Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Muhore Muhanze Yesu Amaso

    Kubwo kugwa kw’imvura y’itumba,ibihimbano by’abantu ndetse n’imigambi yabo bizatembanwa, urubibi rwashyizweho n’ubushobozi bw’umuntu ruzaba nk’urubingo ruvunitse kandi Mwuka Muzirazanenge uzareba niba interuro zubakitse neza cyangwa niba ikibonezamvugo kiboneye. Amazi y’ubugingo azatemba mu miyoboro y’Imana ubwayo.UB2 48.1

    Ariko ubu nimureke twitonde twe kwerereza abantu, amagambo yabo n’ibikorwa byabo; kandi ntihakagire umuntu wibwira ko kugira ibintu byamubayeho by’inzaduka avuga ari ikintu gikomeye; kubera ko aha ari urubuga rwiza aho abantu badakwiriye bazemerwa kandi bagashyigikirwa. Abasore n’inkumi bazashyirwa hejuru kandi bazibwira ko bashyigikiwe mu buryo butangaje ko bahamagariwe gukora ibintu bikomeye. Hazabaho abihana benshi muri gahunda idasanzwe, ariko ntibazaba bafite ikimenyetso cy’Imana. Hazabaho kwangirika kw’imico mbonera, hanabeho gusaya mu bibi kandi abantu benshi bazarohama bave mu kwizera.UB2 48.2

    Uburinzi bumwe rukumbi dufite ni ugukomeza kugundira Yesu. Ntabwo tugomba kureka kumutubira. Aravuga ati, “Ntacyo mubasha gukora mutamfite”(Yohana 15:5). Tugomba kugira umutima uzirikana ko ntacyo dushoboye kandi ko turi impezamajyo maze tukishingikiriza kuri Yesu. Ibi byari bikwiriye gutuma buri wese muri twe yitonda kandi ntakebakebe mu magambo no mu myitwarire. Ntabwo ugutwarwa kugaragaye ku muntu uvuga ari imbaraga ahubwo ni intege nke. Umuhati n’imbaraga ni ibintu by’ingenzi mu kwigisha ukuri kwa Bibiliya, ubutumwa bwiza ari bwo mbaraga y’Imana ihesha agakiza...UB2 48.3

    Hari isayo abantu benshi bari mu kaga ko kurohamamo. Birakwiriye iteka ko dusaba imbaraga ya Mwuka w’Imana, ariko kandi tukirinda kuyikomatanya n’imbaraga zacu zidakomoka ku Mana. Ubwitonze burakenewe mu magambo yacu yose nibitagenda bityo abantu bamwe b’abanyantege nke bafite imitima itwarwa vuba bazatwarwa bafite umuhati udashingiye ku bwenge. Bazakora nk’aho gukoresha Mwuka Muziranenge ari inshingano yabo aho kureka Mwuka Muziranenge akaba ari we ubakoresha, akabahindura bagahabwa ishusho y’ijuru. Hari akaga ko kwiruka ukagenda imbere ya Kristo. Twari dukwiriye kubaha Mwuka Muziranenge tujya aho atuyobora hose. “We kwishingikiriza ku buhanga bwawe” (Imigani 3:5). Iyi ni ingorane imwe y’ abigisha abandi ukuri. Gukurikira Yesu aho atuyobora hose ni yo nzira itekanye dukwiriye kunyuramo. Umurimo wa Kristo ntuzagwa. Icyo Imana ivuga cyose ni ukuri.UB2 48.4

    Ariko abagabura bajyana ubutumwa buheruka bw’imbabazi babushyiriye abantu bacumuye, ntibagomba gutera waraza; ntabwo bagomba gufungura imiryango Satani ashobora kunyuramo yinjira mu ntekerezo z’umuntu. Kugerageza gucukumbura ikintu gishya kandi cy’inzaduka kizateza gutwarwa ntabwo ari umurimo wacu. Satani ategereje kubona icyuho yacamo kugira ngo yifashishe ikintu icyo ari cyo cyose cyo muri ubu bwoko bityo ngo abashe kwinjiza ubushukanyi bwe. Imikorere ya Mwuka Muziranenge mu bantu izatuma intekerezo zitungana. Ntihazabaho gutwarwa kugira hari ikizagukumira.UB2 49.1

    Satani azakoresha amagambo yose y’ubupfapfa kugira ngo agirire nabi uwayavuze ndetse n’abayumvise bakanduzwa bayo kandi bakayandurisha n’abandi. Dukwiriye kwimenyereza gucisha make no gutuza. Ukuri kudakebakeba twemeye kuzatuma tuba abiringirwa. Ni mu buhe buryo twagira ukundi dukora igihe dusabwe n’ubutumwa bwiza tugomba kugeza ku barimbuka no mu gihe twitegura kugaruka kwegereje k’Umukiza wacu.UB2 49.2

    Nidukomeza guhanga amaso kuri Yesu kandi tukakira Umwuka we, tuzahumuka turebe neza. Bityo tuzabasha kumenya akaga kari impande zose, kandi tuzitondera ijambo ryose tuvuga, nibitaba ibyo Satani azabona urwaho rwo kwinjiza ubushukanyi bwe. Ntabwo dushaka ko intekerezo z’abantu ziboherawa mu gutwarwa. Ntabwo dukwiriye gushyigikira kubona ibintu by’inzaduka kandi bitangaje. Ahubwo mwigishe abantu gukurikira Yesu intambwe ku ntambwe. Mubwirize Yesu, uwo ibyiringiro byacu by’ubugingo buhoraho bishingiyeho. -Letter 102, 1894.UB2 49.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents