Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibitangaza Mu Ntambara Iheruka

    Ntabwo byoroshye gusobanura uko bizagendekera abantu b’Imana bazaba bakiri ku isi igihe ibyago biheruka n’ikuzo rituruka mu ijuru bizakomatanywa. Ubwoko bw’Imana buzagendera mu mucyo uturuka ku ntebe y’ubwami y’Imana. Hazabaho ugukorana hagati y’ijuru n’isi hifashishijwe abamarayika. Satani azengurutswe n’abamarayika babi avuga ko ari Imana, nawe azakora ibitangaza by’uburyo bwose kugira ngo ayobye n’intore bibaye bishobotse. Ubwoko bw’Imana ntibizabonera uburinzi bwabwo mu gukora ibitangaza kuko Satani azigana igitangaza icyo ari cyo cyose azaba ashoboye . Ubwoko bw’Imana bwashunguwe kandi bushikamye buzakura imbaraga mu kimenyetso cyavuzwe mu Kuva 31:12-18. Buzaba bushikamye ku Ijambo rizima ari ryo iri ngo- “Handitswe ngo.” Uru nirwo rufatiro rwonyine bashobora guhagararaho barinzwe. Muri iyo minsi, abantu bishe isezerano bagiranye n’Imana bazabaho nta byiringiro bafite ndetse nta n’Imana bafite mu isi.UB2 44.4

    Abaramya Imana bazagaragazwa by’umwihariko n’uko bita ku tegeko rya kane kubera ko iri tegeko ari ikimenyetso cy’imbaraga y’Imana yo kurema n’igihamya cy’uko umuntu ayumvira kandi akayubaha. Abanyabyaha bazagaragazwa no n’umuhati wabo wo gusenya urwibutso rw’Umuremyi babyihitiyemo maze bakerereza urwashyizweho na Roma. Muri icyo kibazo, Abakristo bose baziremamo amatsinda abiri akomeye ari yo: abumvira amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu, n’abaramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo kandi bagashyirwaho ikimenyetso cyayo. Nubwo itorero na Leta bizafatanya imbaraga zabyo kugira ngo bihatire “aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, imbata n’ab’umudendezo” (Ibyahishuwe 13:16) kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa, ubwoko bw’Imana bwo ntibuzacyakira. Umuhanuzi w’I Patimosi yabonye “abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahure, bafite inanga z’Imana, baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’intama.” (Ibyahishuwe 15:2, 3a).UB2 44.5

    Ibigeragezo biteye ubwoba bitegereje ubwoko bw’Imana. Umwuka w’intambara uratutumba mu mahanga kuva ku mpera y’isi ukageza ku yindi. Ariko hagati mu gihe cy’akaga kigiye kuza (akaga katigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho) ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe buzahagarara butanyeganyezwa. Satani n’abamarayika be ntibashobora kurimbura ubwoko bw’Imana kubera ko abamarayika bamurusha imbaraga bazaburinda. -Letter 119, 1904. (Ibaruwa 119, 1904)UB2 45.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents