Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugabane Wa Kabiri — Amatsinda Y’ubuyobe Kandi Asenya

    IJAMBO RY’IBANZE

    Mu myaka myinshi ishize, mu Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi hagiye haduka amatsinda menshi y’ubuyobe kandi asenya, ashingiye ku gusobanura nabi Ibyanditswe byera cyangwa ku kwibwira ko bamurikiwe n’ijuru. Ayo matsinda yarwanijwe mu buryo budakebakeba hifashishijwe inama z’Umwuka w’ubuhanuzi zatangiwe gukoreshwa muri ibyo bihe igihe bibayeho. Zimwe muri izo nama ziri muri iki gice,UB2 50.1

    Akenshi ibyo bavugaga ko ari umucyo mushya bahawe, byari bifatanye n’ubutumwa buciraho iteka itorero n’abayobozi baryo, kandi akenshi bagashyiraho ibyerekeye ibihe. Rimwe mu matsinda nk’ayo ryitwaga “Ijwi Rirangurura rya Marayika wa Gatatu” ryari riyobowe na bwana Stanton. Iryo tsinda ryarwanyijwe hifashishijwe inyandiko zitandukanye zasohotse mu kinyamakuru cyitwaga “Urwibutso n’Integuza” mwaka wa 1893, zifite umutwe uvuga ngo “Itorero Ryasigaye ntabwo ari Babuloni.” Izo nyandiko ubu ziboneka mu gitabo cyitwa Ibihamya ku Bagabura, pp 32-62 (Testimonies to Ministers pp 32-62), ndetse no mu kindi cyitwa Itorero Ryasigaye pp 23-53 (The Remnant Church, pp 23-53). Inyandiko zakusanyijwe muri iki gice zivuga cyane kuri iri tsinda kandi zikavuga ku yandi menshi ameze nka ryo mu buryo busesenguye cyane.UB2 50.2

    Ingingo ebyiri z’ingenzi zerekeye abavugaga ko bafite impano y’ubuhanuzi nazo ziri muri iki gice, zivugwa mu rwego rw’inama yatanzwe na Madame White ayiha abo byarebaga mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mu guhangana n’ibihe bimeze bityo, E. G. White yari mu mwanya usaba kwitonda cyane, ariko mu gusohoza inshingano ye nk’intumwa y’Imana, yahawe amabwiriza yarinze itorero abo biyitiriraga gukora umurimo w’ubuhanuzi. Yashimangiye ingingo ivuga ko ukwigaragaza nyakuri kw’impano y’ubuhanuzi kuzaba gufite ububasha bwako, buherekejwe n’ibihamya bihagije bigaragara kandi byemeza imitima.UB2 50.3

    Igihe cyose umwanzi w’ukuri akiriho, hazavuka amatsinda asenya ndetse y’ubuyobe kandi agomba kwamaganwa. Uburyo Ellen G. White yagaragaje amenshi muri ayo matsinda ndetse n’inyigisho ziyaranga, biduha ibintu byinshi bishobora kudufasha guhangana n’ibihe nk’ibyo mu buryo bworoshye kandi bugaragara igihe byongeye kubaho.UB2 50.4

    Abashinzwe Kurinda Inyandiko Za E. G. White

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents