Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 5

    Muri iki gihe turimo cyo gusubira inyuma, abana bavuka imibiri ifite intege nke. Ababyeyi batangazwa n’impfu nyinshi zirangwa mu bana bato n’urubyiruko maze abakavuga bati, “Ibi si ko byari bisanzwe bigenda.” Kera abana bari barushijeho kugira amagara mazima kandi bafite imbaraga badasaba kwitabwaho cyane nk’uko bigenda ubu. Nyamara uko bitabwaho kose muri iki gihe, bagira imbaraga nke, bagasigingira kandi bagapfa. Bitewe n’ingaruka z’ibyo ababyeyi bagize akamenyero, indwara n’ubumuga byagiye byanduzwa urubyaro rwabo.UB2 379.1

    Iyo bamaze kuvuka barushaho kugirwa nabi cyane nokutita ku mategeko agenga ubuzima bwabo. Kwitabwaho mu buryo butunganye bituma ubuzima bwabo bw’umubiri burushaho kumera neza. Nyamara si kenshi ababyeyi bakora ibitunganye byerekeranye n’abana babo bato kugira ngo bazirikane umurage ubabaje bamaze kubaha. Imikorere yabo mibi ku byerekeye abana babo ibyara kugabanya igihe cyabo cyo kubaho maze ikabategurira gupfa imburagihe. Aba babyeyi ntibari babuze gukunda abana babo nyamara urwo rukundo rwakoreshejwe nabi. Ikosa rikomeye cyae umubyeyi w’umugore akora mu kwita ku mwana we ni ukumubuza kubona umwuka mwiza mwinshi wagombye gutuma uwo mwana agira imbaraga. Ababyeyi b’abagore benshi bakunda gutwikira imitwe y’abana babo igihe abo bana basinziriye kandi ibi bigakorerwa no mu cyumba gishyushye kidakunze kwinjiramo umwuka uko bikwiye. Ibi byonyine birahagije kugira ngo bibashe guca intege cyane imikorere y’umutima n’ibihaha maze bikangiza umubiri wose. Nubwo kwita ku mwana bikenewe kugira ngo arindwe umuyaga cyangwa izindi mpinduka zitunguranye kandi zikomeye, kwigengesera mu buryo bwihariye bigomba kubaho kugira ngo umwana abashe guhumeka umwuka mwiza utera umubiri imbaraga. Nta kinuko gikwiriye kuguma aho abana bato baryamishwa cyangwa hafi y’umwana. Ibintu nk’ibyo ni bibi cyane ku mwana uba ufite intege nke kurusha abantu bakuru.UB2 379.2

    Ababyeyi b’abagore bagiye bagira akamenyero ko kwambika abana babo bashingiye ku bigezweho aho kwita ku buzima. Ububiko bw’imyenda y’umwana butegurirwa kugaragara neza hitawe cyane ku kuburata kurusha kwita ku kuba bukwiriye kandi butunganye. Igihe cyinshi gitakarizwa mu gushyira imirimbo ku mpera z’imyenda y’umwana ndetse no mu gukora indi mirimo itari ngombwa kugira ngo imyenda y’ako kana ibe myiza. Akenshi umubyeyi w’umugore akora iyi mirimo yangiza ubuzima bwe bwite n’ubw’urubyaro rwe. Mu gihe yagombye kuba anejejwe no gukora imyitozo ngororangingo, akenshi aba ahugiye mu mirimo ari byo binaniza amaso n’imyakura. Bityo akenshi bijya bikomera gukangurira umubyeyi inshingano ze zikomeye zo kwita ku mbaraga ze bwite kubw’ibyiza bye bwite n’iby’umwana we.UB2 379.3

    Iyamamaza n’ibigezweho ni urutambiro rw’abadayimoni abagore benshi b’Abanyamerika batambiraho abana babo. Umugore yambika ako kana gato imyambaro igezweho yamutwaye ibyumweru byinshi ayikora kandi idakwiriye rwose mu mikoreshereze yayo ubuzima bubaye bwitaweho. Iyo myenda igirwa miremire mu buryo bukabije , kandi kugira ngo igume ku bana imibiri yabo ikenyezwa imikandara ibahambiriye kandi ibyo bikabangamira imikorere y’umutima n’ibihaha. Abana bato na none bahatirwa kwikorera umutwaro utari ngombwa bitewe n’uburebure bw’imyambaro yabo kandi iyo bambaye batyo ntibaba bafite umudendezo wo gukoresha imikaya y’umubiri ndetse n’amaboko n’amaguru byabo.UB2 380.1

    Ababyeyi b’abagore bagiye batekereza ko ari ngombwa gukanda imibiri y’abana babo bato kugira ngo bakomeze kugira ikimero cyiza bameze nk’abatinya ko aba bana baramutse badafite ibyo bibahambiriye bacikamo uduce cyangwa bakagorama. Mbese imiterere y’umubiri w’inyamaswa ihindurwa n’uko nta cyo zikorerwa? Mbese amaguru n’amaboko yazo agorekwa n’uko zidafite ibizihambiye kugira ngo zigire igihagararo cyiza? Zaremwe mu buryo butangaje kandi bwiza. Abana b’abantu bo batunganye kurushaho nyamara nibo b’impezamajyo cyane mu byaremwe n’Imana byose,kandi kubw’ibyo ababyeyi babo bari bakwiriye kwigishwa ibyerekeye amategeko agenga umubiri kugira ngo babashe kubarera bafite ubuzima bwiza bw’umubiri, ubwenge n’imico mbonera. Babyeyi, uko abana banyu bavutse byabahaye imiterere y’umubiri idakeneye kugira ibyo ikenyezwa cyangwa ngo ihambirwe kugira ngo itungane. Imana yabahaye amagufwa ndetse n’imihore y’umubiri byo kubakomeza kandi birinde imikorere itunganye y’umubiri mbere y’uko ibegururwa ngo muyiteho.UB2 380.2

    Umwambaro w’umwana wari ukwiriye kuba udozwe ku buryo igihe azaba amaze kurya umubiri we utazaba uhambiriye. Kwambika abana mu buryo bugezweho kugira ngo babashe kwerekwa abashyitsi babatangarire, ni ukubagirira nabi cyane. Imyambaro yabo idozwe mu buryo bwa gihanga igatuma umwana yumva atamerewe neza, kandi akenshi ntibibe byoroshye kuyihererekanya iva ku mwana umwe ijya ku wundi mu gihe bose bayikunze. Nyamara hari akaga gakomeye cyane kurusha akavuzwe mbere. Abana bato bashyirwa ahari umwuka wandujwe n’imyuka mibi abantu bahumetse. Imwe muri iyo myuka yangizwa cyane n’ibihaha bikomeye by’abantu bakuru. Ibihaha by’abana bato birangirika kandi bikarwara bitewe no guhumeka umwuka wo mu cyumba washyizwemo uburozi no guhumeka kw’abantu babaswe n’itabi. Abana benshi binjiza uburozi mu mibiri yabo ku rwego rukabije cyane bitewe no kurarana n’ababyeyi babo b’abanywi b’itabi. Bitewe no guhumeka umwuka w’uburozi w’itabi usohoka mu bihaha no mu twengeruhu, umubiri w’umwana wuzura uburozi. Kuri bamwe uwo mwuka ukora nk’uburozi bwica buhoro buhoro, kandi ukangiza ubwonko, umutima, umwijima n’ibihaha bityo bakagenda bananuka banacika intege buhoro buhoro. Ku bandi uwo mwuka ugira uhita utera ingaruka zihuse ugatera kwikaya gutunguranye kw’imihore y’umubiri, uburambywa, kugagara kw’igice kimwe cy’umubiri ndetse n’urupfu rutunguranye. Ababyeyi bapfushije abana barizwa n’urupfu rw’abo bana bakunda kandi bagashidikanya ubuntu bw’Imana bugoye gusobanukirwa bwabateye kubabara bene ako kageni mu gihe Imana itigeze itegura urupfu rw’abo bana. Aba bana bapfa bazize irari ribi ry’itabi. Mu bujiji bwabo, ababyeyi ubwabo bicisha abana babo uburozi. Buri guhumeka kose kw’ibihaha by’umuntu wabaswe n’itabi gukwiza uburozi mu mwuka umukikije. Abana bakwiriye kurindwa ikintu cyose gishobora guteza ingaruka yo gukoresha ubwonko mu buryo bw’indengakamere kandi ku manywa na nijoro haba igihe bari maso cyangwa basinziye, bakwiriye guhumeka umwuka mwiza usukuye, utuma bagira amagara mazima utarimo uburozi.UB2 380.3

    Iyindi mpamvu ikomeye y’imfu z’abana n’urubyiruko, ni akamenyero ko kutambika intugu zabo n’amaboko yabo. Aka kamenyero ntigawiriye gushyigikirwa rwose kuko katwaye ubuzima bw’abana ibihumbi byinshi. Umuyaga, kuhagira amaboko n’amaguru ndetse no mu maha bikonjesha iyo myanya y’umubiri yegereye imyanya ikomeye cyane y’umubiri kandi bikabangamira gutembera kw’amaraso, bigatera indwara ariko by’umwihariko indwara z’ibihaha n’ubwonko. Abantu babona ko ubuzima bw’abana babo burusha agaciro gushimagizwa no guhimbazwa n’abashyitsi birimo ubupfapfa , bazahora bambitse intugu n’amaboko by’abana babo bakunda. Amaso y’umubyeyi w’umugore akenshi yagiye arangarira ibara ry’amaboko n’ibiganza by’umwana we, kandi uwo mubyeyi yagiye agirwa inama ku byerekeye ubuzima ndetse n’iyi mikorere yangiza ubuzima. Akenshi yagiye asubiza ati: “Igihe cyose nambika abana banjye muri ubu buryo. Barabimenyereye. Sinshobora kwihanganira kubona amaboko y’abana yambitswe. Biragaragara ko bitakigezweho.” Aba babyeyi bambika abana babo bato mu buryo batatinyuka kwiyambika ubwabo.UB2 381.1

    Bazi ko amaboko yabo ubwabo abaye atambitswe yatitira bitewe n’ubukonje. Mbese abana bato batyo bashobora kwihanganira ubwo buryo bubagagaza batagize icyo baba? Igihe bavutse, abana bamwe babasha kuba bafite imibiri ikomeye ku buryo bashobora kwihanganira uko kononwa ntibitware ubuzima bwabo; nyamara abana ibihumbi byinshi bashyirwa mu kaga, kandi abandi batabarika bafite urufatiro rw’ubuzima bw’igihe gito kandi bwamugajwe n’umuco wo guhambira umubiri no kuwushyiraho imyambaro myinshi mu gihe amaboko yitaruye umubiri yambaye ubusa kandi kubw’iyo mpamvu ari yo yari akeneye gufubikwa cyane kurusha igituza n’ibihaha. Mbese ababyeyi b’abagore bafata abana batyo bashobora kwitega ko bagira abana bamerewe neza kandi bafite ubuzima buzira umuze?UB2 381.2

    Iyo amaguru n’amaboko byabaye ubutita, amaraso ava muri ibyo bice by’umubiri maze akisubirira mu bihaha no mu mutwe. Itembera ry’amaraso rigabanya umuvuduko maze imikorere myiza y’umubiri ntigende neza. Umubiri w’umwana ubura amahoro maze umwana akarira bitewe n’uko kubabara yashyizwemo. Umubyeyi we aramugaburira yibwira ko uwo mwana ashonje mu gihe ibyokurya nta kindi bikora uretse kumwongerera umubabaro. Imyenda imuhambiriye n’igifu cyuzuye ntibyumvikana. Wa mwana nta mwanya wo guhumekeramo aba afite. Umwana abasha gutaka, arwana no kubona uko yahumeka nyamara umubyeyi we ataramenya impamvu. Iyaba uwo mubyeyi yari asobanukirwa n’imiterere y’icyo kibazo, yahita amworohereza nibura amukuyemo iyo myenda imuhambiye. Iyo bitinze agira ubwoba maze agatekereza ko umwana we arwaye bityo agatumiza ku muganga. Wa muganga yitegereza uwo mwana igihe gito yumiwe maze akamuha imiti y’uburozi cyangwa ikindi kintu kiryohereye cyo kumworohereza umubyeyi we amunywesha akurikije amabwiriza yahawe adakebakeba. Niba uyu mwana atatewe uburwayi mbere, mu by’ukuri aba abwanduye nyuma yo kumukorera ibi. Noneho wa mwana aba arwaye indwara yatewe n’imiti ari yo ndwara ikomeye kandi idakira mu zindi zose. Iyo uwo mwana yorohewe, aba afite ingaruka z’iyo miti y’uburozi mu mubiri we mu buryo bworoheje cyangwa bukomeye kandi aba abasha kurwara indwara yo kwikayura kw’imihore y’umubiri mu buryo butunguranye, indwara z’umutima, kugira amazi mu bwonko cyangwa igituntu. Abana bato bamwe ntabwo bakomeye ku buryo buhagije ku buryo babasha kwihanganira n’uburozi buke bwo mu miti kandi iyo imbaraga kamere z’umubiri zikusanya ngo zihangane n’uwo mwanzi, imbaraga zibeshaho ubuzima ziba zarananiwe mu buryo bukomeye bityo urupfu rugashyira iherezo ku kibazo.UB2 381.3

    Ntabwo bitangaje muri iki gihe kubona umubyeyi akubita hirya no hino iruhande rw’uburiri bw’umwana we ubabaye kandi uri hafi yo gupfa, umutima w’uwo mubyeyi washenguwe n’intimba igihe yumva umwana we asamba agatera akuka ka nyuma. Bimubera amayobera kubona Imana yababaza ityo ako kana k’inzirakarengane. Ntabwo uwo mubyeyi atekereza ko imikorere ye mibi ari yo iteje iyo ngaruka ibabaje cyane. Ni we uba warimbuye ubuzima bw’umwana nk’uwamuhaye uburozi. Ntabwo indwara ipfa kuza nta mpamvu yayiteye. Inzira ibanza gutegurwa maze indwara igahamagarwa no kwirengagiza amategeko y’ubuzima. Ntabwo Imana yishimira imibabaro n’urupfu by’abana bato. Ibaragiza ababyeyi kugira ngo babarere mu buryo bw’umubiri, ubwenge no mu mico mbonera, kandi babatoze kuba ingirakamaro muri iyi si no kuzaba mu Ijuru.UB2 382.1

    Iyo umubyeyi w’umugore agumye mu bujiji mu byerekeye ibyo umubiri w’umwana ukeneye maze ingaruka ikaba kurwara k’umwana, ntabwo uwo mubyeyi akwiriye kwitega ko Imana izakora igitangaza cyo kubangamira ibyo yakoze atera umwana we kurwara. Hari abana ibihumbi byinshi bapfuye kandi barabashaga kubaho. Bazize ubujiji bw’ababyeyi babo bwo gusuzugura ingaruka ibyokurya, imyambaro ndetse n’umwuka bahumeka bifite ku magara yabo n’ubuzima bwabo. Mu gihe cyashize, ababyeyi b’abagore bagombye kuba barabereye abana babo abaganga. Igihe umubyeyi w’umugore yakoresheje arimbisha bikabije utubati tw’imyenda y’abana, yagombye kuba yaragikoresheje ashaka kugera ku mugambi mwiza: yigisha ubwenge bwe ibyerekeye ibyo umubiri we bwite ukeneye ndetse n’iby’urubyaro rwe. Uwo mubyeyi yagombye kuba yaruzuzaga ubwenge bwe ubumenyi bw’ingirakamaro mu byerekeye inzira nziza yagombye gukurikiza arera abana be bakagira ubuzima buzira umuze azirikana ko ab’ibisekuru byinshi babasha kuzangirizwa n’imikorere ye cyangwa bakazayungukiramo.UB2 382.2

    Ababyeyi bafite abana babateza ibibazo kandi bahora bigunze bakwiriye kwiga impamvu y’iyo nyifato. Nibakora batyo, akenshi bazabona ko hari ikintu kitagenda neza mu buryo bacunga abana babo. Bikuze kubaho ko umubyeyi aterwa ubwoba n’ibimenyetso by’uburwayi bigaragara ku mwana we maze agahita yihutira guhamagara umuganga mu gihe uburibwe bw’uwo mwana bwari bukwiriye koroshywa no kumukuramo imyenda imuhambiriye maze akamwambika imyenda irekuye ku buryo abasha gukoresha amaguru ye n’amaboko. Ababyeyi bakwiriye kwiga bakamenya impamvu y’ibintu n’ingaruka biteza. Niba umwana yarwaye ibicurane, muri rusange biba byaturutse ku kumufata nabi k’umubyeyi we. Niba umubyeyi atwikira umutwe w’umwana ndetse n’umubiri wose igihe asinziriye, mu kanya gato wa mwana azabira ibyuya bitewe no guhumeka bimugoye nabyo byatewe no kubura umwuka mwiza. Igihe akuye uwo mwana mu bimufubitse, wa mwana azarwara ibicurane. Iyo amaboko y’umwana atambitswe imyenda, ibyo bibasha kumutera guhorana ibicurane no gutuma ibihaha biziba n’ubwonko bukuzuramo amaraso. Gufata umwana muri ubwo buryo bimutegurira inzira yo kurwaragurika no kudakura neza.UB2 383.1

    Ababyeyi bafite inshingano ku buzima bw’umubiri bw’abana babo ku rwego rukomeye. Abo bana babana n’ingaruka z’uko bafashwe nabi bakiri bato ntibanabura guhura n’ingorane mu bwana bwabo. Ababyeyi babo bakomeza kubagirira nabi. Usanga amaguru yabo n’amaboko byao bisa n’ibyambaye ubusa. Abantu baha agaciro ibigezweho kubirutisha ubuzima, bambika abana babo ibikomo. Ibikomo nta cyo bimaze, si umwambaro ukwiye kandi ntibituma ubyambaye agira amagara mazima. Bibuza imyambaro kwegera umubiri. Bityo ababyeyi b’abagore bambika igice cyo hejuru cy’amaguru yabo bakacyambika udupantaro tubahambiriye kandi tugera mu mavi, mu gihe igice cyo hasi gitwikirijwe utwenda tworoshye naho ibirenge byo bikambikwa inkweto zibafashe. Kuba imyambaro yabo itegereye umubiri bitewe n’ibikomo bituma batabona ubushyuhe buhagije bukomotse kuri iyo myambaro bityo amaboko yabo agakomeza kugeraho umuyaga ukonje. Intoki zirakonja cyane zikagagara maze umutima ukagira umurimo wikubye kabiri wo kugeza amaraso muri izo ntoki zagagaye maze igihe amaraso arangije kuzenguruka mu mubiri bityo akagaruka mu mutima, agaruka adafite ubushyuhe nk’ubwo yajyanye. Aba yakonjeshejwe mu rugend yakoze anyura mu maboko. Wa mutima waciye intege no gukora cyane ndetse no gutembera kugoye kw’amaraso atameze neza, usabwa gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo wohoreze amaraso mu bice biri ku mpera z’umubiri biba bidashyushye nk’ibindi bice by’umubiri. Umutima ukoresha imbaraga ukananirwa maze amaboko n’amaguru bigahora bikonje bityo amaraso yakonjeye mu muri ibyo bice akongera koherezwa mu bihaha no mu bwonko. Ingaruka ivamo iba kubyimba ndetse no kuzura amaraso kw’ibihaha cyangwa ubwonko.UB2 383.2

    Ababyeyi nibo Imana ibaraho indwara zibabaza abana babo. Ababyeyi b’abagore batwarwa n’ibigezweho maze bagashyira mu kaga ubuzima n’imibereho by’abana babo. Ababyeyi benshi ntibazi ingaruka z’iyo mikorere yabo yo kwambika abana babo muri ubwo buryo. Ariko se ntibari bakwiriye kugira icyo biyigisha babonye bari mu kaga? Mbese babyeyi ubujiji ni urwitwazo ruhagije kuri mwe mufite imbaraga zo gutekereza? Mubasha kugira icyo mwiigisha niba mubishaka maze mukambika abana banyu mu buryo butuma bagira amagara mazima.UB2 384.1

    Ababyeyi bashobora kutagira icyizere cy’uko abana babo bazagira amagara mazima igihe babambika ibitambaro byo mu majosi ndetse n’ibitwikira igituza n’amaboko, bagashyira imyenda myinshi kuri ibyo bice by’umubiri bitayikeneye cyane maze bya bice byo ku mpera byagombye kwitabwaho mu buryo bwihariye bigasigara byambaye ubusa. Ibice by’umubiri byegereye imyanya ikomeye ishyigikiye ubuzima ntabwo ikeneye gufubikwa cyane nk’amaguru n’amaboko yitaruye ya myanya ikomeye igize ubuzima. Iyaba amaguru n’amaboko byabashaga kwambikwa imyenda iruseho akenshi ishyirwa ku ntugu igatwikira ibihaha n’umutima maze amaraso ntatembere neza mu myanya y’impera z’umubiri, ingingo z’umubiri zikomeye zakora umurimo wazo neza ziramutse gusa nazo zambitswe.UB2 384.2

    Ni mwe mbwira babyeyi. Mbese nta bwoba mugira cyangwa ngo mubabare iyo mubonye abana banyu babaye ibihuga kandi bananutse bashonga umumwira, barwaye ibicurane, bahumeka nabi kandi bakorora, basheshe urumeza mu maso no mu ijosi, babyimbye ibihaha no mu bwonko kandi ibihaha n’ubwonko byuzuyemo amaraso cyangwa amazi? Mbese mwigeze mwiga impamvu yabyo n’ingaruka biteza? Mbese mwigeze mbaha indyo yoroheje itarimo ibinure n’ibirungo byinshi? Mbese mu kwambika abana banyu ntimwigeze mukoreshwa no gutwarwa n’ibigezweho? Kutambika amaboko n’amaguru yabo mu buryo buhagije ni byo byabaye intandaro y’indwara nyinshi ndetse n’impfu nyinshi z’imburagihe. Nta mpamvu n’imwe ikwiriye gutuma amaguru n’amaboko by’abana banyu b’abakobwa bitambikwa mu buryo butuma bishyuha nk’uko bimeze ku bana banyu b’abahungu. Abana b’abahungu bemerewe gukorera imyitozo ngororangingo hanze y’urugo bamenyera imbeho kandi mu by’ukuri iyo bambaye imyenda ibafashe ntibafatwa n’ubukonje cyane nk’uko bigendekera abakobwa kubera ko kuba mu muyaga bisa n’ibyabaye kamere kuri bo. Abakobwa bagira amagara make bimenyereza kuba mu nzu ndetse n’ahantu hari umwuka ushyushye nyamara basohoka muri ibyo byumba bishyushye bakajya hanze amaguru n’amaboko byabo bitarinzwe imbeho neza nk’igihe bari mu cyumba gishyushye. Mu kanya gato umuyaga ukonjesha amaguru n’amaboko byabo maze ugategurira indwara inzira.UB2 384.3

    Abana banyu b’abakobwa bari bakwiriye imyambaro itabahambiriye mu nda ahubwo irekuye, kandi bari bakwiriye imyambarire ikwiye kandi iciriritse. Mu gihe cy’ubukonje bakwiriye kwambara imyenda ituma bashyuha cyangwa amakabutura akozwe muri kontoni ashobora gushyirwa imbere y’indi myambaro bambaye. Inyuma yabyo hashobora gushyirwa amapantaro ashyuha akwiriye kuba ari maremare afunze neza ageze ku nkweto. Imyambaro yabo ikwiye kugera hepfo y’amavi. Muri ubu buryo bw’imyambarire, ibikenewe ni ijipo imwe yoroheje cyangwa zaba nyinshi zikaba ebyiri kandi ayo majipo akaba afungiye mu rukenyerero. Inkweto zikwiriye kuba zoroheje kandi zikwiye umuntu neza. Nimwambika abana banyu b’abakobwa muri ubu buryo ntabwo bazongera kugira ingorane bari ahantu hari umuyaga nk’uko bigendekera abahungu. Kandi ubuzima bwabo bwarushaho kumererwa neza baramutse babaye hanze y’amazu n’iyo haba mu gihe cy’ubukonje aho kugira ngo bafungiranwe mu mwuka wo mu cyumba cyashyuhijwe.UB2 385.1

    Iyo ababyeyi bambika abana babo nk’uko bo ubwabo bambara bibabera icyaha mu maso y’Imana. Kujyana n’ibigezweho ni rwo rwitwazo rwonyine bashobora gutanga. Ntabwo bashobora gushyigikira ko byaba ari imyambarire iciriritse baramutse bagaragaje amaguru n’amaboko by’abana babo muri ubwo buryo babambika akenda kamwe kabahambiriye. Ntibabasha kugira icyo bavuga bashyigikira ko ntacyo bitwaye ku buzima cyangwa ko bigaragara neza. Bitewe n’uko abandi bazakomeza gukurikiza iyi mikorere yangiza ubuzima, nta rwitwazo abazana impinduka bafite. Kubera ko abantu bose bakurikiza imyambarire yangiza ubuzima, ntabwo bizatuma icyaha cyanyu cyoroha cyangwa ngo bitere icyizere ku buzima n’imibereho by’abana banyu — How to Live, No. 5, pp.66-74.UB2 385.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents