Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 3

    Inyokomuntu yizaniye indwara z’amoko menshi binyuze mu byo bagize akamenyero bibi. Ntabwo bigeze biga uburyo bwo kubaho bafite amagara mazima, bityo kwica amategeko agenga ubuzima bwabo byabyaye imiterere ibabaje y’ibintu. Akenshi abantu ntibagiye babasha guhuza imibabaro yabo n’impamvu nyakuri ziyitera. Impamvu nyakuri ni imikorere yabo mibi. Bahaye icyicaro kutirinda mu mirire kandi irari ryabo ry’inda barigira ikigirwamana. Mumyifatire yabo yose, bagiye bagaragaza kutagira icyo bitaho ku byerekeye ubuzima n’ubugingo, bityo nk’ingaruka, iyo uburwayi bubagezeho bizera ko Imana ari yo nkomoko yabwo mu gihe imikorere yabo mibi ari yo yabyaye uwo musaruro. Igihe bari mu kaga batuma ku muganga maze ubuzima bw’imibiri yabo bakabushyira mu biganza bye, biteze ko azabakiza. Abaha imiti batazi imiterere yabo, bityo mu byiringiro byabo byuzuye ubuhumyi bamira ikintu cyose umuganga abasha guhitamo kubaha. Ni muri ubwo buryo uburozi bukomeye akenshi butangwa bukabuza umubiri gukoresha imbaraga zawo zo guhangana n’ingorane ziwugarije bityo umurwayi agahuhuka.UB2 358.1

    Umubyeyi w’umugore wari ufite uburwayi bworoheje kandi wagombye gukira hifashishijwe kwirinda ibyokurya mu gihe gito, ndetse no guhagarika gukora akaruhuka, aho kugira ngo akore atyo atuma ku muganga. Kandi wa muganga wagombye kuba yiteguye gutanga inama zoroheje akagira n’ibyo amubuza mu mirire amuyobora mu nzira nziza, nawe ntabwo aba yitaye ku gukora ibi cyangwa se akaba arangamiye kubona amafaranga.UB2 358.2

    Afata ubwo burwayi ko bukomeye cyane maze akamuha uburozi bwe nawe atakinisha kunywa aramutse ari we urwaye. Wa murwayi arushako kuremba, maze akarushaho guhabwa imiti irimo uburozi kugeza ubwo imbaraga z’ubushobozi kamere bw’umubiri zinanirwa zigahagarika kurwanya indwara bityo umubyeyi agapfa. Yahawe imiti irimo uburozi iramwica. Umubiri we washyizwemo uburozi. Yarishwe. Abaturanyi n’abo mu muryango batangarira ibikorwa by’Imana mu gukora ityo ikura umubyeyi aho yari ingirakamaro, igihe abana be bari bakeneye cyane kwitabwaho na we. Iyo abantu bashyira uyu mutwaro w’ibyago by’umuntu kuri Data wo mu ijuru mwiza kandi w’umunyabwege, baba bamuharabika. Ijuru ryifuzaga ko uwo mubyeyi yabaho, kandi urupfu rwe rw’imburagihe rwasuzuguje Imana. Akamenyero kabi k’uwo mubyeyi ndetse no kutita ku mategeko agenga ubuzima bwe byamuteye kurwara. Kandi n’uburozi bugezweho yahawe na muganga bukinjizwa mu mubiri we, bwashyize iherezo ku kubaho kwe maze asiga umukumbi utagira gifasha, ubabaye kandi utagira umubyeyi.UB2 358.3

    Ntabwo ibyo tubonye haruguru iteka ari ingaruka zikurikira imiti yatanzwe na muganga. Abantu barwaye bafata iyo miti irimo uburozi basa n’aborohewe. Bamwe bafite imbaraga kamere z’umubiri zihagije kugira ngo zizasohore ubwo burozi mu mubiri ku buryo iyo umurwayi abonye igihe cyo kuruhuka, arakira. Nyamara imiti yafashwe ntiyari ikwiriye gushimwa kuko icyo yakoze gusa ari ukubangamira imikorere kamere mu gukoresha imbaraga kwayo. Gushyigikira kose kwari gukwiye guhabwa imbaraga za kamere zo kuzahura umuntu.UB2 358.4

    Nubwo umurwayi yakohorerwa, imbaraga nyinshi byatwaye umubiri kugira ngo hakorwe igikorwa cyo kunesha uburozi bwawinjiyemo, ziba zangirije umubiri kandi bikihutisha ubuzima bw’umurwayi. Hariho abantu benshi baticwa n’ingaruka z’imiti, nyamara hariho benshi cyane basigara ari ibisenzegeri, nta byiringiro bafite, bashavuye kandi bababara cyane, ari umutwaro kuri bo ubwabo no ku muryango w’abantu muri rusange.UB2 359.1

    Iyaba abantu bafata iyo miti ari bo bonyine bahababariraga, ntabwo ingorane yaba ikomeye. Nyamara mu kurya iyo miti irimo uburozi ntabwo ababyeyi baba bihemukiye ubwabo gusa ahubwo baba banahemukiye abana babo. Amaraso yabo acitse intege, uburozi bwakwirakwiye mu mubiri wose, umubiri wangiritse ndetse n’indwara nyinshi ziterwa n’imiti ziza ari ingaruka z’uburozi bwo mu miti, ibyo byose babyanduza urubyaro rwabo maze bakabasigira umurage ubabaje ari yo mpamvu yindi ikomeye yo gusigingira kw’inyokomuntu.UB2 359.2

    Kubwo gutanga imiti irimo uburozi, abaganga bakoze ibintu byinshi mu kongera gusigingira kw’inyokomuntu ku mubiri, mu bwenge no mu mico mbonera. Aho mubasha kujya hose, muzahabona ubumuga, indwara n’ubushobozi buke bw’ubwenge bishobora akenshi kugirana isano no gukoresha imiti irimo uburozi yatanzwe n’umuganga nk’uburyo bwo kuvura indwara zimwe z’umubiri. Kubwo kugira uburibwe bukomeye, iyo ngirwamuti yigaragarije umurwayi mu buryo buteye ubwoba ko ari mibi cyane kurusha indwara iyo yafatiwe ngo ivure. Abantu bose bafite ubushobozi bari bakwiriye gusobanukirwa ibyo imibiri yabo ikeneye. Kwiga ibyerekeye ubuzima byari bikwiriye kuba mu nyigisho z’ingenzi zihabwa abana bacu. Ni ingenzi ko imiterere y’umubiri w’umuntu yumvikana neza maze abagabo n’abagore b’abanyabwenge bakabasha kwihindukira abaganga. Iyaba abantu batekerezaga ibikorwa n’ingaruka bitera kandi bagakurikira umucyo ubamurikira, bakurikira inzira yatuma bagira ubuzima buzira umuze, kandi umubare w’abapfa waba muto cyane. Nyamara abantu bishakira cyane kwigumira mu bujiji budafite ishingiro, maze imibiri yabo bakayegurira abaganga aho kugira inshyingano yihariye bikorera bo ubwabo kuri icyo kibazo.UB2 359.3

    Ingero nyinshi kuri iyi ngingo ikomeye zashyizwe imbere yanjye. Urwa mbere ni urw’umuryango wari ugizwe n’umugabo n’umukobwa we. Uwo mukobwa yari arwaye maze bituma se ahangiyikishwa cyane n’icyo kibazo cye bityo atumiza umuganga. Igihe se yajyanaga uwo muganga mu cyumba uwo mukobwa yari arwariyemo, yagaragaje guhangayika gukomeye. Wa muganga yasuzumye umurwayi maze asa n’utagize icyo avuga. Bombi basohotse mu cyumba cy’uwo murwayi. Se w’uwo mokobwa yabwiye muganga ko aherutse gushyingura nyina w’uwo mukobwa, musaza we ndetse n’umuvandimwe we kandi ko uwo mukobwa ari we wenyine asigaranye mu muryango we. Yabajije uwo muganga ahangayitse cyane niba atekereza ko uburwayi bw’uwo mukobwa nta cyizere cyo gukira butanga.UB2 359.4

    Uwo muganga yamubajije ibyerekeye imiterere y’uburwayi bw’abo bapfuye ndetse n’igihe bwamaze. Uwo mugabo yavuganye amarira maze amubwira ibyaranze uburwayi bw’abo yakundaga. Yaravuze ati, “Umuhungu wanjye yabanje guhinda umuriro. Nahamagaye umuganga. Umuganga yavuze ko ashobora kumuha umuti washoboraga kugabanya uwo muriro vuba. Yamuhaye umuti ukomeye, nyamara yaciwe intege n’ingaruka zawo. Umuriro waragabanutse, ariko umuhungu wanjye yarushijeho kuremba cyane. Yongeye guhabwa wa muti nyamara nta mpinduka nziza wateye. Wa muganga yakoresheje indi miti irushijeho gukomera, nyamara umuhungu wanjye ntiyorohewe. Wa muriro wamushizemo nyamara ntiyorohewe. Yarembye mu buryo bwihuse maze arapfa.UB2 360.1

    “Urupfu rw’umuhungu wanjye rwaje rutunguranye rwaduteye intimba ikomeye cyane, ariko by’umwihariko kuri nyina. Kumwitaho no guhangayika mu burwayi bw’uwo mwana, ndetse n’intimba yatewe n’urupfu rwe rutunguranye, byarenze ubwonko bwe maze bidatinze umugore wanjye aba ararwaye araryama. Ntabwo nanyuzwe n’uburyo uyu muganga yakoresheje. Icyizere nari mfite mu buhanga bwe cyari cyayoyotse, bityo sinashoboraga kumukoresha bwa kabiri. Nahamagaye undi muganga ngo aze kuvura umugore wanjye wababaraga. Uyu muganga wa kabiri yamuhaye imiti yavugaga ko ari iyo kugabanya uburibwe, igatuma imyakura ye ituza, bityo akabona ikiruhuko yari akeneye cyane. Ya miti yamuciye intege aba nk’uguye ikinya. Yarasinziriye kandi nta kintu cyashoboraga kumukangura muri uko guta ubwenge ameze nk’uwapfuye. Akenshi umutima we warateraga cyane, bityo ukagenda urushaho gucika intege mu mikorere yawo kugeza ubwo yahagaritse guhumeka. Bityo yapfuye atongeye kureba umuryango we. Uku gupfusha bwa kabiri byasaga n’ibirenze ibyo dushobora kwihanganira. Twese twagize agahinda cyane nyamara njyewe nagize intimba ku buryo ntashoboraga guhumurizwa.UB2 360.2

    “Umukobwa wanjye yaje gukurikiraho araremba. Intimba, guhangayika no kuba maso byari byashenguye imbaraga ze zo kwihangana maze aratentebuka. Bityo yaryamishijwe aho yababariraga.UB2 360.3

    Nta cyizere nari ngifite muri ba baganga bombi nari nakoresheje. Narangiwe undi muganga mbwirwa ko ashoboye kuvura abarwayi kandi n’ubwo yari atuye kure, niyemeje kumushaka ngo amfashe.UB2 360.4

    “Uyu muganga wa gatatu yavuze ko asobanukiwe neza n’iby’uburwayi bw’umukobwa wanjye. Yavuze ko yacitse intege cyane kandi ko ubwonko bwe bwahungabanye kandi ko afite umuriro, ibyo bikaba byarashoboraga gukemuka, nyamara ko byagombaga gutwara igihe kirekire kugira ngo akurwe muri uko gutentebuka. Uwo muganga yagaragaje ko yizeye ubushobozi bwe bwo kumuzahura. Yamuhaye umuti ukomeye kugira ngo agabanye umuriro yari afite. Ibi byagezweho. Nyamara ubwo umuriro wamuvagamo, hagaragaje ibindi bimenyetso biteye ubwoba ndetse birushaho gukomera cyane. Uko ibimenyetso byahindukaga, ni ko n’imiti yagendaga ihinduranywa kugira ngo ihangane n’ikibazo. Rimwe na rimwe igihe yahabwaga imiti mishya, yasaga n’ugaruye ubuyanja maze tukagarura ibyiringiro ko ashobora gukira. Ibyo byaberagaho kongera kuduca intege ubwo yongeraga akaremba.UB2 360.5

    “Umuti wa nyuma umuganga yitabaje ni uwitwa “calomel.” Ibihe bimwe yabaga nk’ugiye kuvamo umwuka. Imikaya ye yarinyeganyezaga. Igihe byatuzaga, twababazwaga no kubona ko ubwenge bwe bwacitse intege. Yatangiye kugarura ubuyanja buhoro buhoro n’ubwo yari amerewe nabi cyane. Amaboko ye n’amaguru ye byari byaremaye biturutse ku burozi bukaze yari yahawe. Yamaze imyaka mike amerewe nabi, ababara mu buryo buteye agahinda maze apfa afite umubabaro mwinshi.”UB2 361.1

    Nyuma y’uwo mubabaro, uwo mugabo yitegereje uwo muganga maze amwingingira kurokora umwana we umwe wari usigaye. Uwo muganga yasaga n’ubabaye kandi ahangayitse, ariko nta muti yatanze. Yarahagurutse ngo agende, avuga ko azahamara ku munsi ukurikiraho.UB2 361.2

    Hari urundi rugero nabonye. Najyanwe kureba umuntu w’igitsina gore wagaragaraga ko afite imyaka mirongo itatu y’ubukuru. Umuganga yari amuhagaze iruhande avuga ko ubwonko bwe bwangiritse, ko amaraso ye yanduye kandi atembera buhoro cyane ndetse ko igifu cye gikonje kitari gukora. Uwo muganga yavuze ko aramuha imiti yo gutuma amererwa neza vuba bidatinze. Yamuhaye agafu akuye mu gacupa kari kanditseho “Nux vomica”. Naritegereje kugira ngo ndebe impinduka uyu muti wari gutera uyu murwayi. Byagaragaye ko ukora neza. Yabaye nk’umerewe neza. Umubiri we wongeye gukora neza.UB2 361.3

    Nongeye kubona urundi rugero. Ninjijwe mu cyumba cyari kirwariyemo umuhungu w’umusore wari ufite umuriro mwinshi cyane. Umuganga yari ahagaze iruhande rw’igitanda cy’uwo murwayi afite umuti muke akuye mu gacupa kanditsweho ngo “Calomel.” Yamuhaye uwo muti w’uburozi maze bisa n’aho habayeho impinduka nyamara ntiyari nziza.UB2 361.4

    Nongeye na none kubona urundi rugero. Yari umuntu w’igitsina gore wasaga n’ubabara cyane. Umuganga yari ahagaze iruhande rw’aho uwo murwayi yari arwariye kandi yamuhaga umuti akuye mu gacupa kari kanditsweho ngo, “Opium.” Ku ikubitiro uyu muti wabaye nk’uteje ingaruka mu ntekerezo z’umurwayi. Yaravugagujwe ariko amaherezo araceceka maze arasinzira.UB2 361.5

    Intekerezo zanjye zongeye gusubira kuri rwa rugero rwa mbere rwa wa mugabo wari warapfushije umugore we n’abana be babiri. Umuganga yari mu cyumba cy’umurwayi, ahagaze iruhande rw’igitanda cy’uwo mukobwa wababaraga cyane. Yongeye kuva muri icyo cyumba nta muti amuhaye. Uwo mubyeyi w’umugabo ubwo yari imbere y’uwo muganga bari bonyine yananiwe kwihangana maze aramubaza ati, “Ushaka kutagira icyo ukora? Mbese urareka umukobwa wanjye wenyine nsigaranye na we apfe?” Wa muganga yaravuze ati,-UB2 362.1

    “Numvise igitekerezo kibabaje cy’urupfu rw’umugore wawe wakundaga ndetse n’urw’abana bawe babiri, kandi wowe ubwawe wambwiye ko uko ari batatu bapfuye hari abaganga bari kubitaho, babaha imiti yemewe kandi bayibihera. Ntabwo imiti yakijije abo wakundaga, kandi nk’umuganga nizera ntashidikanya ko nta n’umwe muri bo uba yarapfuye. Baba barakize iyo bataza guhabwa imiti muri ubwo buryo ngo imbaraga kamere z’umubiri zicike intege maze amaherezo zishire.”UB2 362.2

    Uwo muganga yabwiye uwo mugabo wari urakaye ati, “Ntabwo nshobora guha imiti umukobwa wawe. Icyo nzakora gusa ni ugushaka uko nafasha imikorere y’imbaraga kamere z’umubiri, nkuraho inkomyi zose, maze ndeke umubiri ubwawo wisubize imbaraga watakaje.” Yahaye uwo mubyeyi amabwiriza make maze amusaba kuyakurikiza neza. Yaramubwiye ati:UB2 362.3

    “Rinda uyu murwayi ibimusakuriza ndetse n’ibindi byamutera guhangayika. Abamwitaho bakwiriye kugira ubutwari n’ibyiringiro. Uyu murwayi agomba guhabwa ibyokurya byoroheje, kandi akwiriye guhabwa amazi akonje yo kunywa. Mumwuhagire kenshi mu mazi afutse meza maze narangiza mumusige amavuta mwitonze. Mureke umucyo n’umwuka byinjire mu cyumba cye nta nkomyi. Agomba kubona ikiruhuko gituje kandi ntawe umuhungabanya.”UB2 362.4

    Uwo mubyeyi yasomye agapapuro kariho amabwiriza yitonze maze yibaza kuri ayo mabwiriza make yoroheje yariho, kandi yasaga n’ufite gushidikanya ku mpinduka nziza yari guturuka kuri ubwo buryo bworoheje. Wa muganga yaravuze ati:UB2 362.5

    “Wari ufitiye ubuhanga bwanjye icyizere ubwo wanshingaga ubuzima bw’umukobwa wawe. Witakaza icyizere cyawe. Nzajya nsura umukobwa wawe buri munsi kandi nkuyobore mu buryo ukwiye kumufata.Kurikiza amabwiriza nguha ufite icyizere kandi niringiye ko mu byumweru bike nzamuguha ubuzima bwe burushijeho kumererwa neza nubwo yaba atakize burundu.”UB2 362.6

    Wa mugabo yari ababaye kandi afite gushidikanya, nyamara yumvira umwanzuro muganga yari yamuhaye. Yatinyaga ko umukobwa we ashobora gupfa igihe nta muti ahawe.UB2 362.7

    Urugero rwa kabiri rwongeye kuza imbere yanjye. Umurwayi yari yamerewe neza bitewe na wa muti witwa Nux vomica. Yari ahagaze akenyeye umwenda, yivovota kubera uburyaryate. Umwuka wari mu cyumba wari wanduye kuko wari ushyushye kandi watakaje imbaraga zawo zikomeza ubuzima. Hafi y’imyenge yose aho umwuka mwiza wagombaga kwinjirira yari ifunzwe kugira ngo uwo murwayi arindwe ububabare yumvaga mu gikanu ahagana inyuma. Iyo urugi rwakingurwaga buhoro, uwo murwayi yaburaga amahoro kandi agahangayika maze agasaba ko rwafungwa kubera ko yari akonje. Ntiyashoboraga kwihanganira n’akayaga gake kanyuze mu rugi cyangwa mu madirishya. Umusore wari ujijutse yari ahagaze yitegereza uwo murwayi amufitiye impuhwe maze abwira abari aho ati,UB2 362.8

    “Iyi ni ingaruka ya kabiri ya wa muti witwa Nux vomica. Izo ngaruka zumvikana cyane ku myakura kandi zikagera ku myanya ikoreshwa n’ubwonko yose. Mu gihe cy’akanya gato harabaho kwiyongera ko gukoreshwa cyane kw’imyakura. Nyamara iyo imbaraga z’uyu muti nizishira, harabaho kuribwa no kongera kurambarara. Urwego rwo gukangura uwo muti wagejejeho ni narwo ingaruka ziri bukurikireho ziteye ubwoba no kugagara ziri bugereho.”UB2 363.1

    Nongeye kubona rwa rugero rwa gatatu. Rwari urw’umusore wari wahawe umuti witwaga “calomel.” Yari amerewe nabi mu buryo bukomeye cyane. Iminwa ye yari yabaye urukara kandi yabyimbye. Imbere mu kanwa hari habyimbye. Ururimi rwe narwo rwari uko kandi amacandwe yashokaga ava mu kanwa ke ari menshi. Wa musore wari ujijutse navuze haruguru yarebye uwo murwayi ababaye maze aravuga ati, -UB2 363.2

    Izi ni ingaruka z’imiti irimo merikire. Uyu musore yari afite imbaraga zihagije z’ubwonko zo gutangira guhangana n’uyu muti urimo uburozi kugira ngo izo mbaraga zibashe kubusobora mu mubiri. Abantu benshi ntibafite imbaraga z’umubiri zihagije zo gukora iki gikorwa bityo imbaraga kamere z’umubiri zikananirwa bityo zikareka gukora umurwayi agapfa.»UB2 363.3

    Umurwayi wa kane, wa wundi wahawe umuti witwa «opium » (umuti usinziriza) yongeye gushyirwa imbere yanjye. Yari yakangutse mu bitotsi yarimo yarushijeho gutentebuka. Ubwenge bwe bwari bwahungabanye. Ntiyabashaga kwihangana kandi yarakaraga ubusa, agacyocyora inshuti ze magara kandi agatekereza ko zitabashije kugerageza kugabanya umubabaro we. Ntiyategekaga amarangamutima ye kandi yavugaga nk’umusazi. Wa musore navuzeho mbere yitegereje uwo murwayi ababaye maze abwira abari aho ati, -UB2 363.4

    “Iyi ni ingaruka ya kabiri iterwa no guhabwa ‘opium’” Umuganga wamuvuraga yarahamagawe. Wa muganga yamwongeye undi muti wa ‘opium’ maze ucecekesha amagambo nk’ay’umusazi ya wa murwayi nyamara umutera kuvugishwa cyane n’ibinezaneza. Yabanye amahoro n’abari bamukikije kandi akereka urukundo abo yabonaga ndetse n’abo mu muryango we. Bidatinze yaracwekeye maze ahinduka mu buryo buteye ubwoba. Wa musore navuze haruguru yaravuze ati,UB2 363.5

    “Uko amerewe ubu ni bibi cyane kurusha uko yari ameze ubwo yavugishwaga. Ararembye cyane. Uyu muti urimo uburozi witwa ‘opium’ ugabanya uburibwe by’akanya gato nyamara ntabwo ukuraho impamvu zabwo. Icyo ukora ugusha ubwonko ikinya ntibushobore kwakira imbaraga ziturutse mu myakura. Igihe ubwonko bwaguye ikinya muri ubwo buryo, ubushobozi bw’umubiri bwo kumva, kuryoherwa no kureba birangirika. Iyo imbaraga z’uwo muti zishize maze ubwonko bugakanguka bukava muri uko kugagara, ya myakura itahanaga amakuru n’ubwonko itakishwa cyane n’uburibwe buri mu mubiri bitewe n’akandi kaga umubiri wihanganiye ubwo wakiraga ubu burozi. Buri muti wose wongerwa umurwayi waba usinziriza (opium) cyangwa ubundi burozi, uzatuma uburwayi burushaho gukomera, kandi utume nta byiringiro bibaho by’uko umurwayi yakira. Imiti itangwa kugira ngo isinzirize, uko yaba imeze kose, yangiza urwungano rw’imyakura. Ingorane yari yoroheje mu itangira ryayo, iyo imbaraga kamere y’umubiri yari yahagurukiye gutsinda kandi yari kuba yatsinze iyo iza kuba yaretswe ngo irwane, irushaho kugirwa mbi incuro cumi n’imiti irimo uburozi yinjijwe mu mubiri. Iyo miti ubwayo ni indwara irimbura, itera imbaraga z’umubiri gukora by’indengakamere kugira ngo zirwanye kandi zitsinde iyo miti yinjiye.”UB2 364.1

    Nongeye gusubizwa mu cyumba cya wa murwayi wa mbere. Wa mubyeyi w’umugabo n’umukobwa we. Wa mukobwa yari yicaye iruhande rwa se yishimye kandi anezerewe, mu maso he hagaragaza ko ubuzima bwagarutse. Se yamurebaga anyuzwe yishimye, mu maso hagaragaza gushima kuzuye umutima we bitewe n’uko umukobwa yari asigaranye wenyine yari arokotse. Umuganga wamuvuraga yarinjiye maze amaze kubaganiriza akanya agato bombi arahaguruka aragenda. Yabwiye uwo mubyeyi ati, — “Nguhaye umukobwa wawe ari muzima. Nta muti nigeze muha kugira ngo ntamusiga afite umubiri wazahaye. Umuti ntiwashoboraga gukora ibyo. Umuti wangiriza imikorere kamere y’umubiri maze ikawuzahaza kandi ikica, nyamara ntikiza. Umubiri ubwawo ni icyaremwe gifite imbaraga zo kwizahura. Wo ubwawo ushobora kubaka imbaraga zatakaye maze ugasana ibikomere watewe no kutita ku mategeko awugenga.”UB2 364.2

    Muganga yabajije uwo mugabo niba anyuzwe n’ubwo buryo bwe bwo kuvura. Wa mugabo wari unezerewe yagaragaje gushima kwari kuzuye umutima we ndetse no kunyurwa nyako aravuga ati, — “Nize isomo ntazigera nibagirwa. Byari bibabaje nyamara nta kiguzi byasabye. Ubu noneho nemeye ko umugore wanjye n’abana banjye baba batarapfuye. Ubuzima bwabo bwaducitse bwari mu maboko y’abaganga babahaga imiti irimo uburozi.”UB2 364.3

    Nyuma y’aho neretswe wa murwayi wa kabiri wahawe umuti witwa, ‘Nux vomica.’ Yafatwaga n’abantu bariri bamukura aho yicaye bamujyana ku buriri bwe. Yari ameze nk’udashobora gukoresha amaguru n’amaboko ye. Imyakura y’urutirigongo yari yagagaye by’igice bityo amaguru yari yatakaje imbaraga zayo zo kwikorera uburemere bw’umubiri wose. Yarakororaga cyane kandi agahumeka bimugoye. Yaryamishijwe ku gitanda maze mu kanya gato ntiyaba acyumva cyangwa ngo arebe bityo arasamba arapfa. Wa musore navuze mbere yarebye uwo murambo ababaye maze abwira abari bari aho ati, -UB2 364.4

    “Nimurebe ingaruka ku mubiri ziza buhoro buhoro kandi zimara igihe za wa muti witwa ‘Nux vomica’.” Igihe washyirwaga mu mubiri, imbaraga z’imyakura zakanguriwe gukora by’indengakamere kugira ngo zirwanye uyu muti w’uburozi. Uko gukangurwa kw’indengakamere kwakurikiwe no gutentebuka bityo ingaruka iheruka iba kugagara kw’imyakura. Ntabwo uyu muti ugira ingaruka zimwe ku bantu bose. Abantu bamwe bafite imibiri ifite imbaraga bashobora gukira kwangirika iyo miti itera umubiri mu gihe abandi bafite imibiri y’intege nke batigeze bakira akaga gatewe no kwakira n’umuti muke mu mubiri, kandi benshi bapfuye nta kindi bazize uretse ingaruka zo guhabwa ubu burozi inshuro imwe. Ingaruka zabwo akenshi ziganisha ku rupfu. Uko umubiri uba umerewe igihe ubwo burozi buwinjijwemo, ni byo bigena iby’ubuzima bw’umurwayi. Uyu muti witwa ‘Nux vomica’ ushobora kuremaza, ukagagaza, ukangiza ubuzima by’iteka ryose nyamara ntiwigera ukiza.”UB2 365.1

    Urugero rwa gatati rwongeye kuza imbere yanjye, ari rwo rw’umusore wahawe umuti witwa ‘calomel.’ Yari ababaye biteye agahinda. Amaguru ye yari yaremaye kandi yari yabaye igisenzegeri mu buryo bukomeye. Yavuze ko uburibwe bwe burenze uko bwasobanurwa kandi ko kuri we kubaho bimubereye umutwaro. Wa musore ujijutse nakunze gusubiramo kenshi, yitegereje uwo murwayi ababaye kandi amugiriye impuhwe maze aravuga ati,-UB2 365.2

    “Izi ni ingaruka za wa muti witwa ‘calomel’”. Ubuza umubiri amahwemo igihe cyose hari uduce twawo tugisigaye mu mubiri. Igihe cyose ukiri mu mubiri w’umuntu muzima uhora ukora ntubashe gutakaza ibiwuranga. Ubabaza mu ngingo kandi akenshi ukohereza ububabare mu magufa. Akenshi nyuma y’imyaka myinshi winjijwe mu mubiri, wigaragariza mu bibyimba, udusebe n’ibimungu (kanseri).”UB2 365.3

    Urugero rwa kane rwongeye kuzanwa imbere yanjye. Ni urwa wa murwayi wahawe umuti usinziriza (opium). Mu maso he hari habyimbye, ndetse amaso ye ntiyagohekaga kandi akanuye. Ibiganza bye byanyeganyegaga nk’aho byagagaye kandi yasaga nk’ukangutse cyane atekereza ko abamuri iruhande bose bakoraniye kumurwanya. Intekerezo ze zari zangiritse rwose kandi yaravugishwaga mu buryo buteye agahinda. Umuganga yarahamagawe kandi yasaga n’udasobanukiwe ibyo yabonaga biteye ubwoba. Yahaye uwo murwayi undi muti wa opium urusha uwa mbere imbaraga. Yavugaga ko uwo muti uri butume umurwayi amererwa neza. Kwa kuvugishwa kwe ntikwigeze guhagarara kugeza ubwo yahindutse nk’utaye umutwe. Yahise amera nk’upfuye. Wa musore nagiye mvuga yarebye uwo murwayi maze avuga ababaye ati,-UB2 365.4

    “Iminsi ye irabazwe. Imbaraga umubiri wari wakoresheje wagiye akenshi urushwa ubushobozi n’ubu burozi, ku buryo imbaraga z’umubiri zamazwe no guhora zisabwa gukora mu buryo budasanzwe kugira ngo zikize umubiri uyu muti wuzuye uburozi. Imbaraga kamere z’umubiri ziri hafi guhagarara kandi amaherezo imibereho yo kubabara y’uyu murwayi iragera ku iherezo.”UB2 366.1

    Impfu nyinshi zagiye ziterwa no guhabwa imiti kurusha uko zatewe n’izindi mpamvu zishyizwe hamwe. Iyaba mu gihugu harabayeho umuganga umwe mu mwanya w’ukohaba abaganga ibihumbi, umubare munini w’impfu z’imburagihe uba warahagaritswe. Abaganga batabarika ndetse n’imiti y’amoko menshi byagiye biteza umuvumo abatuye isi, kandi byajyanye abantu bihumbi byinshi mu bituro imburagihe.UB2 366.2

    Gukabya mu kuryagagura ndetse no kurya ibyokurya byinshi binaniza imyanya y’urwungano ngogozi kandi bigatera umubiri uburwayi. Amaraso arandura bityo hakabaho uburwayi bw’uburyo bwinshi. Umuganga atumwaho maze agategeka guhabwa imiti imwe ituma habaho koroherwa by’ako kanya nyamara itigera ikiza indwara. Iyo miti ishobora guhindura imiterere y’indwara nyamara ya ngorane nyakuri yikuba inshuro cumi. Imbaraga kamere z’umubiri zakoraga uko zishoboye kose kugira ngo zikize umubiri ukwandura kuwuzuyemo, kandi iyo umubiri urekwa ugafashwa n’imigisha ikomoka ku Mana ( nk’umwuka mwiza ndetse n’amazi meza), hari kubaho gukira kwihuse kandi kudateje ingorane.UB2 366.3

    Igihe bimeze bityo, abantu bababaye bashobora kwikorera ibyo abandi badashobora kubakorera. Bari bakwiriye gutangira gukura mu mubiri umutwaro bari bawikoreje. Bakwiriye gukuraho impamvu iteza ingorane bagahagarika kurya igihe gito kandi bagaha igifu umwanya wo kuruhuka. Bashobora kugabanya kwiyongera k’umuriro mu mubiri ndetse no gutera nabi k’umutima bakoresha kunywa amazi neza. Uwo muhati uzafasha umubiri mu rugamba urwana rwo gukura imyanda muri wo. Nyamara muri rusange abantu bababazwa n’uburibwe bananirwa kwihangana. Ntabwo bashaka gukoresha kwiyanga no kumara akanya gato bashonje. Nta n’ubwo kandi bashaka gutegereza imikorere igenda buhoro y’umubiri kugira ngo wubake imbaraga zawo zakoreshejwe cyane. Ahubwo biyemeza gukira bavuwe rimwe maze bagafata imiti ikomeye bandikiwe n’abaganga. Umubiri wari uri gukora umurimo wawo neza kandi washoboraga kugera ku nsinzi, nyamara igihe wari uri gukora umurimo wawo, ujya kumva ukumva ikindi kintu kidasanzwe cy’uburozi kiwinjiyemo. Mbega ikosa! Ubu noneho umubiri wangiritse uba ufite ibyago bibiri ugomba kurwanya aho kuba icyago kimwe. Uhita uhagarika umurimo wari watangiye maze ugahita wihutira kwirukana icyo kintu kidasanzwe cyinjijwe mu mubiri bundi bushya. Umubiri urwana iyi ntambara y’uburyo bubiri ukoresheje imbaraga zawo bityo ugacika intege.UB2 366.4

    Ntabwo imiti (y’uburozi) yigera ikiza indwara. Icyo ikora gusa ni uguhindura imiterere y’indwara n’aho yafashe. Imbaraga kamere z’umubiri ubwazo ni zo zonyine zizahura zikagera ku ntego. Mbega uburyo izo mbaraga zarushaho gukora neza umurimo ziramutse ziretswe zigakora zonyine. Nyamara aya mahirwe ntizijya zikunda kuyahabwa. Iyo umubiri wabaye igisenzegeri ubashije kwihanganira uwo mutwaro wakorewe maze amaherezo ugakora mu buryo bukomeye umurimo wawo w’amaharakubiri bityo umurwayi akabaho, byitirirwa umuganga. Nyamara iyo izo mbaraga kamere z’umubiri zinaniwe kwirukana uburozi mu mubiri maze umurwayi agapfa, byitirirwa imikorere itangaje y’Imana. Iyaba umurwayi yari yakoresheje inzira yo korohereza umubiri wananijwe muri icyo gihe maze agakoresha amazi meza afutse, izi mpfu zituruka ku miti ziba zitarabayeho rwose. Gukoresha amazi bishobora kugeza ku bintu bitari bike igihe umurwayi atabona ko ari ngombwa guhindura imirire ye mu buryo bukomeye.UB2 367.1

    Abantu benshi babaho bica amategeko agenga ubuzima, kandi ntabwo bitaye ku ngaruka akamenyero kabo mu mirire n’iminywere n’uburyo bakora bigira ku buzima bwabo. Ntabwo bazigera bamererwa neza uko bikwiye kugeza ubwo umubiri uzirinda kwangizwa kuwubabaza kubw’uburibwe buwurimo. Nubwo bimeze bityo, iyaba abarwayi batangiraga umurimo maze bakifashisha uburyo bworoheje bagiye basuzugura ari bwo gukoresha amazi n’indyo itunganye, imbaraga kamere y’umubiri yabona ubufasha isaba kandi yagombye kuba yari yarabonye mbere. Iyi nzira niramuka ikurikijwe, muri rusange umurwayi azakira bitabaye ngombwa ko amugara.UB2 367.2

    Igihe imiti yinjijwe mu mubiri, ishobora kugaragara ko izana ingaruka nziza mu gihe runaka. Hashobora kubaho impinduka nyamara ntabwo indwara iba yakize ahubwo izigaragaza mu bundi buryo. Iyo imbaraga kamere z’umubiri zikora kugira ngo zirukane umuti mu mubiri, rimwe na rimwe umurwayi yumva umubabaro mwinshi. Bityo ya ndwara yatangiwe umuti ngo ivurwe ishobora kugenda nyamara izongera kugaruka mu bundi buryo ari bwo nk’uburwayi bw’uruhu, udusebe, kubabara mu ngingo kandi rimwe na rimwe bikaba bikomeye cyane kandi byateza urupfu. Umwijima, umutima n’ubwonko akenshi byangizwa n’imiti kandi akenshi n’ubundi iyi myanya y’umubiri yose iremererwa n’uburwayi kandi iyo abagize ubwo burwayi babayeho baba ari ibisenzegeri bakamara igihe bafite imibereho ibabaje. Mbega uburyo iyo miti irimo uburozi iba yahenze! Igihe iba itasabye igiciro cy’ubuzima, iba yahenze cyane. Umubiri uba waremajwe mu muhati wawo wose. Imikorere y’umubiri yose iba yavuye kuri gahunda kandi mu gihe kizaza mu mibereho ‘umuntu, ubwo iyi mikorere ikomeye yamaze kwangirika izaba yishingikirijweho ngo ikore umurimo ukomeye ifatanyije n’indi mikorere y’umubiri, bizagaragara ko idashobora gukorana umurimo wayo imbaraga bityo umubiri wose wumve hari ikibuze. Iyo myanya y’umubiri yagombye kuba ari mizima iba yaracitse intege maze amaraso akandura. Umubiri ukomeza kurwana maze umurwayi akagira uburwayi butandukanye kugeza ubwo habaho gutentebuka kw’imbaraga ze maze hagakurikiraho urupfu. Hariho abantu benshi bicwa no gukoresha imiti baruta abashoboraga kwicwa n’indwara umubiri uramutse uretswe ugakora umurimo wawo ubwawo.UB2 367.3

    Abantu benshi bapfuye bazize guhabwa imiti n’abaganga bavura indwara zitazwi. Nta bumenyi bafite bw’indwara nyakuri irembeje umurwayi. Nyamara abaganga bitezweho kumenya icyo bakora mu kanya gato, kandi iyo badahise bakora nk’aho basobanukiwe neza n’indwara, inshuti z’umurwayi zidashobora kwihangana ndetse n’umurwayi ubwe babafata ko ari abaganga badashoboye. Kubw’ibyo, kugira ngo banezeze ibitekerezo biyobye by’umurwayi n’inshuti ze, bagomba gutanga umuti, bagakora igerageza kugira ngo bavure umurwayi indwara badasobanukiwe neza. Imbaraga kamere z’umubiri zuzuzwamo imiti y’uburozi zidashobora kwirukana mu mubiri. N’abaganga ubwabo akenshi bemera ko bakoresheje imiti ikomeye cyane bavura indwara itari iriho bityo ingaruka ikaba yabaye urupfu.UB2 368.1

    Abaganga baranengwa nyamara si bo bonyine bafite amakosa. N’abarwayi ubwabo, iyo baza kwihangana, bagahindura imirire kandi bagaha umubiri igihe cyo kwirwanaho, bari kugarura ubuyanja vuba cyane batigeze bakoresha umuti uwo ari wo wose. Umubiri ubwawo ufite imbaraga zo kwikiza. Nta mbaraga zo gukiza imiti ifite ahubwo akenshi muri rusange izabangamira umubiri mugukoresha imbaraga zawo. Nyuma y’ibyo, umubiri ugomba gukora umurimo wo kondora (kuzahura). Abarwayi baba bihutira gukira kandi n’inshuti zabo ntizihangana. Bazafata imiti maze nibatumva iyo mbaraga ikomeye mu mibiri yabo, ibitekerezo byabo biyobye bizabatera gutekereza ko bagombye kugira icyo bumva, maze mu kutihangana kwabo bahindure bajye gushaka undi muganga. Akenshi guhindura byongera akaga. Bajya gushaka imiti yangiza nk’iya mbere kandi birushaho kuba bibi cyane kubera ko iyo miti yombi idashobora gukorana, bityo umubiri ukarogwa mu buryo burenze ubwabonerwa umuti.UB2 368.2

    Nyamara abantu benshi bamenya ibyiza by’amazi kandi batinya gukoresha umwe mu migisha ikomeye Imana yatanze. Abantu bari bafite umuriro mwinshi bimwe amazi bitewe no kugira ubwoba bw’uko yabamerera nabi. Iyaba muri uko bari bamerewe barahawe amazi ngo banywe uko bashatse, kandi ayo mazi agakoreshwa inyuma ku mubiri haba ku manywa na nijoro ubwo bababaraga, baba barakize kandi ubuzima bwa benshi buba bwararokowe. Nyamara abantu ibihumbi byinshi bapfuye bafite umuriro mwinshi cyane wabatwikaga kugeza ubwo amazi yabashizemo, imbaraga zibabeshaho zikabashiaramo kandi bagiye bapfa bababara cyane ntibemererwe kuny wa amazi yo koroshya icyaka babaga bafite. Amazi akoreshwa ku nyubako itagira ubwenge kugira ngo azimye ibintu biri gushya, ntabwo ahabwa abantu ngo azimye umuriro uba utwika imbaraga zibeshaho ubuzima.UB2 368.3

    Abantu benshi bari mu bujiji budafite ishingiro ku byerekeye amategeko agenga umuzima bwabo. Bibaza impamvu ikiremwamuntu gifite intege nke, bakanibaza n’impamvu abantu benshi bapfa imburagihe. Mbese nta mpamvu ibitera ? Abaganga bavuga ko basobanukiwe umubiri w’umuntu, bandikira abarwayi uburozi bwica buhoro buhoro bwo kuvura indwara cyangwa gukiza utubazo tworoheje bakayandikira n’abana babo bakunda ndetse n’abagore babo. Mu by’ukuri ntabwo bashobora kubona ibibi by’ibi bintu iyo biba bityo ntibakora batyo. Ingaruka z’ubwo burozi zishobora kudahita zigaragara, nyamara buba bukora umurimo wabwo mu mubiri, busenya umubiri kandi bucengera umubiri mu mbaraga zawo. Baba bashaka gukosora ikibi nyamara bagatera ikikirushije kuba kibi akenshi kidashobora gukira. Abantu bagirirwa batyo, bahora barwaye kandi bagahora basinzira buri mwanya. Nyamara kandi uramutse wumvise ibiganiro byabo, akenshi uzumva baba basingiza imiti bagiye bakoresha kandi bayirangira abandi kubera ko yabagiriye akamaro. Byagombye kugaragarira abo bareba ibyakozwe n’ingaruka byateje, bitegereje mu maso h’abo bababwira ibyo habaye urwirungu, bakitegereza ukuntu bahora bataka uburwayi, ndetse no gutentebuka kw’abo bavuga ko iyo miti yabagiriye akamaro, ibyo byari bikwiriye kubabera ibihamya bihagije bw’imbaraga irimbura ubuzima y’imiti. Nyamara abantu benshi baba impumyi ntibabashe kubona ko imiti yose bafashe itabakijije ahubwo yabateye kurushaho kumererwa nabi. Abantu bamugajwe n’imiti baza mu mwanya wa mbere mu isi, barakazwa n’ubusa, bagahora barwaye, bakamara igihe kirekire bafite imibereho ibabaje kandi basa n’ababaho bafashwa no kwihangana kw’abandi. Ntabwo imiti irimo uburozi yahise ibica kubera ko umubiri uba udashaka kureka kurwana ku buzima. Umubiri ntuba ushaka guhagarika kurwana. Nyamara abo bantu bafata imiti irimo uburozi ntibigera bamererwa neza.UB2 369.1

    Amoko atabarika y’imiti ari mu masoko, kwamamaza imiti mishya n’imvange byose bavuga ko bikiza mu buryo butangaje, nyamara bihitana amagana menshi bigakiza umwe. Abantu barwaye si indembe. Bazafata imiti y’amoko atandukanye, imwe muri yo ifite imbaraga cyane nubwo nta cyo bazi ku bigize izo mvange. Imiti yose batafa ituma gusa nta ibyiringiro birushaho gushira. Nyamara bakomeza guhora basinzira kandi bagakomeza kumererwa nabi kugeza ubwo bapfuye. Abantu bazajya bafata imiti igihe cyose. Nimubareke babarweho uko gufata izo mvange zangiza ndetse n’uburozi bwica bw’amoko menshi. Abagaragu b’Imana ntibari bakwiriye gutanga imiti bazi ko izagira ingaruka zangiza umubiri nubwo yaba yoroshya ububabare bw’ako kanya. -How to Live, No. 3, pp. 49-64.UB2 369.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents