Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 4

    Iyo uburwayi bukomeye bwinjiye mu muryango, buri muntu wese mu muryango aba akeneye cyane kwita ku isuku ye bwite no ku mirire kugira ngo akomeze kugira amagara mazima kandi iyo bakoze batyo baba baha imbaraga umubiri mu kurwanya indwara. Ni ingenzi cyane ko icyumba umurwayi arwariyemo kigomba mbere na mbere kwinjizwamo umwuka mu buryo bukwiriye. Ibi bizagirira akamaro cyane wa muntu urwaye kandi ni ingenzi cyane mu gutuma ababa bafite inshingano yo kugumana n’uwo murwayi igihe kirekire bakomeza kuba bazima.UB2 370.1

    Ni ingenzi cyane ku murwayi ko mu cyumba cye habamo ubushyuhe budahindagurika. Ubu bushyuhe ntubushobora iteka kuba uko bugenwe iyo abamwitaho ari bo babugenzura, kubera ko bashobora kutamenya ubushyuhe bukwiriye. Abantu bamwe baba bashaka ubushyuhe bwinshi kurusha abandi kandi bashobora kumva bamerewe neza mu cyumba undi we yumva kitamutunganiye. Kandi igihe abo bantu bombi bafite umudendezo wo gucana umuriro kugira ngo bahuze n’ibitekerezo byabo kubyerekeye ubushyuhe bukwiriye, umwuka uranga cya cyumba cy’umurwayi uzaba ihindagurika. Rimwe na rimwe uzaba ushyushye cyane ku murwayi ikindi gihe ube ukonje cyane kandi ibyo bizagira ingaruka mbi ku murwayi. Inshuti z’umurwayi cyangwa abashinzwe kumwitaho abo kubwo guhangayika no kuba maso baba badasinzira kandi bagakangurwa bitunguranye mu gicuku bari basinziriye kugira ngo bagire icyo bakora mu cyumba cy’umurwayi akenshi bafatwa no kumva baryaryatwa. Abantu nk’abo ntabwo ari ibipimisho nyakuri by’ubushyuhe budateje ingorane ubuzima bukwiye kuba mu cyumba cy’umurwayi. Ibi bintu bishobora kuba bifite agaciro gake nyamara bifite umugabane w’ingenzi mu gukira k’umurwayi. Incuro nyinshi ubuzima bwagiye burimburwa no guhindagurika gukomeye k’ubushyuhe bw’icyumba cy’umurwayi.UB2 370.2

    Igihe hari ikirere kinejeje, ntabwo abarwayi bari bakwiriye kubuzwa kubona umwuka mwiza. Ibyumba byabo ntibyari bikwiriye iteka kubakwa ku buryo inzugi n’amadirishya bikingurirwa imbere ntibitume umwuka ufutse uhita ngo ubageraho kandi ngo babe bari aho akabeho kabageraho. Igihe bimeze bityo amadirishya n’inzugi bikwiriye gukingurwa byegereye icyumba maze bigatuma umwuka mwiza winjira mu cyumba kirimo umurwayi. Umwuka mwiza uzaba ingirakamaro cyane ku murwayi kurusha umuti, kandi uwo mwuka ni ingenzi ku barwayi kurusha ibyokurya byabo. Badahawe ibyokurya, bamererwa neza, bagakira vuba nyamara ibyo ntibyashoboka badafite umwuka mwiza.UB2 370.3

    Abantu benshi barembye bagiye bafungiranwa mu byumba mu gihe cy’ibyumweru n’amezi menshi, bakarindwa umucyo ndetse n’umwuka mwiza wo mu kirere utera imbaraga nk’aho ibyo ari umwanzi wabo kirimbuzi, mu gihe ibyo byari umuti abarwayi bari bakeneye kugira ngo boroherwe. Umubiri wose waremajwe kandi uterwa uburwayi no kubura umwuka bityo ukomeza kuremererwa n’umutwaro wo kuzuzwamo imyanda yiyongera ku burozi bugezweho bahabwa na ba muganga kugeza igihe umubiri wananiwe maze ugacika intege bityo umurwayi agapfa. Abo barwayi ntibaba barapfuye. Ntabwo Ijuru ryashakaga ko bapfa. Bapfuye bazize ubujiji bwabo n’ubw’incuti zabo ndetse n’ubujiji bw’abaganga no kwihenda kwabo bo babahaye uburozi bugezweho maze bakabima amazi meza yo kunywa ndetse n’umwuka mwiza wo guhumeka kugira ngo bitere imbaraga imyanya y’umubiri y‘ingenzi cyane, bisukure amaraso kandi bifashe imbaraga kamere z’umubiri mu murimo wazo wo gutsinda ukumererwa nabi k’umubiri. Iyi miti yoroheje y’agaciro kenshi (amazi n’umwuka) Ijuru ryatanze nta mafaranga cyangwa ikindi kiguzi yarirengagijwe ntiyafatwa gusa nk’aho ari nta cyo imaze ahubwo ifatwa nk’abanzi bakomeye mu gihe uburozi abarwayi bandikiwe n’abaganga bwo bwariwe bafite ibyiringiro byuzuye ubuhumyi.UB2 370.4

    Abantu ibihumbi byinshi bapfuye bazize kubura amazi meza n’umwuka mwiza baba barabayeho. Kandi na none abandi ibihumbi byinshi b’ibisenzegeri bakiriho babereye abandi umutwaro ndetse na bo ubwabo, batekereza ko ubuzima bwabo bushingiye ku kuba bafata imiti bahabwa na ba muganga. Bokomeza kwirinda kubona umwuka mwiza kandi ntibanywe amazi kandi iyo ari imigisha bakenye kugira ngo bamererwe neza. Iyaba bamurikirwaga, maze bakareka imiti ahubwo bakimenyereza gukorera imyitozo ngororangingo hanze ahantu hari umwuka uhagije kandi bakareka umwuka ukinjira mu byumba byabo igihe cyose, bagakoresha amazi afutse haba mu kuyanywa no kuyiyugahira, abantu bamererwa neza kandi bakanezerwa bikomeye aho kugira ngo bakomeze kugira imibereho ibabaje.UB2 371.1

    Ni inshingano y’abarwaza n’abaforomokazi igihe bari mu cyumba cy’umurwayi ko bita ku buzima bwe bwite mu buryo bwihariye ariko cyane cyane umurwayi ufite umuriro mwinshi cyane n’igihe agenda ananuka cyane by’umwihariko bitewe n’igituntu. Ntabwo umuntu yari akwiriye kuba ari we uhora mu cyumba cy’umurwayi. Ni byiza kugira abaforomokazi babiri cyangwa batatu bo kwifashisha, bigengesera kandi basobanukiwe bityo bakajya bahinduranya kandi bagafatanya kwita ku cyumba cy’umurwayi. Buri wese muri bo yari akwiriye gukorera imyitozo ngororangingo ahantu hanze hari umwuka uhagije, akabikora incuro nyinshi cyane. Ibi ni ingirakamaro cyane ku barwaza ariko by’umwihariko igihe incuti z’umurwayi zibarizwa muri rya tsinda ry’abantu bafata ko umwuka ari umwanzi igihe wemerewe kwinjira mu cyumba cy’umurwayi, kandi akaba ari ba bantu batemera ko idirishya cyangwa urugi by’icyumba cy’umurwayi bikingurwa. Iyo bimeze bityo, uko umunsi uhita undi ukaza, umurwayi n’abarwaza bahumeka umwuka urimo uburozi bitewe n’ubujiji butakwihanganirwa bw’incuti z’umurwayi. Akenshi abarwaza birengagiza ibyo umubiri ukeneye ndetse n’uburyo guhumeka umwuka mwiza byunganira ubuzima kandi bakanirengagiza ingaruka zirimbura ubuzima ziboneka mu guhumeka umwuka wanduye wo mu cyumba cy’umurwayi. Iyo bimeze bityo, ubuzima bw’umurwayi bujya mu kaga kandi n’abarwayi ubwabo baba bashobora kwandura indwara bakaba babura amagara mazima ndetse n’ubuzima bwabo.UB2 371.2

    Iyo uburwayi bwo kugira umuriro mwinshi bwinjiye mu muryango, akenshi haba harimo abantu benshi bahuje uburwayi. Ibi ntibyari bikwiriye kubaho igihe abagize umuryango bitwara mu buryo bukwiriye. Iyo imirire yabo imeze uko bikwiriye, bakarangwa n’isuku kandi bakamenya uburyo umwuka ukenewe, ubwo burwayi bwo kugira umuriro ntibufata undi muntu mu bagize umuryango. Impamvu uburwayi bwo kugira umuriro mwinshi bwibasira imiryango kandi bugafata n’abarwaza ni uko icyumba cy’umurwayi kitarindwa udukoko tw’uburozi twanduza indwara ntigikorerwe isuku isuku ngo kibone umwuka mwiza.UB2 372.1

    Igihe abarwaza bakangukiye ingingo y’ubuzima kandi bakamenya ko umwuka ukenewe kubw’inyungu zabo no kuz’umurwayi maze abavukana n’umurwayi ndetse na we ubwe bakarwanya kwinjiza umwuka n’umucyo mu cyumba cy’umurwayi, icyo gihe ntabwo abarwaza bari bakwiriye kudohoka ngo bareke icyo cyumba cy’umurwayi. Bari bakwiriye kumva ko bambuwe inshigano bafite kuri icyo cyumba. Ntabwo ari inshingano y’umuntu uwo ari we wese guha uburwayi icyuho ndetse no gushyira ubuzima mu kaga bahumeka umwuka urimo uburozi. Niba abarwayi bazapfa bazize ibitekerezo byabo biyobye kandi bagakingiranira hanze y’icyumba cyabo imigisha ikomeye cyane Ijuru ryatanze, nimureke babikore ariko bidahitana n’abagombye kubaho.UB2 372.2

    Kubera kuzirikana inshingano afite, umubyeyi umwe w’umugore yavuye mu muryango we maze ajya kwita ku murwayi mu cyumba yari arwariyemo. Muri icyo cyumba nta mwuka winjiragamo maze uwo mugore ararwara bitewe no guhumeka umwuka wanduye wateje ingorane mu mubiri we wose. Nyuma y’igihe yamaze ababazwa cyane, yarapfuye asiga abana be. Wa murwayi witaweho kandi akagirirwa impuhwe n’uyu mugore yarakize, nyamara yaba we cyangwa incuti ze ntibigeze basobanukirwa ko ubuzima bw’agaciro kenshi bwatakaye bitewe no kwirengagiza akamaro umwuka mwiza ufite ku buzima. Nta n’ubwo bumvise ko bafite inshingano ku mukumbi wari ushenguwe n’agahinda wari usigaye nta mubyeyi wo kuwitaho ufite.UB2 372.3

    Rimwe na rimwe ababyeyi b’abagore bemerera abakobwa babo kwita ku barwayi bari mu byumba bitageramo umwuka uhagije bityo ingaruka yabaye iy’uko bagiye barwara nabo igihe runaka. Bitewe no guhangayika no kwita ku mwana we, umubyeyi yagiye yandura uburwayi kandi akenshi umwe muri bo cyangwa se bombi bagiye bapfa, cyangwa bagasigara ari ibisenzegeri, cyangwa bakaba ibimuga mu buzima bwabo bwose. Hari urutonde rubabaje rw’ibyago bifite inkomoko mu cyumba cy’umurwayi aho umwuka mwiza wo mu kirere utemererwa kugera. Abantu bose bahumeka uyu mwuka urimo uburozi bica amategeko y’ubuzima bwabo kandi bagomba kubona igihano.UB2 372.4

    Nk’ikintu kiri rusange, usanga abarwayi bananijwe n’ababasura benshi ndetse n’ababahamagara maze bakabananiza babaganiriza ku ngingo zitandukanye kandi bari bakeneye ikiruhuko gituje ntawe ubasagararira. Abantu benshi bagiye bitera kurwara kubera gukoresha imbaraga zabo birenze urugero. Iyo imbaraga zabo zishize bibatera guhagarika gukora maze bagashyirwa ku aho baryama bahababarira. Icyo bakeneye kugira ngo bamererwe neza gusa ni ikiruhuko, kureka ibibahangayikisha, umucyo, umwuka mwiza, amazi meza ndetse n’ibyokurya bitunganye. Ubugwaneza bukoreshejwe nabi ni bwo butera abantu benshi, bakabya kugira urugwiro, kujya gusura abarwayi. Akenshi abarwayi bamara amajoro menshi badasinziye ahubwo bababara nyuma yo kwakira ababasuye. Baba baruhije imibiri yabo cyane ku rwego rwo hejuru maze ingaruka ikarushaho kuba mbi cyane kuko imbaraga z’imibiri yabo ziba zisanzwe zashengutse, bityo ingaruka z’uko gusurwa zabaye ko bagiye barushaho kumererwa nabi, kandi ubuzima bwa benshi bwagiye buhatakarira kubwo kubura ubwitonzi mu buryo buboneye.UB2 373.1

    Rimwe na rimwe gusurwa binezeza abarwayi ndetse no kumenya ko incuti zitigeze zibibagirwa mu mibabaro yabo. Nyamara n’ubwo uko gusura gushobora kuba kwaranejeje, akenshi kwagiye gusubiza ibintu irudubi igihe umurwayi yabaga ari koroherwa, maze ahubwo bikamumanura bikamugeza ku rupfu. Abantu badashobora kwigira ingirakamaro bari bakwiriye kwigengesera mu byerekeye gusura abarwayi. Niba nta cyiza bashobora gukora, ntubakwiriye kwangiza.UB2 373.2

    Nyamara kandi abarwayi ntibakwiriye kwirengagizwa. Bakwiriye kwitabwaho mu buryo bukomeye kandi bakabona urugwiro rw’incuti zabo n’abo mu miryango yabo.UB2 373.3

    Hari ingorane nyinshi zagiye ziba ku barwayi ziturutse ku muco wabaye akarande wo kugira ababaguma iruhande mu majoro yose. Ibi bishobora kuba ngombwa igihe umurwayi amerewe nabi cyane, nyamara akenshi iyi mikorere igirira nabi umurwayi kurusha uko imugirira neza. Gufungirana umwuka ntiwinjire mu cyumba cy’umurwayi byagiye biba umuco. Muri make umwuka wo mu byumba nk’ibyo uranduye cyane kandi ibyo bituma umurwayi arushaho kuremba. Icyiyongera kuri ibi ni uko kugira umurwaza umwe cyangwa babiri maze bagakoresha wa mwuka muke mwiza ushobora kwinjira mu cyumba cy’umurwayi mu myenge y’amadirishya n’inzugi, ni ukugomwa abarwayi iyi mbaraga ikomeza ubuzima maze bagasigara babaye ibisenzegeri kurusha uko bari kumererwa iyo baza kuba baretswe bakaba bonyine. Ntabwo ako kaga gahagararira aho. Ndetse n’umurwaza umwe azateza ingorane nyinshi cyangwa nke, kandi ibyo bikabuza umurwayi amahwemo. Nyamara akenshi ahari abarwaza babiri bashobora kuganira, ndetse rimwe na rimwe bakaganira buhoro. Ariko akenshi kongorerana birangiza cyane kandi bigakangura imyakura y’umurwayi kurusha kurusha kuvuga cyane.UB2 373.4

    Abarwayi barara amajoro menshi badasinziye bababara bitewe n’abarwaza. Iyaba bari baretswe bagasigara bonyine nta mucyo uri mu cyumba bazi ko abantu bose baruhutse, barushaho gusinzira kandi bakanguka mu gitondo basubijwemo intege. Guhumeka umwuka mwiza winjira mu cyumba cy’umurwayi bifite agaciro gakomeye cyane nubwo abenshi mu barwayi batita cyane kuri iyi ngingo. Bumva bacitse intege cyane kandi ntibazi ikibazo icyo ari cyo. Umwuka mwiza winjiye mu cyumba cyabo wakabateye imbaraga mu buryo bunejeje.UB2 374.1

    Nyamara niba batinya umwuka maze bakikingirana ntibagerweho n’uyu mugisha, ntibyari bikwiye ko n’umwuka muke ubageraho wakoreshwa n’abarwaza cyangwa cyangwa umucyo w’itara. Niba bishoboka, abarwaza bakwiriye kureka abarwayi bakaba ahantu hatuje kandi bakaruhuka mu ijoro maze abakajya mu cyumba cyegereye icy’umurwayi.UB2 374.2

    Amajwi atari ngombwa ndetse n’urusaku bikwiriye kurindwa kuba mu cyumba cy’umurwayi, kandi inzu yose yari ikwiriye kuba ituje mu buryo bwose bushoboka. Ubujiji, kwibagirwa no kwirengagiza byagiye biteza impfu z’abantu benshi bagombaga kubaho iyo bitabwaho mu buryo bukwiye n’abarwaza bashyira mu gaciro kandi batekereza neza. Inzugi zigomba gukingwa kandi zigakinguranwa ubwitonzi kandi abarwaza bakwiriye kudahubuka, bagatuza kandi bakitwararika.UB2 374.3

    Niba bishoboka icyumba cy’umurwayi cyari gikwiriye kugira umwuka ucyinjiramo ku manywa na nijoro. Uwo mwuka ntukwiriya guhita ugera ku murwayi. Igihe umurwayi afite umuriro mwinshi, gutuma agerwaho n’akabeho nta kibi kinini cyaba gihari. Nyamara hakenewe ubwitonzi budasanzwe igihe ahinduriwe wa muriro ukamuvamo. Bityo kwita ku murwayi ubudatuza bishobora kuba ngombwa kugira ngo umubiri ukomeze kugira imbaraga zo kubaho. Umurwayi agomba kugira umwuka mwiza umutera imbaraga. Niba nta bundi buryo bwakoreshwa, aho bishoboka, umurwayi akwiriye kujyanwa mu kindi cyumba no ku kindi gitanda igihe icyumba cy’umurwayi ndetse n’igitanda cye biri gusukurwa hifashishijwe koherezamo umwuka. Niba abantu batarwaye baba bakeneye imigisha y’umucyo n’umwuka kandi bagakenera kugira akamenyero k’isuku kugira ngo bakomeze kumererwa neza, abarwayi bo babikeneye mu buryo bukomeye ugereranyije n’uburyo baba bamerewe nabi.UB2 374.4

    Iyaba abantu bose bakoraga kugira ngo bakumire uburwayi, imibabaro myinshi yakurwaho binyuze mu gukurikiza amategeko agenga ubuzima. Akamenyero ku kugira isuku gakwiye gukurikizwa nta gukebakeba. Igihe abantu benshi batarwaye ntibajya birinda akaga kababuza gukomeza kumererwa neza. Birengagiza kugira isuku ku mibiri yabo kandi ntibigengesera ngo bagire imyambaro isukuye. Imyanda ihora yinjira mu mubiri mu buryo butagaragarira amaso inyuze mu twenge tw’uruhu, kandi iyo inyuma ku ruhu hatarinzwe, umubiri uremererwa n’imyanda. Iyo imyenda yambarwa itameswa kenshi kandi ngo igerwemo n’umwuka mwiza yuzura imyanda isohoka mu mubiri. Iyo imyenda yambarwa itameswa kenshi ngo ikurwemo iyo myanda, twa twenge tw’uruhu twongera kumira ya myanda yari yasohotse. Ya myanda yavuye mu mubiri iyo itemerewe kugenda, igaruka mu maraso maze ikajya mu myanya y’umubiri y’imbere. Kugira ngo imbaraga kamere z’umubiri zibashe kwikuraho iyi myanda y’uburozi, zirakora cyane kugira ngo zirengere umubiri kandi ibyo bigatera kugira umuriro mwinshi maze ibyo bikabyara uburwayi. Nyamara n’igihe bimeze bityo, iyaba abo barwaye babashaga gufasha imbaraga kamere z’umubiri mu rugamba rwazo bagakoresha amazi meza afutse, umubabaro mwinshi wakwirindwa. Nyamara aho kugira ngo abantu benshi bagenze batya maze bashake gukura imyanda y’uburozi mu mubiri bashyiramo ubundi aho kugira ngo bakuremo ubusanzwe burimo.UB2 374.5

    Iyaba buri muryango wabonaga ibyiza byo kugira isuku, abawugize bakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo bakure imyanda yose muri bo no mu mazu yabo, kandi izo mbaraga bazikoresha ku nyubako zabo no mu mirima yabo. Abantu benshi babona imboga zaboze ziguma mu mirima yabo. Ntabwo bakangutse ngo babone ingaruka z’ibyo bintu. Ibyo bintu byaboze bihora bicumba ibyuka binuka biroga umwuka. Kubwo guhumeka umwuka wanduye, amaraso nayo ajyamo uburozi, ibihaha bikangirika maze umubiri wose ukarwara. Indwara z’amoko hafi ya yose zizaterwa no guhumeka umwuka wandujwe n’ibyo bintu byaboze.UB2 375.1

    Imiryango myinshi yagiye ibabazwa n’indwara zo kugira umuriro mwinshi, abantu bamwe bagiye bapfa maze abasigaye mu muryango bagiye bivovotera Umuremyi wabo bitewe no kubabazwa no gupfusha ababo mu gihe impamvu nyayo y’ubwo burwayi n’impfu ari ukutagira icyo bitaho kwabo. Imyanda iri mu mirima yabo ni yo yabateye indwara zandura ndetse n’imibabaro ikomeye bashyira ku Mana. Umuryango wese uha ubuzima agaciro wari ukwiriye gusukura amazu yawo n’ubusitani bwabo bakuramo ibintu byaboze.UB2 375.2

    Imana yategetse ko Abisirayeli badakwiye na gato kwemera imyanda kuri bo cyangwa no ku myambaro yabo. Ababaga bafite ubwandu bwihariye ubwo ari bwo bwose bashyirwaga hanze y’inkambi kugeza nimugoroba, bityo bagasabwa kwiyuhagira no kumesa imyambaro mbere y’uko bongera kwinjira mu nkambi. Na none kandi bari barategetswe n’Imana kutagira imyanda iba aho babaga babambye amahema yabo kugira ngo Imana itahanyura maze ikabona umwanda wabo.UB2 375.3

    Mu byerekeye isuku, ntabwo ibyo Imana isaba abantu bo muri gihe bitandukanye n’ibyo yasabye Abisirayeli ba kera. Kwirengagiza kugira isuku bizatera indwara. Uburwayi n’impfu z’imburagihe ntibiza nta mpamvu ibiteye. Indwara zo kugira umuriro mwinshi ndetse n’indwara z’ibikatu zagiye zirangwa mu midugudu no mu mijyi yagiye irangwa no kugira amagara mazima kandi abantu bamwe barapfuye mu gihe abandi bagiya basigara ari ibisenzegeri bararemajwe n’uburwayi mu buzima bwabo bwose. Akenshi ubusitani bwabo bwabaga burimo ibintu byangiza byohereza mu kirere uburozi bwica bwo guhumekwa n’ab’imiryango yabo ndetse n’abaturanyi. Rimwe na rimwe kujenjeka no kwirengagiza ni ibya kinyamaswa, kandi gusuzugura ingaruka ibyo bintu bifite ku buzima biratangaje. Ahantu nk’aho hari hakwiye gusukurwa mu mpeshyi hifashishijwe umuti usukura ubutaka cyangwa ivu, cyangwa guhamba imyanda buri munsi.UB2 375.4

    Amazu make ararimbishijwe cyane, ari ukuriga ngo abantu bagaragaze ubwibone kandi bakire abashyitsi atari ukugira ngo umuryango wabo umererwe neza, kandi ugire ubuzima bwiza. Ibyumba byiza bikomeza kuba mu mwijima. Umucyo n’umwuka bikingiranirwa hanze kugira ngo umucyo wo mu ijuru utabasha kwangiza iyo mitako ihenze, ukangiza amatapi cyangwa ugahindura ibara ry’amafoto atatswe. Iyo abashyitsi bicajwe muri ibyo byumba birimbishijwe mu buryo buhenze, baba bafite akaga ko kurwara ibicurane bitewe n’umwuka nk’uwo mu bubiko uba ubyuzuye. Ibyumba byo kuganiriramo n’ibyo kuryamamo nabyo biba bifunzwe mu buryo nk’ubwo kandi bitewe n’impamvu nk’izo. Umuntu wese uryama kuri ubwo buriri butigeze burekwa ngo bwinjiremo umucyo n’umwuka, babikora bashyira ubuzima mu kaga ndetse akenshi n’ubugingo ubwabo.UB2 376.1

    Ibyumba bitagerwamo umucyo n’umwuka birakonja. Igitanda n’ibigishasheho bizana ubukonje bityo umwuka uri mu cyumba ukaba uburozi bitewe n’uko uwo mwuka utigeze usukurwa n’umucyo n’umwuka. Indwara zitandukanye zagiye ziterwa no kuryama muri ibyo byumba bigezeweho byangiza ubuzima. Umuryango wose uha agaciro ubuzima ukaburutisha gushimwa n’abashyitsi banyurwa n’ibigezweho, uzatuma icyumba cyose cy’amazu yabo kigerwamo n’umwuka ndetse n’umucyo mwinshi mu gihe cy’amasaha menshi buri munsi. Nyamara abantu benshi bazikurikirira ibigezweho cyane ku buryo bahinduka imbata zabyo, bakaba bahitamo kurwara ndetse no gupfa aho kugira ngo bareke kugendana n’ibigezweho, bazasarura ibyo babibye. Bazabaho bajyana n’bigezweho kandi ingaruka ibabere indwara, bavuzwe uburozi bugezweho maze bapfe urupfu rugezweho.UB2 376.2

    Mu buryo bw’umwihariko ibyumba byo kuryamamo byagombye kwinjizwamo umwuka bihagije, kandi umwuka ubirimo ugasukurwa n’umucyo n’umwuka (uva hanze). Amadirishya akwiriye kurekwa akaba akinguye amasaha menshi buri munsi, ibitambaro byayo bigashyirwa iruhande maze icyumba kikinjiramo umwuka mu buryo buhagije. Nta kintu gikwiriye gusigaramo kibasha kwanduza umwuka.UB2 376.3

    Imiryango myinshi irwaye inkorora ikomeye, indwara z’ibihaha n’umwijima ni yo yiyanduje izo ndwara kubera imikorere yayo. Ibyumba bararamo ni bito, ntibihagije ngo umuntu abiraremo n’ijoro rimwe nyamara ibyo byumba babimaramo ibyumweru byinshi, amezi ndetse n’imyaka myinshi. Bakomeza gukinga amadirishya n’inzugi batinya ko barwara ibicurane haramutse hari imyenge ikinguye ituma umwuka winjira. Bahumeka umwuka umwe inshuro nyinshi kugeza ubwo wuzuye imyanda y’uburozi n’indi myanda isohoka mu mibiri yabo inyuze mu bihaha ndetse n’utwenge two ku ruhu. Abantu nk’abo bashobora kugenzura icyo kibazo maze bakibonera umwuka wanduye wo mu byumba byabo bifunganye bakoresheje kwinjira muri ibyo byumba bari bamaze umwanya bari mu mwuka mwiza. Bashobora kugira icyo bamenya ku myanda binjije mu maraso yabo binyuze mu guhumeka kw’ibihaha. Abantu nk’abo bangiza ubuzima bwabo bagomba kubabazwa n’uburwayi. Abantu bose bari bakwiriye gufata ko umucyo n’umwuka biri mu migisha ikomeye Ijuru ryatanze. Ntabwo bakwiriye gukingirana iyi migisha nk’aho ari abanzi.UB2 376.4

    Ibyumba abantu baryamamo bikwiriye kuba bigari kandi bikaba bitunganijwe ku buryo umwuka winjiramo neza haba ku manywa na nijoro. Abantu bakingiraniye umwuka hanze y’ibyumba bararamo bakwiriye gutangira guhindura imikorere yabo vuba vuba. Bakwiriye kureka umwuka ukinjira buhoro buhoro, kandi bakongera kwinjira kwawo kugeza ubwo bawukenera mu mpeshyi no bihe by’ubukonje nta ngorane yo kurwara ibicurane bafite. Kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze, ibihaha bigomba kubona umwuka mwiza.UB2 377.1

    Abantu batigera bagira umwuka winjira nta nkomyi mu byumba bararamo nijoro, akenshi babyuka bumva bananiwe, batentebutse ariko ntibamenye impamvu. Icyo umubiri wose wari ukeneye ni umwuka ubeshaho ubuzima nyamara ukaba utashoboye kuwubona. Igihe abantu benshi babyutse mu gitondo bari bakwiriye kwiyuhagiza agatambaro kabugenewe cyangwa se byababera byiza bagakoresha n’amazi mu ibesani. Ibi bizakura umwanda ku ruhu. Ikindi kandi amashuka n’ibindi baryamaho bikwiriye gukurwa ku gitanda bafata kimwe kimwe maze bigashyirwa ahantu hari umwuka. Amadirishya akwiriye gukingurwa ibiyatwikira nabyo bigakurwaho bityo umwuka ukinjira mu byumba byo kuryamamo nta nkomyi mu gihe cy’amasaha menshi cyangwa se umunsi wose. Muri ubu buryo uburiri ndetse n’amashuka n’ibiringiti bizinjiramo umwuka neza kandi imyanda izakurwa mu cyumba. Ibiti bitwikira ndetse n’ibihuru binini kandi byegereye inzu si byiza; kubera ko bituma umwuka utagenda nta nkomyi kandi bikabuza imirasire y’izuba kwinjira mu nzu neza. Ingaruka ivamo ni uko mu nzu haba ubukonje. By’umwihariko mu bihe by’ubukonje, ibyumba abantu bararamo biba ubutita maze abantu babiraramo bakarwara rubagimpande, kubabara ibikanu n’umutwe ndetse n’ibibazo by’ibihaha biza ahanini kubyara igituntu. Ibiti byinshi bigira igicucu bihungura amababi menshi aza kubora iyo adahise akurwaho maze agahumanya ikirere. Ubusitani burimbishijwe ibiti bigira amashami magari ndetse n’ibihuru bimwe byitaruye inzu bitera umuryango kunezerwa kandi nibyitabwaho neza ntibizangiza ubuzima. Aho bishoboka, amazu yo guturamo yari akwiriye kubakwa ahantu hatumburutse kandi humutse. Iyo inzu yubatswe ahantu amazi ayikikiza akahamara igihe maze akazaza gukama, hazamo udukoko tugira uburozi maze ingaruka ikazaba kurwara indwara y’umuriro mwinshi, maraliya, inkorora y’igikatu ndetse n’indwara z’ibihaha.UB2 377.2

    Abantu benshi bagiye bitega ko Imana izabarinda uburwayi bitewe gusa n’uko bayibisabye. Nyamara Imana ntuyitaye ku masengesho yabo kubera ko kwizera kwabo kutatunganyijwe n’imirimo. Ntabwo Imana izakora igitangaza ngo irinde indwara abantu batiyitaho ahubwo bakomeza kwica amategeko agenga ubuzima kandi ngo bakoreshe umuhati bakumira indwara. Iyo ku ruhande rwacu dukora ibyo dushoboye byose kugira ngo tugire ubuzima bwiza, icyo gihe tubasha kwiringira ko hazakurikiraho ingaruka nziza kandi mu kwizera, tubasha gusaba Imana guhira umuhati dukoresha tubungabunga ubuzima. Bityo Imana izasubiza isengesho ryacu kandi bigahesha izina ryayo ikuzo. Nimureke abantu bose basobanukirwe ko bafite umurimo bagomba gukora. Ntabwo Imana izakora mu buryo bw’igitangaza kugira ngo ibungabunge ubuzima bw’abantu biyobora mu nzira ibatera kurwara bitewe no kutita ku mategeko agenga ubuzima bwabo. — How to Live, No. 4, pp. 54-64.UB2 378.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents