Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Babuloni Ivugwa Mu Byahishuwe 18

    “Hanyumay’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati, ‘Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose, n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bw’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti, ‘Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo. Muwiture ibihwanye n’ibyo wabagiriye, kandimuwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri. Nk’uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, abe ri ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti, Nicara ndi umugabekazi si ndi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’ Ku bw’ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriyeho iteka ari iy’imbaraga.” (Ibyahishuwe 18:1-8).UB2 54.3

    Iki gice cyose cyerekana ko Babuloni yaguye ari amatorero atazakira ubutumwa bw’imbuzi Uwiteka yatanze mu butumwa bwa marayika wa mbere,uwa kabiri n’uwa gatatu. Banze ukuri bemera ikinyoma. Banze ubutumwa bw’ukuri. Soma 2 Abatesaloniki 2:1-12. Ubutumwa buri mu gice cya cumi n’umunani cy’Ibyahishuwe burumvikana kandi burasobanutse neza. “Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bw’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara” (umurongo wa 3). Umuntu wese usoma iki gice ntabwo akwiriye kuyobywa.UB2 54.4

    Mbega uburyo Satani yakwishimira kwamamara kw’ubutumwa buvuga ko abantu Imana yaragije amategeko yayo ari bo ubu butumwa bwo muri gice bwerekejeho! Inzoga ya Babuloni ni ukwerereza isabato y’ikinyoma ikarutushwa Isabato Uwiteka Yehova yahaye umugisha kandi akayereza umuntu. Izo nzoga kandi ni inyigisho zivuga kudapfa k’ubugingo. Ubu buyobe bukomeye ndetse no kwanga ukuri bituma itorero riba Babuloni. Abami, abacuruzi, abatware n’abigisha mu by’iyobokamana bose bayoberejwe hamwe.UB2 55.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents