Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibintu By’isi Byoroheje Kandi Bya Rusange

    Ibintu nk’ibi byabaye rusange cyane. Abantu benshi bo mu muryango umwe bari baratwawe n’ibi binyoma. Ubutumwa bwinshi bwashoboraga kubwirwa abantu batandukanye bagize itorero, bukabwira abantu bamwe b’abanyabwoba buti, « uri umwirasi » ; undi akabwirwa ngo, « Ntabwo wizera, uzarimbuka. » Uwiteka yampaye umucyo werekeye ibi, kugira ngo mvuge amagambo yo kubahumuriza no kubakomeza. Nahaye abo bantu ubuhamya baba barashoboraga kubwumva cyangwa bakabwanga. Amayerekwa yabo yari umurimo wa Satani. Ibyo berekwaga akenshi byabaga ari ibintu rusange, ibintu by’isi, nko kuvuga uwari gutegura ifunguro rya mu gitondo ku munsi ukurikiyeho,uwari gutegura ifunguro rya nimugoroba cyangwa uwari koza amasahani. Ibyo bintu by’ubupfapfa byabaga bivanze n’ukuri kwera babaga barakuye muri Bibiliya no mu bihamya. Ukuboko kwa Satani kwakoreraga muri ibi byose kugira ngo atere abantu kuzinukwa kandi abatere kwanga ikintu cyose cyitwa iyerekwa. Muri ubwo buryo, amayerekwa y’ibinyoma n’ay’ukuri yose yashoboraga kwangwa. Ndetse n’ababaga bafite uruhare muri ubwo bushukanyi bari kugera aho bashidikanya amayerekwa yose igihe bari kuba bayarambiwe.UB2 62.1

    Hamaze kubaho ukubonana gukomeye n’abo bantu bayobejwe, habayeho kwatura ku buryo abo bantu bahise bifata nk’uko Ellen White yifataga mu iyerekwa, bakagerageza kumwigana uko bashoboye kose. Ibyo byose byari ibikorwa by’ubushukanyi. Nyamara ibintu byinshi bavuze byagiye bibaho nk’uko bari babivuze mbere. Nabajijwe ukuntu ibi byashoboka niba amayerekwa yose yari ay’ibinyoma. Nababwiye ko ari umugambi wa Satani wo kuvanga ukuri n’ikinyoma, ko binyuze muri ibyo bikorwa by’ubushukanyi ashoboragutuma umurimo nyakuri w’Imana nta cyo ugeraho. Kuva icyo gihe amayerekwa yabo yose yarahagaze. Abo bagiraga amayerekwa n’abari babashyigikiye byabagendekeye bite? Ubu abenshi bakiriho ni abahakanyi, ntabwo bizera impano itorero rifite, ntibacyizera ukuri, nta yobokamana bagira na mba. Neretswe ko uwo ari wo musaruro w’amayerekwa y’ibinyoma.UB2 62.2

    Ibigaragara ku mukobwa wawe ni ubushukanyi bumeze nk’ubwo, kandi uko ushyigikira ibyo bintu muri we bizamugeza ku kurimbuka, ndetse no ku kurimbuka kw’abandi keretse gusa nihagira igihagarika ubwo bushukanyi. Ayo mayerekwa y’ibinyoma n’izo nzozi zidafite icyo zisobanuye ubyita umucyo utangaje w’Imana, nyamara ni nk’umurama uri ku ngano. Iki ni ikibazo gikomeye cyane. Kizagira ingaruka ikomeye ku muryango wawe. Ubwo ufata amagambo y’umukobwa wawe nk’ayobowe na Mwuka w’Imana, nawe bizakubera nk’aho ayo magambo ari ukuri. Uri munsi y’ubuyobe bukomeye bwa Satani. Uzavuga ko uyemera kandi uyubaha, bityo icyizere wari ufite mu butumwa nyakuri bukomoka ku Mana kizarandurwa. Uko ni nako bizagendekera abizera kimwe nawe. Iyi niyo mpamvu Satani ahora akorera mu binyoma kugira ngo ayobye abantu abakure mu kuri.UB2 62.3

    Igishuko giheruka cya Satani kizaba icyo gutuma ubuhamya bwa Mwuka w’Imana nta musaruro butanga. « Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge » (Imigani 29 :18). Satani azakorana ubuhanga bukomeye, mu nzira zitandukanye kandi anakoreshe abakoze batandukanye kugira ngo arandure ibyiringiro ubwoko bw’Imana bwasigaye bufite mu bihamya nyakuri. Azazana amayerekwa y’ibinyoma kugira ngo ayobye, kandi azavanga ukuri n’ibinyoma, maze muri ubwo buryo azinure abantu bitume ibyitwa amayerekwa byose babyita ubwaka. Nyamara kubwo kugereranya ukuri n’ibinyoma, abantu b’abiringirwa bazabasha gutandukanya ukuri n’ibinyoma....UB2 63.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents