellen G. White yanditse mbere zigasohoka zivuga ku buzima, ingingo ziri muri iki gice zongeye kwandukurwa nta gihindutseho. Kubera ko zagiye zandukurwa ijambo ku ijambo ndetse na buri nteruro, zirimo amakosa amwe y’ikibonezamvugo yagiye yinjiramo mu buryo butari bwitezwe bwerekeranye n’uburyo bwo gucapa inyandiko bw’icyo gihe.UB2 329.2

    Bigaragara ko nubwo Ellen G. White atigeze asaba ko izo ngingo zakongera gucapwa, zongeye gusohoka mu migabane mito mito y’ikinyamakuru cyitwaga Urwibutso n’Integuza (Review and Herald) mu 1899 no mu 1900. Izo nyandiko zo 1900 ari zo Ellen G. White yasobanuyemo mu buryo bwimbitse ku ngingo y’ubuzima, zagejejwe ku musozo mu gitabo cyitwa Rengera Ubuzima mu 1905, gisimbura ingingo nyinshi zagiye zandikwa mbere ndetse n’izavugaga ku Ndwara n’Ibizitera. Umusomyi agomba kuzirikana uko imikorere mu buvuzi yari imeze igihe izo nyandiko zategurwaga. By’umwihariko ingingo ya nyuma igomba gusomwa mu mucyo w’uko ibihe byari bimeze mu gihe cyo kwandikwa. Kugira ngo wongere umenye uko ibihe byari bimeze wasoma ibi bitabo bikurikira: The Story of our Health Messages, 1955, pp. 112-130, 166-169, 427-431; Ellen G. White and Her Critics, pp. 136- 160; Believe His Prophets, pp. 253-267.UB2 329.3

    Abashinzwe Kurinda Inyandiko Za Ellen G. White.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents