Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 2

    Kubwo kwishimisha,abagabo n’abagore bakuza irari ry’inda zabo. barya ibyokurya bikize kandi byuzuye ibirungo, by’umwihariko inyama no kunywa ibinyobwa bikangura umubiri nk’icyayi n’ikawa, bikabatera kugira irari ry’indengakamere. Umubiri urarwara, imyanya y’urwungano rw’igogora ikangirika, ubushobozi bw’ubwenge bukijimishwa mu gihe ibyifuzo bibi bikangurwa maze bikarusha imbaraga ubushobozi bw’imico mbonera. Irari ry’inda rirushaho kurenga kamere kandi kuritegeka bikarushaho gukomera. Gutembera kw’amaraso ntikuba kukigenda neza kandi kugahumana. Umubiri wose ubura amahwemo kandi gutwarwa n’irari ry’inda birushaho kurenga urugero, kwifuza kubi ntigutegekwe, ibintu byangiriza bikinjira kugeza ubwo umuntu asayisha mu bibi.UB2 339.1

    Kuri benshi, irari ryabo ry’inda ribasaba itabi, n’inzoga zikaze zahinduwe zityo n’imvange zirimo uburozi n’ibyangiza ubuzima. Benshi ntibahagararira aho. Irari ryabo ry’inda ryangiritse ribasaba inzoga z’ibikatu zigusha ubwonko ikinya. Bityo biyegurira kurya no kunywa bakarenza urugero kugeza ubwo irari ry’inda ritegeka ubushobozi bwo gutekereza neza, maze umuntu waremwe mu ishusho y’Imana akitesha agaciro akajya hasi y’inyamaswa. Ubumuntu n’icyubahiro byose bikurwaho hakimikwa irari ry’inda. Byasabye igihe kirekire kugira ngo ubushobozi bw’intekerezo bwo kumva bugwe ikinya. Byagiye bikorwa ni ruto ni ruto ariko byageze ku ntego yabyo. Mu guha intebe irari ry’inda umuntu yatangiye kurya ibyokurya byuzuye ibirungo byabyaye irari ry’inda ribi cyane, kandi byateguriye inzira ubwoko bwose bwo guhaza irari kugeza ubwo ubuzima n’ubwenge byangijwe maze irari ririmikwa.UB2 339.2

    Abantu benshi bagiye bashyingirwa nta mutungo bafite ndetse nta n’umurage bafite. Nta mbaraga z’umubiri cyangwa iz’ubwenge bari bafite kugira ngo babashe kugera ku mutungo. Uko ni ko byagiye bigendekera abantu bihutiye gushyingirwa bakishyiraho inshingano batari basobanukiwe. Ntabwo bari bafite ibyiyumviro bizima ndetse byagutse kandi ntacyo bari bazi ku nshingano yo kuba umugabo n’umubyeyi, ndetse n’icyo gukemura ibyo umuryango ukeneye bizabasaba. Ntabwo bagaragaje gushyira mu gaciro mu myiyongerere y’imiryango yabo ugereranyije n’imyiyongerere y’ibikorwa byabo mu byo gushaka umutungo. Abantu bari inyuma cyane mu by’umutungo no mu kumererwa neza mu isi, usanga muri rusange ari bo buzuza abana mu miryango yabo; mu gihe abantu bafite ubushobozi bwo kugera ku mutungo ari bo muri rusange badafite abana barusha umubare abo bashobora gutunga. Abantu badafite ubushobozi bwo kwiyitaho ntibari bakwiriye kugira abana. Byagaragaye ko urwo rubyaro rutabarika rw’abo bantu batabara neza rukura ari ibicamuke n’abanyamahane. Ntabwo bagaburirwa uko bikwiye cyangwa ngo bambikwe, kandi nta n’ubwo bahabwa imbaraga mu by’umubiri n’ubwenge ndetse haba mu magambo no mu bikorwa mu rugo nta gitunganye kiharangwa haba ku babyeyi cyangwa ku bana.UB2 339.3

    Gahunda yo gushyingiranwa yateguwe n’ijuru ngo ibere umuntu umugisha; nyamara muri rusange yarangirijwe cyane ku buryo yahindutse umuvumo ukomeye. Mu kwinjira mu mubano wo gushyingiranwa, abagabo n’abagore benshi bagiye bakora nk’aho ikibazo cyonyine bagomba gukemura ari ukuba bakundana gusa. Nyamara bari bakwiye kubona ko inshingano bafite muri iyo sano yo gushyingirwa irenze ibi. Bari bakwiriye kuzirikana niba urubyaro rwabo ruzagira ubuzima bwiza bw’umubiri kandi rukagira imbaraga z’ubwenge n’iz’imico mbonera. Nyamara bake gusa nibo bateye intambwe bafite impamvu nyakuri, bafite kuzirikana ko mu rwego rwo hejuru — umuryango w’abantu muri rusange ufite ibyo ubasaba badashobora kwirengagiza, kandi uburemere bw’impinduka ziterwa n’imiryango yabo zizagira icyo zigaragaza mu buryo bwiza cyangwa bubi.UB2 340.1

    Umuryango w’abantu muri rusange ugizwe n’imiryango kandi abatware b’imiryango bafite inshingano yo kuwugorora. Iyaba abahitamo kwinjira mu isano yo gushyingiranwa batabizirikana uko bikwiriye ari bo bonyine byagiragaho ingaruka, ikibi nticyakabaye gikomeye muri ubwo buryo, kandi icyaha cyabo cyaba ari gito. Nyamara akaga gaturuka mu gushyingiranwa kubabaje kamenywa n’urubyaro rukomoka muri iyo mibano. Baraze abana babo imibereho yo kuba mu mibabaro kandi nubwo abo bana ari inzirakarengane, bahura n’ingaruka z’imikorere mibi y’ababyeyi babo. Nta burenganzira abagabo n’abagore bafite bwo gukurikiza imbaraga ibakoresha batayitegetse, cyangwa se ibyifuzo byuzuye ubuhumyi ngo bashyire abana b’inzirakarengane ku isi maze kubona ko ubuzima burangwamo ibyishimo bike cyane, n’umunezero muke bityo ku bw’ibyo bumve ko ubuzima ari umutwaro.UB2 340.2

    Muri rusange abana baragwa imico yihariye y’ababyeyi babo, kandi icyiyongera kuri ibi ni uko abenshi bakura nta mbaraga ibazengurutse yo kubakura muri iyo mico. Akenshi bahora bigungiye mu bukene no mu mwanda. Igihe bazengurutswe n’ahantu hameze hatyo n’ingero nk’izo, mbese icyo umuntu yakwitega kuri abo bana ni iki igihe bageze mu kigero cyo gufata imyanzuro, uretse ko bazajya ku rwego rwo hasi kurusha ababyeyi ku gipimo cyo kuba ingirakamaro, kandi intege nke z’abana mu bintu byose zikarushaho kugaragara kurusha iz’ababyeyi? Uko ni ko iri tsinda ry’abantu ryagiye rihererekanya intege nke zaryo kandi rikanduza umuvumo urubyabo rwabo ribaraga ubukene, ubushobozi buke mu ntekerezo no gusigingira. Abantu nk’aba ntibari bakwiriye gushyingiranwa. Cyangwa se nibura, ntabwo baba barabyaye abana b’inzirakarengane kugira ngo basangire imibabaro yabo, kandi ngo babarage inenge zabo n’imibabaro yabo igenda yiyongera uva ku gisekuru kimwe ujya ku kindi kuko ibi ari bimwe mu mpamvu zikomeye zo gusigingira kw’inyokomuntu.UB2 340.3

    Iyaba abagore bo mu bihe byashize baragiye batera intambwe babizirikanye cyane, bakabona ko urubyaro ruzakurikiraho ruzagira agaciro cyangwa rukagata biturutse ku mikorere yabo, baba barihagazeho ku buryo batari gufatanya imibereho yabo n’abagabo bagaha intebe irari ry’inda ry’indengakamere birundurira mu binyobwa bisindisha n’itabi byo burozi bwica buhoro buhoro, bigaca intege imyakura kandi bigasigingiza ubushobozi bwiza bw’intekerezo. Niba abagabo barahisemo kwigumanira iyo mico mibi, abagore bagombye kuba barabasize muri uko kwibera bonyine bakanezererwa ibyo babana nabyo bihitiyemo. Ntabwo abagore bari bakwiriye kuba barihaye agaciro gake kugera ubwo bifatanya by’iteka n’abagabo badategeka irari ryabo ry’inda ahubwo umunezero wabo w’ibanze ukaba uwo kurya no kunywa no kunezeza irari ryabo rya kinyamaswa. Ntabwo igihe cyose abagore bagiye bakurikiza ibyo umutimanama ubabwiye ahubwo bakurikije imbaraga ibakoresha badategeka. Ntabwo ku rwego rwo hejuru bagiye bumva inshingano bafite kugira ngo binjire muri ayo masano mu buzima nk’aho atazahesha urubyaro rwabo urwego rwo hasi mu mico mbonera, ndetse n’ibyifuzo byo guhaza irari ribi ry’inda ku buryo bashyira ubuzima mu kaga ndetse n’ubugingo. Imana izabaryoza mu buryo bukomeye iby’iyo mibereho y’umubiri n’imico bokoje ababakomotseho.UB2 341.1

    Abagabo n’abagore bangirije imibiri yabo bakoresheje ingeso mbi, banatesheje agaciro ubwenge bwabo kandi barimbura ubushobozi bwo kumva bw’imitima yabo. Abenshi cyane muri iri tsinda barashyingiranwe maze baraga urubyaro rwabo ubusembwa bw’ubumuga bwabo mu mubiri ndetse n’imico yangiritse. Gutwarwa n’irari rya kinyamaswa ndetse n’irari ribi ni byo byabaye imico igaragara y’urubyaro rwabo, ibyo bikaba byaragiye biva ku gisekuru kimwe bijya ku kindi, byongera imibabaro y’umuntu ku rwego rukomeye kandi bikihutisha guta agaciro kw’inyokomuntu.UB2 341.2

    Abagabo n’abagore bagiye bagira intege nke bakanarwara, akenshi bagiye binjira mu mubano wo gushyingiranwa bafite ibitekerezo byo kwikunda bigamije umunezero wabo bwite. Ntabwo bagiye bifata bashingiye ku mahame atunganye kandi yo ku rwego rwisumbuye, ngo batekereze ku byo bashobora kwitega ku rubyaro rwabo. Ahubwo bagabanyije imbaraga z’umubiri n’intekerezo, ibyo bikaba bitabasha kuzahura umuryango w’abantu muri rusange ahubwo birushaho kuworeka.UB2 341.3

    Akenshi abagabo barwaragura bagiye babasha gukundwa n’abagore bagaragara ko bafite amagara mazima, kandi kubera ko bakundanaga, bumvise ko bafite umudendezo wo gushyingiranwa batigeze bazirikana ko kubwo kubana kwabo umugore ashobora kubibabariramo byaba mu buryo bukomeye cyangwa bworoheje abitewe n’uwo mugabo urwaye. Akenshi umugabo urwaye agenda agarura amagara mazima mu gihe umugore afatwa n’uburwayi bw’umugabo. Umugabo abaho afite imbaraga mu gihe bidatinze umugore aba ababazwa n’ubuzima bw’intege nke. Wa mugabo yongera kurama kwe agabanya uk’umugore we. Abantu bashyingiranwa muri ubwo buryo bakora icyaha bafata mu buryo bworoheje amagara n’ubuzima bahawe n’Imana kugira ngo babikoreshe bayihesha ikuzo. Ariko iyaba abashyingiranwa batyo ari bo byagiragaho ingaruka gusa, ntabwo icyo cyaha cyakomera gityo. Urubyaro rwabo biba ngombwa ko rubabazwa n’indwara rwandujwe n’abo babyeyi. Uko ni ko indwara zagiye zihererekanywa ziva mu gisekuru kimwe zijya mu kindi. Igihe imikorere yabo mibi ibyaye ingaruka zayo nyazo, abantu benshi bagereka uyu mutwaro w’ingorane z’umuntu ku Mana. Binjije mu muryango mugari w’abantu abandi b’abanyantegenke, kandi bagize uruhare mu gusigingiza inyokomuntu batuma indwara ziba akarande maze muri ubwo buryo bagwiza imibabaro y’inyokomuntu.UB2 341.4

    Iyindi mpamvu y’intege nke mu mbaraga z’umubiri n’iz’imico mbonera biranga ab’iki gihe, ni ugushyingiranwa kw’abagabo n’abagore bafite imyaka y’ubukuru ihabanye cyane. Bikunze kubaho ko abagabo bakuze cyane bashaka abagore bakiri bato cyane. Mu gukora batyo, akenshi umugabo arushaho kurama mu gihe umugore we yagiye yumva akeneye imbaraga aha umugabo we ugeze mu za bukuru. Ntabwo byigeze biba inshingano y’umugore gushyira mu kaga ubugingo bwe n’ubuzima nubwo yaba yarakundaga cyane umuntu umurusha ubukuru cyane kandi akumva ashaka kwitanga nk’uko. Ibyiza ni uko aba yarategetse ayo marangamutima y’urukundo rwe. Yari afite ibyo agomba kuzirikana birenze inyungu ze bwite. Uwo mugore yagombye kuzirikana iki kibazo: Nitubyara abana bazaba bameze bate? Ni na bibi cyane ku bahungu bakiri bato gushyingiranwa n’abakobwa babaruta ubukuru cyane. Akenshi urubyaro rukomoka muri uko gushyingiranwa usanga badafite ubwenge buteye neza. Usanga ari n’abanyantegenke ku mubiri. Mu miryango nk’iyo akenshi hagiye hakunda kugaragara imico itandukanye, idasanzwe kandi ibabaje. Akenshi abana nk’abo bapfa imburagihe kandi n’abakura akenshi ari abanyantege nke ku mubiri no mu bwenge ndetse no mu gushyira mu gaciro.UB2 342.1

    Wa mubyeyi w’umugabo ufite imbaraga nke ntabwo aba yiteguye kurera uko bikwiye abana be bakiri bato. Abo bana bagira imico mibi idasanzwe ikeneye akenshi imbaraga iyirwanya bitaba bityo bagana ku irimbukiro. Ntabwo barezwe uko bikwiye. Ntabwo ikinyabupfura cyabo akenshi cyagiye kiyoborwa uko bikwiye no gushyira mu gaciro karanga ubukuru bw’uwo mugabo. Uwo mubyeyi w’abo bana yagiye atwarwa n’imyumvire ihindagurika. Ku ruhande rumwe abasha kubarera bajeyi mu gihe ku rundi ababera umunyabukana. Mu miryango imwe nk’iyo usanga ibintu byose bimeze nabi maze kutishima mu muryango kukiyongera cyane. Uko ni ko abantu babyarwa bagashyirwa ku isi ari umutwaro ku muryango mugari w’abantu. Ku rwego rukomeye ababyeyi babo ni bo ba nyirabayazana b’imico abana babo bagize, igenda ihererekanywa iva ku gisekuru kimwe ijya ku kindi.UB2 342.2

    Abantu bakomeza kongera umubare w’abana babo batabanje gutekereza ngo bashyire mu gaciro, bagomba kumenya ko intege nke z’umubiri n’iz’ubwenge by’abana babo bigomba kuba umurage babaha. Abantu nk’abo baba bica amategeko atandatu aheruka yo mu mategeko y’Imana asobanura neza inshingano umuntu afite kuri mugenzi we. Baba bakora uruhare rwabo mu kongera gusigingira kw’inyokomuntu ndetse no koreka umuryango w’abantu muri rusange bityo bakangiza abaturanyi babo. Noneae niba Imana yita ityo ku burenganzira bw’abaturanyi mbese ntabwo yaba yitaye cyane ku isano ya bugufi kandi itunganye [yo gushyingiranwa no kubyara]? Niba nta gishwi kigwa hasi itabizi, mbese ntabwo izita ku bana bavukira mu isi bafite uburwayi ku mubiri n’ubwenge, bababara mu mibereho yabo yose ku rwego rukomeye cyangwa rworoheje? Mbese ababyeyi yahaye imbaraga zo gutekereza ntizabaryoza kuba barirengagije ubwo bushobozi bukomeye bafite maze bagahinduka imbata z’irari mu gihe ingaruka izaba iy’uko ibisekuru bikurikiraho bizarangwaho ibimenyetso by’intege nke ku mubiri, mu bwenge no mu mico mbonera? Ikiyongera ku mibabaro bateza abana babo, usanga nta wundi mugabane babaha uretse ubukene basigira uwo mukumbi wabo uteye imbabazi. Ntibashobora kubigisha kandi abenshi ntibanabona ko ari ngombwa. N’iyo babishobora, ntibabona igihe cyo kubarera no kubagira inama ndetse no kugabanya uko bashoboye kose umurage mubi bakiriye. Ntabwo ababyeyi bari bakwiriye kongera umubare w’abana babo batazirikanye ko abana babo bashobora kwitabwaho neza kandi bagashyirwa mu mashuri. Guhora umubyeyi acigatiye uruhinja buri mwaka ni ukumuhohotera. Bigabanya ndetse akenshi bigakuraho kunezerwa mu mibereho ye n’abandi maze bikongera umubabaro mu muryango. Bituma abana batitabwaho, ntibigishwe, ntibishime kandi ababyeyi bagombye kumva ko kubikorera abo bana ari inshingano yabo.UB2 343.1

    Umugabo atatira indahiro yo gushyingiranwa, ndetse akanica inshingano ahabwa n’ijambo ry’Imana, iyo atitaye ku buzima n’umunezero by’umugore we, akoresheje kumwongerera imitwaro n’ibimurushya kubwo kubyara abana benshi. “Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira.” “Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo . Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero” (Abefeso 5:25, 28, 29).UB2 343.2

    Tubona ko iri tegeko ryera hafi ya ryose ryirengagizwa ndetse n’abavuga ko ari Abakristo. Ahantu hose mushobora kureba, mushobora kubona abagore bijimye mu maso, barwaragura, bananiwe kandi bababaye, batentebutse, badafite ibyiringiro kandi bacitse intege. Muri rusange imbaraga z’ubuzima zabashizemo bitewe no guhora batwite. Isi yuzuye abantu badafite icyo bamariye umuryango mugari w’abantu. Abenshi bafite ubwenge budashyitse, kandi abandi benshi bafite ubuhanga kavukire ntibabukoresha mu migambi iyo ari yo yose igira icyo yungura.UB2 343.3

    Ntabwo bajijutse kandi impamvu imwe ikomeye ni uko abana bagiye babyarwa vuba vuba ku buryo batashoboraga kurerwa, kandi bagiye barekwa bagakura bameze nk’ibihanda.UB2 344.1

    Muri iki gihe, mu buryo bworoheje cyangwa bukomeye, abana n’ababyeyi babo bagerwaho n’igihano cyo kwica amategeko agenga ubuzima. Inzira banyujijwemo kuva mu bwana bwabo ikomeza kuba ihabanye n’amategeko y’ubuzima bwabo. Mbere y’uko bavuka bahatiwe kwakira umurage mubi w’indwara n’ubumuga bwatewe n’imyifatire mibi y’ababyeyi babo; ibyo bikazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo ku rwego ruto cyangwa runini. Iyi miterere mibi y’ibintu irushaho kugirwa mibi cyane n’ababyeyi bakomeza kugendera mu nzira mbi batoza imibiri y’abana babo igihe bakiri bato.UB2 344.2

    Ababyeyi bagaragaza ubujiji butangaje, kutagira icyo bitaho no kwirengagiza mu byerekeye ubuzima bw’imibiri y’abana babo ari byo birimbura imbaraga nke umwana aba asigaranye maze bikamwica imburagihe. Muzumva kenshi abantu baborogera Imana bavuga ko yabakuye abana babo mu biganza. Data wo mu Ijuru ni umunyabwenge ku buryo buhagije ku buryo atakwibeshya, kandi ni mwiza cyane ku buryo atatugirira nabi. Ntabwo yishimira kubona ibiremwa bye bibabara. Ibihumbi byinshi by’abantu bagiye bapfa kubera ko ababyeyi batakoze bakurikije amategeko agenga ubuzima. Bagiye bakoreshwa n’imbaraga batategetswe aho kugira ngo bakurikize ibyo babwiwe n’imitekerereze mizima bahora bazirikana imibereho myiza y’ahazaza h’abana babo.UB2 344.3

    Intego ya mbere ikomeye ikwiriye kugerwaho mu kurera abana, ni ukugira imibiri mizima ari byo ku buryo bukomeye bizategura inzira yo kwigishwa mu by’ubwenge n’imico mbonera. Ubuzima bw’umubiri n’ubw’ubwenge biromatanye cyane. Mbega uburyo tubona inshingano iremereye ababyeyi bafite mbere yo kuvuka kw’abana babo, iyo tuzirikanye ko ibyo bakora bifite uruhare rukomeye ku iterambere ry’imico yabo bamaze kuvuka!UB2 344.4

    Abana benshi bararekwa bagakura batitabwaho ku buryo bukwiye n’ababyeyi babo ku rwego rurutwa n’urwo umworozi mwiza yita ku matungo ye atavuga. By’umwihariko, ababyeyi b’abagabo akenshi bafite icyaha cyo kutita ku buryo bukwiriye ku bagore n’abana babo kuruta uko bita ku matungo yabo. Umworozi w’umunyambabazi azafata igihe maze atekereza ku buryo bwiza bwo kwita ku mukumbi we, kandi bizaba umwihariko ko indogobe ze aha agaciro azirinda kunanizwa, zikagaburirwa nabi cyangwa zikagaburirwa zishwe n’inyota. Bitabaye bityo zapfa. Azafata igihe kandi yite ku mukumbi we, nibitaba bityo uwo mukumbi uzangizwa no kutawitaho cyangwa ukundi kuwufata nabi, kandi amatungo mato avuka azagenda atakaza agaciro. Azagenda yitegereza ibihe bidahindagurika byo kuzigaburira kandi azamenya umurimo zishobora gukora ntizimererwe nabi. Kugira ngo agere kuri ibi, azaziha ibyokurya bituma zigira amagara mazima, azigaburire ku rugero rukwiriye ndetse no mugihe kigenwe. Mu gukora batyo bakurikiza ibyo umutimanama ubabwira, aborozi bagera ku ntego yo kurinda imbaraga z’amatungo yabo. Iyaba buri mugabo yitaga ku mugore we n’abana be nk’uko yita ku matungo ye, kubera ko ubuzima bwabo burusha agaciro cyane amatungo atumva, muri buri muryango habaho impinduka kandi imibabaro y’umuntu yaba mike cyane.UB2 344.5

    Ubushishozi bukomeye bwari bukwiye kugaragazwa n’ababyeyi bigaburira ibyokurya bitera amagara mazima kandi bakanabiha n’abana bano. Kandi nta na rimwe bari bakwirye gushyira imbere y’abana babo ibyokurya ubwenge bwabo bubabwira ko bidatera amagara mazima ahubwo bishobora gukangura umubiri kandi bikabuza amahoro imyanya y’urwungano rw’igogora. Ku byerekeye abana babo ntabwo ababyeyi basesengura ngo barebe igikozwe n’ingaruka kizatera nk’uko babigenza ku matungo atumva kandi ntabwo batekereza ko gukora birengeje urugero, kurya nyuma yo gukora imyitozo isaba imbaraga nyinshyi, umuntu ananiwe cyane, cyangwa ashyuhiranye bizangiza ubuzima bw’abantu kimwe n’uko byangiza ubuzima bw’amatungo atavuga, kandi bikazaba umusingi wo kugira ubuzima bufite intege nke haba ku muntu kimwe no ku matungo.UB2 345.1

    Niba ababyeyi cyangwa abana barya kenshi cyane, ntibakurikize gahunda kandi bakarya ibyokurya byinshi nubwo byaba ari ibibatera amagara mazima, bizangiza umubiri. Ariko nanone, niba ibyokurya bidakwiriye kandi bikaba byateguranywe ibinure ndetse n’ibirungo birushya igogora, ingaruka yabyo izarushaho kuba mbi cyane. Imyanya y’urwungano rw’igogora izakoresha imbaraga nyinshi maze kunanirwa bisige nta mahirwe yo kuruhuka ashoboka bityo kugarura imbaraga bizananirana ndetse n’imyanya ikomeye mu mubiri icike intege maze igwe agacuho. Niba kwitabwaho no kugendera kuri gahunda bikenewe ku matungo atavuga, birushijeho gukenerwa cyane ku bantu baremwe mu ishusho y’Imana kubera ko barusha agaciro ibindi biremwa.UB2 345.2

    Akenshi umubyeyi w’umugabo ntabwo atekereza cyane ndetse ngo yite cyane ku mugore we no ku bana babo mbere y’uko bavuka nk’uko abigenzereza amatungo ye akiri mato. Akenshi mbere yo kuvuka kw’abana be, umubyeyi w’umugore akoresha imbaraga nyinshi haba mbere na nyuma, amaraso agashyuha igihe ategura ibyokurya bitandukanye bidatera kugira amagara mazima kugira ngo ahaze irari ry’inda ryangiritse ry’ab’umuryango ndetse n’iry’abashyitsi. Imbaraga ze zari zikwiriye gukundwa no kwitabwaho mu mutima w’impuhwe. Gutegura ibyokurya bitera amagara mazima biba byagombye kumutwara kimwe cya kabiri cy’ibyo yakoresheje n’umurimo yakoze kandi biba byarushaho gutunga umubiri mu buryo bukomeye.UB2 345.3

    Mbere yo kuvuka kw’abana be, akenshi umubyeyi w’umugore akoreshwa birenze imbaraga ze. Imitwaro ye n’ibimuhangayikisha ntabwo akenshi bigabanywa kandi icyo gihe cyari gikwiriye kumubera icyo kuruhuka mu bantu bose, ariko kimubera igihe cy’umunaniro, umubabaro n’umwijima. Kubwo gukora cyane ku ruhande rwe, ntabwo abasha guha abazamukomokaho indyo bagenewe kuva kera, kandi kubwo gukora cyane amaraso agashyuha, aha urubyaro rwe amaraso mabi. Urubyaro rwe rutakaza amagara mazima n’imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge. Umubyeyi w’umugabo akwiriye kwiga uko yanezeza umugore we. Ntabwo akwiriye kwinjira mu rugo yijimye mu maso. Keretse gusa niba ari ngombwa kujya inama n’umugore we naho ubundi niba ahangayikishijwe n’ubucuruzi bwe, ntabwo yari akwiriye kumubuza umunezero kubera ibyo bibazo. Uwo mubyeyi afite ibihagaritse umutima n’ibimugerageza bye bwite agomba kwikorera bityo yari akwiriye kurindwa imitwaro itari ngombwa.UB2 345.4

    Akenshi umubyeyi w’umugore kandi ahura n’ibimurushya bikomotse ku mugabo we. Iyo ibintu byose bitagenda mu buryo bumushimishije nk’uko yabyifuzaga, wa mugabo anenga umugore kandi agasa n’aho atitaye ku bimuhangayikisha n’ibimurushya bya buri munsi. Abagabo bakora ibi baba babangamira inyungu zabo bwite ndetse n’umunezero wabo. Wa mubyeyi acika intege. Ibyiringiro no kugira ubutwari bikamuvamo. Ajya gukora imirimo ye nta kubitekerezaho azi ko igomba gukorwa gusa. Bidatinze ibyo biremaza ubuzima bw’umubiri n’ubw’ubwenge. Abana babavukaho baba bafite uburwayi butandukanye kandi ibyo Imana ibibara ku babyeyi ku rwego rukomeye bitewe n’uko ari ingeso zabo mbi zoretse uburwayi ku bana babo bari bataravuka kandi ibyo bikabatera kubaho mu mibabaro mu mibereho yabo yose. Bamwe bamara igihe gito cyane muri ubwo bumuga. Umubyeyi w’umugore yitegerezanya agahinda ubuzima bw’ako kana ke kandi asabwa n’intimba iyo igihe kigeze agapfuka amaso y’ako kana kamaze gupfa, bityo akenshi agafata ko Imana ari yo nkomoko y’uwo mubabaro wose nyamara mu by’ukuri ababyeyi ari bo biyiciye umwana wabo.UB2 346.1

    Umubyeyi w’umugabo akwiriye kuzirikana ko uko afata umugore mbere yo kuvuka k’urubyaro rwabo bizagira ingaruka ku mubiri w’uwo mubyeyi muri icyo gihe, kandi akazagomba kuba afite umurimo utoroshye ku mico umwana azagaragaza amaze kuvuka. Abagabo benshi bagiye bahangayikishwa cyane no kugwiza ubutunzi mu buryo bwihuse ku buryo ibintu by’ingenzi bagombaga kuzirikana babyirengagije, kandi abagabo bamwe bagiye baba abagome birengagiza umubyeyi w’umugore n’abana be, kandi akenshi ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’abana bwagiye buguranwa icyifuzo gikomeye cyo kurundanya ubutunzi. Ntabwo abenshi bahita babona igihano gikomeye kubw’iyo mikorere yabo mibi kandi bameze nk’abasinziriye ntibazi ingaruka z’iyo nyifato. Imibereho y’umugore rimwe na rimwe ntabwo iruta iy’inkoreragahato, kandi rimwe na rimwe uwo mubyeyi agibwaho n’urubanza kimwe n’umugabo we kubwo gukoresha imbaraga z’umubiri mu buryo bukabije kugira ngo babone ibyo kwifashisha mu mibereho yo kujyana n’ibigezweho. Ku bantu nk’abo kubyara abana ni icyaha kubera akenshi urubyaro rwabo rutazaba rushyitse mu mubiri, mu bwenge no mu mico mbonera kandi bazarangwa n’ubuhanya no kwihugiraho by’ababyeyi babo bityo isi izavumwa kubw’ubugugu bwabo.UB2 346.2

    Ni inshingano y’abagabo n’abagore gukoreshwa n’intekerezo nzima ku byerekeye umurimo wabo. Ntabwo bari bakwiriye kumara imbaraga zabo bitari ngombwa, kubera ko iyo bakoze batya sibo ubwabo gusa baba bizanira imibabaro, ahubwo kubw’amakosa yabo, bateza abo bakunda guhangayika, kuremererwa n’imibabaro. Ni iki gitera gukora kuri urwo rugero? Kutirinda mu mirire no mu minywere ndetse no kurarikira ubutunzi byateje uku kutirinda mu mikorere. Irari ry’inda niritegekwa kandi hakaribwa gusa ibyokurya bitera umubiri kugira amagara mazima, hazabaho byinshi bizigamwa ku buryo abagabo n’abagore batazahatirwa gukora birenze imbaraga zabo ngo bibatere kwica amategeko y’ubuzima. Icyifuzo cy’abagabo n’abagore cyo kurundanya ubutunzi si icyaha niba mu muhati wabo wo kugera ku ntego yabo batibagirwa Imana kandi ngo bice amategeko atandatu aheruka mu mategeko ya Yehova avuga inshingano umuntu afite kuri mugenzi we, kandi ngo bishyire aho bitabashobokera guhesha Imana ikuzo mu mibiri yabo ndetse n’umwuka kuko ari ibyayo. Niba mu kwihutira kuba abakire bakoresha imbaraga zabo mu buryo bw’indengakamere kandi bakica amategeko y’ubuzima, baba bishyize aho batabasha gukorera Imana mu buryo butunganye kandi baba bakurikiye inzira y’icyaha. Ubutunzi bugezweho muri ubwo buryo n’igitambo gikabije.UB2 347.1

    Gukora cyane no guhangayika akenshi bitera umugabo kurakazwa n’ubusa, no kutihangana. Ntabwo abona umunaniro w’umugore we kandi yakoresheje imbaraga ze zisanzwe ari nke nyamara agakora cyane nk’uko uwo mugabo yakoze kandi we akoresha imbaraga nyinshi asanganwe. Yigirira nabi yihutira gushaka ubutunzi kandi binyuze muri uko guhangayikishwa no kuba umukire, atakaza mu buryo bukomeye kuzirikana inshingano afite ku muryango we kandi ntabwo abona neza imbaraga zo kwihangana k’umugore we. Akenshi yagura imirima ye ibyo bigasaba gukoresha abamufasha bahembwa maze nabyo bikongera imirimo yo mu rugo. Buri munsi umugore abona ko akora imirimo myinshi irenze imbaraga ze nyamara arihangana akinaniza bitewe no gutekereza umurimo ugomba gukorwa. Akomeza kugenda amara imbaraga, agakoresha imbaraga z’igihe kizaza bityo akaba akoresha inguzanyo. Iyo igihe kigeze agakenera za mbaraga, asanga atakizifite bityo iyo adapfuye umubiri we urangirika ntube ugishobora kuzahurwa.UB2 347.2

    Iyaba umugabo yari asobanukiwe amategeko agenga ibyaremwe, yagasobanukiwe neza n’inshingano ze. Yabona ko ahamwa n’icyaha cyo kwica abana be binyuze mu kubabaza umugore amukorera imitwaro myinshi, amuhatira gukora birenze imbaraga ze mbere yo kuvuka kw’abana kandi ibyo abikorera gushaka kugera ku byo azabasigira. Barerera abo bana mu mibereho yabo ibabaje kandi akenshi babashyingura imburagihe, badasobanukiwe ko imikorere yabo mibi ari yo iteje izo ngaruka. Mbega uburyo byaba byiza arinze nyina w’abana be imirimo imunaniza ndetse no kumuhangayikisha mu bwenge maze akareka abana bakaragwa imibiri mizima, kandi akabaha amahirwe yo kwishakishiriza mu buzima ntibishingikirize ku mutungo w’umubyeyi wabo ahubwo bagakoresha imbaraga zabo bwite. Ibyo bageraho muri ubwo buryo byaba bifite agaciro kuri bo kuruta amazu n’amasambu baguze bashyize mu kaga ubuzima bw’umubyeyi w’umugore n’ubw’abana.UB2 347.3

    Bisa nk’aho ku bagabo bamwe byabaye akarande ko batishima, bikanyiza kandi birarira. Ntabwo bigeze biga isomo ryo kwitegeka, kandi uko ingaruka zizaba kose ntabwo bazigera bahagarika iyo myumvire yabo idafite ishingiro. Abagabo nk’abo bazabona ingaruka babonye abafasha babo barwaye, batakaje ibyiringiro kandi n’abana babo barangwa n’imico yabo mibi.UB2 348.1

    Ni inshingano y’abantu bose bashakanye ko buri wese agomba kwirinda kwangiza amarangamutima y’undi. Bakwiriye kumenyanira ku ndoro ya buri wese ndetse n’uko bagaragaza ibibahangayikishije kimwe n’ibibababaza. Buri wese akwiriye kwiga ibinezeza undi mu tuntu duto kimwe no mu tunini, bakagaragaza kuzirikanana bita ku bikorwa byiza byakozwe ndetse no kugaragarizanya urukundo mu tuntu duto. Ibintu bito nkibyo ntibikwiriye kwirengagizwa kubera ari ingirakamaro ku munezero w’umugabo n’umugore nk’uko ibyokurya ari ngombwa kugira ngo umuntu agumane imbaraga z’umubiri. Umugabo akwiriye gutuma umugore we yizera urukundo rwe rwinshi. Amagambo meza, atera ubutwari kandi ahumuriza akomoka ku wo yeguriye ibyishimo byo mu mibereho ye, azaba ingirakamaro kuri uwo mugore kurusha umuti uwo ari wo wose, kandi amagambo nk’ayo yuzuye urukundo azazana mu mutima we nk’umubyeyi,imirasire y’umucyo uhumuriza bityo yongere agarure imyambi yo guhumuriza yerekere ku mugabo.UB2 348.2

    Igihe umugore akora kugira ngo ategure ibyokurya binyura irari ry’inda idahaga, akenshi umugabo we azabona uwo mugore ananiwe kandi ahangayitse, yaremaye ndetse anasaza imburagihe. Uwo mugabo aha icyicaro irari ry’inda kandi azarya ananywe ibyo byateguwe bitwaye igihe kirekire n’umurimo uvunanye ndetse bituma abarya ibyo byokurya bidatera amagara mazima bahangayika kandi bakarakazwa n’ubusa. Wa mubyeyi w’umugore akenshi ahora ababara umutwe ndetse n’abana bakagerwaho n’ingaruka zo kurya ibyo kurya byangiza umubiri, bityo usanga nta kwihangana n’urukundo birangwa mu babyeyi n’abana. Bose baba bababarira hamwe kubera ubuzima bwaguranwe irari ry’ibyokurya. Umwana utaravuka yandujwe indwara ndetse n’irari ribi ry’inda. Bityo kurakazwa n’ubusa, guhangayika, kubabara no gutentebuka byagaragaye ku mubyeyi bizaranga imico y’abana be.UB2 348.3

    Iyaba mu gihe cyashize ababyeyi b’abagore bariyigishije ibyerekeye amategeko agenga ubuzima bwabo, baba barasobanukiwe ko imbaraga zabo kimwe n’urwego rw’imico mbonera yabo ndetse n’ubushobozi bwabo bw’ubwenge, bizagaragara ku rubyaro rwabo mu buryo bukomeye. Kwirengagiza ibyerekeranye n’iyi ngingo ni ubugizi bwa nabi. Abagore benshi ntibaba barabaye ababyeyi. Amaraso y’abo bana yari yuzuyemo imbuto z’indwara y’igituntu bandujwe n’ababyeyi kandi zikongerwa n’uburyo bubi babaho. Ubwenge bwacishijwe bugufi maze buba imbata yo kumvira irari ry’inda rya kinyamaswa, bityo abana bavutse ku babyeyi nk’abo baba abanyamibabaro ikabije kandi ntibagire icyo bamarira umuryango w’abantu.UB2 348.4

    Kuva mu bisekuru byo mu gihe cyashize kugera ubu impamvu zikomeye zo gusigingira zabaye uko ababyeyi b’abagore bagombye kuba imbaraga y’ingirakamaro ihindura umuryango mugari w’abantu binyuze mu kuzahura mahame y’imico mbonera, bagiye baba inzimizi mu muryango w’abantu biturutse ku bwinshi bw’ibyo bahugiragamo mu ngo,n’uburyo bwo guteka bujyana n’ibigezweho kandi byangiza ubuzima, na none kandi bitewe no gutwita kenshi. Uwo mubyeyi w’umugore byabaye ngombwa ko ababazwa bitari bikwiriye, umubiri we uratentebuka ndetse n’ubwenge bwe bucibwa intege n’amapfa akomeye yateye mu buzima bwe. Urubyaro rwe ruhura n’ingorane z’ubwo bumuga bwe ndetse n’umuryango w’abantu muri rusange ushyira abo bana mu rwego rusuzuguritse rudakwiriye bitewe n’uko uwo mubyeyi atashoboye kubarera kugira ngo nibura bagire icyo bamara.UB2 349.1

    Iyaba abo babyeyi barabyaye abana bake kandi bagashishoza bagatungwa n’ibyokurya birinda ubuzima bw’umubiri n’imbaraga z’ubwenge kugira ngo imico mbonera n’ubwenge bitegeke kamere ya kinyamaswa, baba barareze abana babo bakaba ingirakamaro ku muryango mugari w’abantu.UB2 349.2

    Iyaba mu bihe byashize ababyeyi baragambiriye badakebakeba ko umubiri utegekwa n’ubwenge maze ntibemerere ubwenge kuba imbata y’irari rya kinyamaswa, muri iki gihe ibintu byagombye kuba bigenda mu buryo butandukanye n’uko bimeze. Kandi iyaba umubyeyi w’umugore yari afite kwitegeka mbere y’uko abyara abana, akazirikana ko ari gushyira ikimenyetso cy’imico ye ku rubyaro ruzakurikiraho, ntabwo umuryango w’abantu wakabaye warasigingiye mu mico nk’uko umeze muri iki gihe.UB2 349.3

    Buri mugore wese witegura kuba umubyeyi, uko ahamukikije haba hameze kose, yari akwiriye guhora ashyigikiye imico yo kwishima n’ubutwari, azi ko kubwo uwo muhati we muri iyo nzira, azagororerwa incuro cumi mu mbaraga no mu mico mbonera y’urubyaro rwe. Ibi byose ntibihagije. Agomba kwimenyereza kugira imitekerereze y’ubutwari maze muri ubwo buryo agakuza umutima unezerewe bityo iyo mico y’umwuka unezerewe akayanduza abo mu muryango we ndetse n’abo ahura nabo bose. Ikindi kandi imbaraga ze z’umubiri zizavugururwa ku rwego rukomeye. Amasoko y’ubuzima bwe azahabwa imbaraga, ntabwo amaraso ye azagabanya umuvuduko nk’uko byamugendekera aramutse yiyeguriye gucika intege, kubabara no gucura igihunya. Ubuzima bwe bw’ubwenge n’imico mbonera bihabwa imbaraga no kunezerwa bimuranga. Imbaraga z’ubushake bwe zishobora gutsinda gutwarwa kw’intekerezo kandi izo mbaraga zizatuma imyakura ye ituza mu buryo bukomeye. Abana batabona iyi mbaraga bagombye kuragwa n’ababyeyi babo bakwiriye kwitabwaho ku rwego rukomeye. Habayeho kumvira amategeko agenga ubuzima ku rwego rukomeye, ibintu bishobora kurushaho kugenda neza.UB2 349.4

    Igihe umwana afata ibimutunga biturutse mu mubyeyi we ni igihe gikomeye cyane. Igihe bonsaga abana babo, ababyeyi benshi bagiye bakora birengeje urugero kandi bagatuma amaraso yabo ashyuhirana igihe batetse bityo amashereka akangirika bikomeye. Ntabwo ari ku mashereka atameze neza gusa, ahubwo n’amaraso y’umwana yandujwe uburozi n’imirire mibi y’umubyeyi yateye umubiri wose guhora ukangutse bityo bikangiza amashereka y’umwana. Umwana azanagerwaho n’ingaruka ziturutse ku miterere y’intekerezo z’umubyeyi we. Niba umubyeyi w’umugore atanezerewe, ari igikange, arakara ubusa kandi agaragaza umubabaro vuba vuba bizatuma amashereka umwana yonka azaba agurumana, akenshi atume haba uburibwe mu gifu no mu mara, kwikaya kudasanzwe kw’inyama kandi rimwe na rimwe bitere kwinyeganyeza kw’imikaya kudasanzwe ndetse no kugwa igicuri.UB2 350.1

    Imico y’umwana nayo yangizwa n’ibimutunga biva mu mubyeyi we ku buryo bworoshye cyangwa bukomeye. Mbega uburyo ari ingenzi ko igihe umubyeyi yonsa umwana we yari akwiriye kurinda imiterere y’intekerezo ze agategeka neza ubugingo bwe. Iyo akoze atyo, ntabwo amaraso y’umwana yangirika kandi imibereho yo gutuza no kwitegeka umubyeyi agira afata umwana we bigira uruhare rukomeye mu kurema intekerezo z’umwana. Niba umwana arakazwa n’ubusa kandi akaba igikange, uburyo umubyeyi amwitaho yitonze buzaba imbaraga yoroshya iyo mico kandi buyikosore bityo ubuzima bw’umwana bushobore kurushako kuba bwiza.UB2 350.2

    Abana bagiye bangizwa no gufatwa uko bidakwiriye. Niba umwana agira ubwoba agahangayika, usanga muri rusange yarigishijwe kubiceceka mu gihe akenshi impamvu zitera iyo nyifato zaraturutse ku guhabwa ibyokurya byinshi cyane, akaba yaragizwe mubi n’ingeso mbi z’umubyeyi we. Kumwongera ibyokurya bituma ibintu birushaho kuba bibi kubera ko igifu cy’uwo mwana cyari gisanzwe cyuzuye.UB2 350.3

    Muri rusange barerwa bigishwa kunezeza irari ryabo ry’inda kuva ari bato baba mu mariri yabo, kandi bigishwa ko babereyeho kurya. Umubyeyi w’umugore akora ibintu byinshi birebana no kurema imico y’abana be kuva bakiri bato. Ashobora kubigisha gutegeka irari ryabo ry’inda cyangwa akabigisha kuriha intebe no guhinduka abanyanda nini. Akenshi umubyeyi w’umugore ategura gahunda ze kugira ngo agire ibyo ageraho mu munsi wose maze igihe umwana amubujije amahwemo aho kugira ngo afate umwanya amuhoze kandi amukinishe, agira icyo amuha ngo arye kugira ngo atuze. Ibyo bikemura ikibazo by’akanya gato nyamara mu by’ukuri bituma ibintu birushaho kuba bibi. Ibifu by’abana bipakirwamo ibyokurya mu gihe bitari bibikeneye na mba. Icyari gisabwa gusa cyari igihe gito cy’umubyeyi no kumwitaho gusa. Nyamara uwo mubyeyi afata ko igihe cye gifite agaciro cyane ku buryo atagikoresha akinisha umwana we. Bishoboka ko gutunganya ibyo mu rugo bukwiriye kugira ngo ashimishe abashyitsi ndetse no kugira ngo ibyokurya bye bibe bitetswe mu buryo bugezweho ari byo bihabwa agaciro cyane kurusha umunezero n’ubuzima bw’abana be.UB2 350.4

    Kutirinda mu mirire no mu mikorere bimugaza ababyeyi, akenshi bikabatera guhangayika bityo bigatuma batabasha gusohoza inshingano bafite ku bana babo. Inshuro eshatu ku munsi abana n’ababyeyi babo bahurira ku meza yuzuye ibyokurya by’amoko menshi agezweho. Barya kuri buri byokurya byose. Bishoboka ko umubyeyi w’umugore aba yakoze cyane kugera ubwo amaraso ashyuha kandi imbaraga zikamushiramo bityo akaba adashobora no kurya utwokurya duke kugeza ubwo aruhutse gato. Ibyokurya yagokeye ategura ntacyo byamumariye rwose igihe icyo ari cyose, ahubwo by’umwihariko bikananiza imyanya y’igogora ry’ibiryo mu gihe amaraso yo aba yashyushye n’umubiri wose ukananirwa. Abantu bagiye binangira muri ubwo buryo bica amategeko y’ubuzima bwabo, bagiye bagera igihe mu mibereho yabo bakagerwaho n’igihano.UB2 351.1

    Hari impamvu zifatika z’uko mu isi hari abagore benshi bahangayitse, bahora baganyishwa no kuribwa mu gifu ndetse n’ibindi bibi bijyana nabyo. Icyakozwe cyagiye gikurikirwa n’ingaruka. Kwihangana ntibishobokera abantu batirinda. Bagomba mbere na mbere guhindura ibyo bagize akamenyero bibi, bakiga kugira imibereho irangwa n’amagara mazima, bityo ntabwo kuba abantu bihangana bizabakomerera. Abantu benshi basa n’abadasobanukiwe n’ingaruka intekerezo zigira ku mubiri. Iyo umubiri wangijwe n’ibyokurya byanduye, bigira ingaruka ku bwonko no ku myakura bityo utuntu duto tukabuza amahwemo abantu bangiritse muri ubwo buryo. Ibibazo byoroheje bibabera akaga kangana n’umusozi. Abantu bageze ahantu nk’aho baba batagishoboye kurera abana babo mu buryo bukwiriye. Imibereho yabo izarangwa no gukabya, rimwe na rimwe babe abantu batagira icyo bitaho maze ubundi babe abantu bashaririye, bakurikirana utuntu duto tudafite agaciro ku buryo twakwitabwaho.UB2 351.2

    Akenshi umubyeyi w’umugore yirukana abana be ngo bamuve iruhande bitewe n’uko atekereza ko adashobora kwihanganira urusaku rutewe n’imikino yabo yo kwinezeza. Nyamara iyo umubyeyi atabitegereza ngo abashimire cyangwa ngo abacyahe ku gihe, akenshi havuka ibibatandukanya bibabaje. Ijambo rivuye ku mubyeyi rikemura impaka hagati yabo. Bidatinze barananirwa maze bagashaka guhindura ibyo bakoraga bityo bakigira mu nzira gushaka ibibanezeza. Muri ubwo buryo, abana bari bafite intekerezo zitunganye kandi ziboneye bashaka abo babana bafite imico mibi, bityo amagambo y’urukozasoni yinjira mu matwi yabo akangiza imico yabo myiza. Akenshi umubyeyi wabo asa n’usinziriye atitaye ku bana be kugera ubwo akangurwa no kwigaragaza kw’ingeso mbi ababaye cyane. Imbuto z’ikibi zabibwe mu ntekerezo zabo zikiri nto kandi zizatanga umusaruro munini. Bityo biramutangaza cyane kubona ko abana be bakururirwa gukora ibibi. Ababyeyi bakwiriye gutangira hakiri kare bagacengeza amahame meza kandi atunganye mu ntekerezo z’abana bakiri bato. Umubyeyi w’umugore akwiriye kubana n’abana be inshuro nyinshi uko bishoboka kose, kandi akabiba imbuto nziza mu mitima yabo.UB2 351.3

    Mu buryo bwihariye, igihe cy’umubyeyi w’umugore ni icy’abana. Bafite uburenganzira ku gihe cye kurusha uko abandi bose babugira. Akenshi ababyeyi b’abagore bagiye birengagiza gutoza abana babo ikinyabupfura bitewe n’uko byari kubatwara igihe cyabo kinini bibwiraga ko kigomba gukoreshwa mu guteka cyangwa mu gutegura imyambaro yabo n’iy’abana babo kugira ngo ijyane n’igihe kigezweho bashyigikira ubwibone mu mitima yabo ikiri mito. Kugira ngo batume abana babo badatuza bagiye babaha imigati cyangwa ibindi bibaryohera kandi hafi kuri buri saha iyo ari yo yose y’umunsi, niko babigenza bityo ibifu by’abo bana byuzuzwa ibintu byangiza ubuzima mu bihe bitandukanye. Mu maso habaye urwirungu hahamya ko ababyeyi babo bari gukora ibyo bashoboye kugira ngo barimbure imbaraga zisigaye z’abana babo. Imyanya y’urwungano ngogozi ihora ikoreshwa cyane kandi ntihabwe umwanya w’ikiruhuko. Umwijima unanirwa gukora, amaraso akandura bityo abana bakarwaragura, bakajya barakazwa n’ubusa bitewe n’uko bagerwaho n’ingaruka zo kutirinda, kugaragaza ukwihangana ntibijya bibashobokera.UB2 352.1

    Ababyeyi bibaza impamvu kuyobora abana babo bisigaye bigoye cyane kurusha uko bari bameze mbere mu gihe akenshi uko babafashe mu buryo bw’ubugome ari byo byabagize gutyo. Ibyokurya bazana ku meza yabo maze bagakangurira abana babo kubirya, bihora bikangura irari ryabo rya kinyamaswa maze bigaca intege ubushobozi bw’imico mbonera n’ubw’ubwenge. Abana benshi mu buto bwabo bahindurwa abarwayi b’igifu babitewe n’ibibi ababyeyi bagiye babagirira bakiri abana. Imana izabaza ababyeyi iby’imikorere nk’iyo bagiye bagirira abana babo. Ababyeyi benshi ntibigisha abana babo amasomo yerekeye kwitegeka. Baha intebe irari ryabo ry’inda maze mu buto bwabo bakarema ingeso mbi zibatoza kurya no kunywa bakurikije ibyifuzo byabo. Uko ni ko bizaba mu mico yabo rusange mu buto bwabo. Ntabwo ibyifuzo byabo byagiye bitegekwa, kandi uko bagenda bakura ntabwo bazakabya mu ngeso zisanzwe zo kutirinda gusa, ahubwo bazajya kure cyane mu kuyoboka ibyo bashatse byose. Bazihitiramo abo babana n’ubwo baba ari babi. Ntabwo bashobora kwihanganira gutegekwa n’ababyeyi babo. Ntabwo bazabasha gutegeka irari ryabo ribi bityo ntibite ku butungane n’ubugwaneza. Iyi ni yo mpamvu nta kubonera n’imico mbonera biri mu rubyiruko rwo muri iyi minsi, kandi ni nayo mpamvu ikomeye ituma abagabo n’abagore bumva badafite inshingano ikomeye yo kubaha amategeko y’Imana. Ababyeyi bamwe ntibitegeka. Ntabwo bategeka irari ryabo ribi ry’inda, cyangwa imico yabo yo kurarikira, bityo ku bw’ibyo ntibashobora kwigisha abana babo ibyerekeye kudatwarwa n’irari ryabo ry’inda cyangwa ngo babigishe kwitegeka.UB2 352.2

    Ababyeyi benshi b’abagore bumva ko badafite igihe cyo guha abana babo amabwiriza bityo kugira ngo babakure mu miharuro kandi be kumva urusaku rwabo n’impagarara bateza, bakabohereza ku ishuri. Icyumba cy’ishuri ni ahantu hakomereye abana barazwe imibiri ifite intege nke. Akenshi ibyumba by’ishuri byagiye byubakwa hatitawe ku buzima ahubwo hitawe ku buryo bihendutse. Ntabwo ibyo byumba byateguwe ku buryo bishobora kwinjizamo umwuka nk’uko bikwiriye hatabayeho ubulyo butuma abana bagerwaho n’imbeho nyinshi. Ikindi kandi ni uko akenshi intebe zagiye zubakwa ku buryo abana bashobora kwicara bisagaguye kandi imibiri yabo ikiri mito ndetse igikura ikaba iri mu mwanya ukwiye kugira ngo habeho imikorere myiza y’ibihaha n’umutima. Abana bato bashobora gukuza igihagararo icyo ari cyo cyose, kandi bitewe n’akamenyero ko gukora imyitozo ngororangingo ndetse n’inyifato y’umubiri, abana bashobora kugira imibiri izira umuze. Kwicaza abana amasaha atatu kugera kuri atanu bari mu cyumba cy’ishuri ku ntebe zikozwe nabi, bahumeka umwuka mubi utewe n’imyuka myinshi bahumeka byangiza amagara n’ubuzima by’abana bato. Abafite ibihaha bidafite imbaraga nyinshi barangirika, ubwonko buturukamo imbaraga zitegeka imyakura yose y’umubiri bucika intege bitewe no guhamagarirwa gukora mbere y’uko imbaraga z’imyanya igenga ubwenge ziba zikuze ku rwego ruhagije ku buryo zihanganira kunanizwa.UB2 352.3

    Mu byumba by’amashuri hashingiwe urufatiro rw’indwara z’amoko menshi. Nyamara by’umwihariko, ubwonko ari bwo rugingo ry’umubiri rworoshye kurusha izindi, akenshi rwagiye rwangizwa mbere y’igihe no gukoreshwa cyane. Ibi akenshi byagiye biteza ibibyimba, hagakurikiraho kugira amazi menshi mu mutwe ndetse no kwikayura gutunguranye kw’imihore y’umubiri kujyanirana n’ingaruka zako mbi cyane. Uko ni ko ubuzima bw’abantu benshi bwagiye bushyirwa mu kaga n’ababyeyi b’abagore bahora bahangayikishijwe no kugera kuri byinshi. Muri abo bana bagaragaraga ko bafite imbaraga z’umubiri zo kubarokora uko bafatwa, harimo benshi cyane mu mibereho yabo babana n’ingaruka z’uko bafashwe. Imbaraga z’ubwonko zikoresha imyakura zicika intege ku buryo iyo abana bamaze gukura baba batabasha kwihanganira gukoresha ubwenge cyane. Imbaraga z’imwe mu myanya yoroheje y’ubwonko ziba zimeze nk’izashize.UB2 353.1

    Ntabwo ubuzima bw’abana bw’umubiri n’ubw’ubwenge bwashyizwe mu kaga no koherezwa ku ishuri hakiri kare cyane byonyine, ahubwo banagiye batakaza ibijyanye n’ imico mbonera. Bagiye bagira umwanya wo guhura n’abana bafite imico mibi mu mikorere yabo. Bajugunywe mu bandi batagira ikinyabupfura, babeshya, bavuga amagambo mabi, biba, bashukana kandi bishimira kwigisha ingeso zabo mbi abakiri bato kuri bo. Iyo abana bakiri bato baretswe bakaba bonyine biga ibibi cyane mu buryo bworoshye kurusha uko biga ibyiza. Ingeso mbi zihuza rwose n’umutima wa kamere, kandi ibintu babona n’ibyo bumva ari impinja no mu bwana bwabo byiyandika cyane mu ntekerezo zabo, bityo imbuto mbi yabibwe mu mitima yabo bakiri bato izashinga imizi maze izabe amahwa atyaye yo gukomeretsa imitima y’ababyeyi babo.UB2 353.2

    Mu myaka itandatu cyangwa irindwi ibanza y’ubuzima bw’umwana, uburere bwe mu by’umubiri bwari bukwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye kurusha ubwenge. Niba umubiri we umeze neza nyuma y’iki gihe, kurera iby’umubiri n’ubwenge bikwiriye kwitabwaho. Ikigero cy’ubwana kigera ku myaka itandatu cyangwa irindwi. Kugeza kuri iki kigero, abana bari bakwiriye kurekwa bakaba nk’utwana tw’intama bagakina bazenguruka inzu n’urugo bishimye mu mitima, basimbagurika bidagadura ntacyo bikanga.UB2 354.1

    Ababyeyi, by’umwihariko ababyeyi b’abagore nibo bakwiriye kuba abigisha bonyine b’utwo twana duto. Ntabwo bakwiriye kubigisha bakoresheje ibitabo. Muri rusange abana bazakenera kwiga ibyo mu byaremwe. Bazabaza ibibazo ku byerekeye ibyo babona n’ibyo bumva, kandi ababyeyi bakwiriye guhera kuri ibyo bibazo bakabahugura, kandi bagasubiza ibyo bibazo byabo bito bafite kwihangana. Muri ubu buryo bashobora kurwanya umwanzi maze bagakomeza intekerezo z’abana babo babiba imbuto nziza mu mitima yabo, ntibagire umwanya na muto basiga ikibi cyashoreramo imizi. Icyo abana bakeneye mu kuremwa kw’imico yabo ni impuguro zuje urukundo ziva ku mubyeyi wabo bahabwa bakiri bato.UB2 354.2

    Isomo rya mbere ry’ingenzi abana bagomba kwiga ni ukuzinukwa gutwarwa n’irari ry’inda. Ni inshingano y’ababyeyi kugera ku byifuzo by’abana babo bakoresheje guturisha intekerezo zabo zibabaye aho kubaha ibyokurya maze bakabigisha ko kurya ari wo muti w’ibibababaza mu buzima.UB2 354.3

    Iyaba ababyeyi baragiye bagira imibereho izira umuze, bakanyurwa n’imirire yoroheje,umutungo mwinshi watakajwe uba warazigamwe. Ntabwo biba byarabaye ngombwa ko umubyeyi w’umugabo akora birenze imbaraga ze kugira ngo ahaze ibyifuzo by’umuryango we. Ntabwo ibyokurya byoroheje biba byarateje ingaruka yo gukangura ubwonko n’irari rya kinyamaswa bityo bigatera kubabara no kurakazwa n’ubusa. Iyaba uwo mugabo yarariye indyo yuzuye, umutwe we uba waratunganye, imyakura ye igakomera, igifu cye kikamererwa neza kandi n’umubiri ukaba utunganye. Ntabwo aba yarageze ubwo yumva adashaka kurya kandi abariho muri iki gihe bakabaye bamerewe neza kurusha uko bameze ubu. Nyamara n’ubu muri iki gihe cy’ubukererwe hari igishobora gukorwa kugira ngo uko tumerewe birusheho kuba byiza. Kwirinda muri byose ni ngombwa. Ntabwo umubyeyi w’umugabo wirinda azivovota natabona ibyokurya by’amoko atanduknye ku meza ye. Uburyo bwo kubaho butuma abantu bagira amagara mazima buzatuma imibereho y’umuryango irushaho kugenda neza mu buryo bwose kandi bizatuma umubyeyi w’umugore abona igihe cyo kwita ku bana be. Isomo rikomeye ababyeyi baziga rizaba uburyo bashobora kurera abana babo neza kugira ngo bazabe ingirakamaro muri iyi si kandi ngo na nyuma y’ubu buzima bazabe bakwiriye kuba mu ijuru. Bazanezezwa no kubona abana babo bambaye imyenda myiza ibakwiriye nyamara idafite imitako. Bazakorana umuhati kugira ngo babone abana babo bafite umurimbo w’imbere, umurimbo w’umutima w’ubugwaneza kandi utuje ari wo w’agaciro kenshi mu maso y’Imana.UB2 354.4

    Mbere y’uko umubyeyi w’umugabo w’Umukristo ava mu rugo rwe agiye ku murimo, azakoranyiriza ab’umuryango we iruhande rwe, maze apfukame imbere y’Imana abaragize Umwungeri mukuru. Bityo azajya ku murimo we yuzuye urukundo n’umugisha by’umugore we ndetse n’urukundo rw’abana be bityo bimutere ubutwari mu masaha yose y’umurimo we. Na none kandi uwo mubyeyi w’umugore wakanguriwe gukora inshingano ye, azabona inshingano afite ku bana mu gihe umugabo we adahari. Azumva ko abereyeho umugabo we n’abana be. Kubwo gutoza abana be abayobora mu nzira nziza, abigisha imico yo kwirinda no kwitegeka, akanabigisha inshingano bafite ku Mana, ubwo aba abaha ubushobozi bwo kuba ingirakamaro mu isi, kuzahura amahame y’imico mbonera mu muryango mugari w’abantu ndetse no kubaha no kumvira amategeko y’Imana. Umubyeyi wubaha Imana azigisha abana be yihanganye kandi yitonze, abigishe umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko adakoresheje uburyo bwo guhubuka no kubahata, ahubwo mu rukundo n’ubugwaneza. Muri ubwo buryo azabigarurira. Bazazirikana ibyigisho bye by’urukundo kandi bazatega amatwi amagambo ye yokubahugura bishimye.UB2 355.1

    Aho kugira ngo yirukane abana be ngo bamuve iruhande bityo ntabashe kubuzwa amahwemo n’urusaku rwabo cyangwa kubitaho bakeneye, azumva ko igihe cye kidashobora gukoreshwa neza kuruta kugikoresha aturisha intekerezo zabo zikora ubutaruhuka akoresheje kubakinisha cyangwa uturimo tworoheje kandi tunejeje. Uwo mubyeyi w’umugore azabona ubwishyu bw’uwo muhati akoresha afata igihe agashaka ibinezeza abana be.UB2 355.2

    Abana bato bakunda abandi bantu muri rusange. Ntabwo bashobora kwishima ubwabo bari bonyine, kandi akenshi umubyeyi akwiriye kumva ko aho bakunda kunezerererwa bari mu nzu ari mu cyumba. Bityo ashobora kubitegereza neza kandi akitegura gukemura impaka zabo, igihe bamutabaje maze agakosora ingeso zabo mbi no kwikanyiza cyangwa irari bityo akagarura intekerezo zabo mu nzira nziza. Ibishimisha abana kandi batekereza ko binanezeza umubyeyi wabo, ni ukwitabaza umubyeyi wabo mu tuntu duto tubahangayikisha. Ikintu gishobora kuba ari gito ku mubyeyi, kuri bo kiba ari kinini cyane. Bityo ijambo ryo kubereka inzira cyangwa kubagira inama rivuzwe igihe gikwiriye, rizababera iry’agaciro kanini. Kubareba ukerekana ko ushyigikiye ibyo bakora, ijambo ryo kubatera ubutwari no kubashima rivuye ku mubyeyi wabo rizarasa umucyo w’izuba mu mitima yabo umunsi wose.UB2 355.3

    Uburere bwa mbere abana bakwiriye gukura ku mubyeyi wabo mu buto bwabo bukwiriye kuba bwerekeye ubuzima bw’umubiri wabo. Bakwiriye guhabwa indyo yuzuye gusa, ituma bagira amagara mazima kandi bikwiriye kuribwa gusa igihe kigenwe bitarenze inshuro eshatu ku munsi ndetse amagaburo abiri yaba meza kurusha atatu. Niba abana baratojwe ikinyabupfura neza, bidatinze bazamenya ko nta kintu bazahabwa bitewe no kurira cyangwa kurakara. Umubyeyi w’umugore ushyira mu gaciro, azagira icyo akora mu kurera abana be atari ukugira ngo yumve amerewe neza we ubwe icyo gihe, ahubwo abikore kubw’ibyiza byabo mu gihe kizaza. Kubwo gushaka kugera kuri iyi ntego, azigisha abana be gutegeka irari ryabo ry’inda, abigishe kwiyanga kugira ngo babashe kurya no kunywa ndetse no kwambara bazirikana ubuzima.UB2 355.4

    Umuryango ugendera kuri gahunda, ukunda kandi ukumvira Imana, uzagira ubutwari kandi wishime. Igihe umubyeyi w’umugabo agarutse avuye mu mirimo ye ya buri munsi, ntabwo azazana ibimuhangayikishije mu muryango. Azumva ko umuryango utunganye rwose ku buryo udakwiriye kwangizwa n’ibihangayikisha bibabaje. Igihe yavaga mu rugo iwe, ntabwo yigeze asiga inyuma Umukiza we ndetse n’imyizerere ye. Yagendanaga n’Umukiza we n’imyizerere ye. Umunezero wo mu rugo rwe, umugisha w’umugore we n’urukundo rw’abana be bituma imitwaro ye yoroha maze akagaruka yuzuye amahoro mu mutima kandi afite amagambo anejeje atera ubutwari umugore we n’abana be baba bategereje kumwakirana ibyishimo. Igihe apfukamanye n’ab’umuryango we ku rutambiro rw’isengesho kugira ngo ashime Imana kuba yamwitayeho ndetse n’abo akunda muri uwo munsi wose. Abamarayika b’Imana bahagarara muri icyo cyumba maze bakajyana mu ijuru amasengesho avuye ku mutima y’ababyeyi bubaha Imana ameze nk’umubavu uhumura neza. Ayo masengesho asubizwa abo babyeyi bahabwa imigisha.UB2 356.1

    Ababyeyi bakwiriye kwigisha abana babo ko gutwarwa n’irari ry’inda kugeza ubwo igifu cyangiritse ari icyaha. Bakwiriye kwigisha intekerezo zabo ko igihe bishe amategeko agenga ubuzima bwabo baba bacumuye ku Muremyi wabo. Abana bigishijwe batyo ntibazananirwa kwitegeka.UB2 356.2

    Ntabwo bazagira inyifato yo kurakara ubusa no guhindagurika kandi bazagira imibereho myiza cyane yo kwishimira ubuzima. Abana nk’abo bazaba basobanukiwe cyane inshingano zabo mu byerekeye imico mbonera. Abana bigishijwe kwegurira ababyeyi babo ubushake bwabo n’ibyifuzo byabo, nibo bazegurira Imana ubushake bwayo mu buryo bworoshye kandi bazaba bicishirije bugufi kugengwa na Mwuka wa Kristo. Impamvu abantu benshi bavuga ko ari Abakristo bafite ibigeragezo bitabarwa bikomeza kuremerera itorero, ni uko mu bwana bwabo batigeze bigishwa mu buryo bukwiriye ahubwo bagiye barekwa bo ubwabo bakiremera imico yabo ku rwego rukomeye. Ntabwo imico yabo mibi, ibyo barangamira bidasanzwe kandi bibabaje byigeze bikosorwa. Ntabwo bigishijwe kwegurira ababyeyi babo ubushake bwabo. Imibereho yabo yose mu byo kwizera igerwaho n’ingaruka z’uburere bahawe mu bwana bwabo. Ntabwo bigeze bagengwa. Bakuze batagira ikinyabupfura none ubu mu mibereho yabo yo kwizera, kwiyegurira inyifato itunganye yigishwa mu Ijambo ry’Imana birabakomerera. Kubw’ibyo, ababyeyi bari bakwiriye kubona inshingano bafite yo kurera abana babo bafatiye ku mibereho yabo yo kwizera.UB2 356.3

    Abantu bafata isano yo gushyingiranwa nka rimwe mu mategeko yatanzwe n’Imana, nibarindwa n’amategeko yayo atunganye, bazagengwa n’ibyo umutimanama ubabwiye. Bazazirikanana ubushishozi ingaruka izanwa n’amahirwe yose y’isano yo gushyingiranwa. Abantu nk’abo bazumva ko abana babo ari amasaro y’agaciro kenshi baragijwe n’Imana ngo bayiteho kugira ngo bayakureho igice gihanda bifashishije kubatoza ikinyabupfura bityo kurabagirana kwabo kubashe kugaragara. Bazumva bafite inshingano ikomeye cyane yo kugorora imico y’abana babo ku buryo babasha gukora ibyiza mu mibereho yabo, bagahesha abandi umugisha babamurikira, bityo isi izarushaho kugirwa nziza no kuba bayirimo kandi amaherezo bazaba bakwiriye kuzaba mu buzima buruta ubu, mu isi iruta iyi, barabagirana imbere y’Imana n’Umwana w’intama iteka ryose. — How to live, No. 2, pp.25-48.UB2 357.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents