Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Guhinduka Mu Mico Kugaragara Inyuma

    Igihe cyose abantu biratana ukuri mu magambo, nyamara bakaba badafite umurimo wa Mwuka ukorerwa mu mutima buri munsi ndetse ukagaragarira mu guhinduka kw’imico kugaragara inyuma, baba bikuraho ibyangombwa bibakwiriye kugira ngo babe ingirakamaro mu murimo w’Umwami. Abantu badafite Mwuka Muziranenge ntibashobora kuba abarinzi b’indahemuka ku nkike z’i Siyoni; kubera ko ari impumyi badashobora gukora igikwiriye gukorwa kandi ntibavuza impanda mu buryo bukwiriye.UB2 46.2

    Umubatizo wa Mwuka Muziranenge nk’uwabayeho ku munsi wa Pentekote uzatera ububyutse bw’iyobokamana nyakuri kandi utume hakorwa imirimo itangaje. Intumwa ziturutse mu ijuru zizatuzamo kandi abantu bazavuga nk’abagenderewe na Mwuka Muziranenge . Nyamara Uwiteka nakorera mu bantu nk’uko yabigenje ku munsi wa Pentekote na nyuma yaho, abantu benshi muri iki gihe bavuga ko bizera ukuri ntibazagira icyo bamenya ku mikorere ya Mwuka Muziranenge ku buryo bazasakuza bati, “Mwitondere ubwaka.” Bazavuga barengereza ku buzuye Mwuka Muziranenge bati, “Aba bantu basinze ihira.”UB2 46.3

    Ntibigitinze, ubwo abantu bazifuza kugirana isano ikomeye na Kristo, bakifuza ubumwe burushijeho gukomera na Mwuka Muziranenge kurusha uko bigeze babyifuza cyangwa ntibazabyifuza keretse gusa nibareka ubushake bwabo n’inzira yabo maze bakiyegurira mu bushake bw’Imana no mu nzira yayo. Icyaha gikomeye cy’abavuga ko ari Abakristo ni uko badakingurira imitima yabo kwakira Mwuka Muziranenge. Iyo abantu bifuza Kristo kandi bakifuza kuba umwe nawe, icyo gihe abirata ishusho yo kubaha Imana baravuga bati, “Mwitonde, ntimukabye.” Ubwo abamarayika bo mu ijuru bazatugenderera maze bagakorera mu bantu, hazabaho kwihana gukomeye kw’abantu benshi kumeze nk’ukwabayeho nyuma y’umunsi wa Pentekote.UB2 47.1

    Bavandimwe, mwitonde timuzigere muyoboka ugutwarwa cyangwa ngo mutume kubaho. Nyamara nubwo dukwiriye kwitondera kutajya mu gutwarwa kw’abantu, nta nubwo twari dukwiriye kuba mu mubare w’abazateza ibibazo kandi bagashyigikira gushidikanya ibyerekeye umurimo wa Mwuka w’Imana; kubera ko hazabaho abantu bazashidikanya kandi bakanenga ubwo Mwuka w’Imana azuzura abagabo n’abagore. Bazashidikanya kandi banenge bitewe n’uko imitima yabo itakozweho ahubwo ikaba ikonje kandi ntinyurwe. -Letter 27, 1894.UB2 47.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents